Ezekiyeli 15:1-8

  • Yerusalemu ni igiti cy’umuzabibu kidafite akamaro (1-8)

15  Yehova yongera kumbwira ati:  “Mwana w’umuntu we, ese igiti cy’umuzabibu wakigereranya n’ikindi giti icyo ari cyo cyose cyangwa n’ishami ry’igiti cyo mu ishyamba?  Ese wakibazamo ikibando cyo gukoresha umurimo uwo ari wo wose? Cyangwa se abantu bakibazamo igiti gisongoye cyo kumanikaho ibikoresho?  Dore bagishyira mu muriro kikaba inkwi. Umuriro utwika imitwe yacyo yombi n’igihimba cyacyo kigashya. Ubwo se hari ikindi wagikoresha?  Niyo kitarashya nta kindi kintu cyakoreshwa, nkanswe iyo umuriro umaze kugitwika kigashira?”  “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘Nk’uko nakuye igiti cy’umuzabibu mu bindi biti byo mu ishyamba nkagitanga ngo kibe inkwi, ni ko nzagenza abaturage b’i Yerusalemu.+  Narabahagurukiye. Barokotse umuriro, ariko umuriro ni wo uzabatwika bagashira. Icyo gihe nimbarwanya namwe muzamenya ko ndi Yehova.’”+  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Kubera ko bahemutse,+ igihugu cyabo nzagihindura amatongo.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi