Ezekiyeli 15:1-8
-
Yerusalemu ni igiti cy’umuzabibu kidafite akamaro (1-8)
15 Yehova yongera kumbwira ati:
2 “Mwana w’umuntu we, ese igiti cy’umuzabibu wakigereranya n’ikindi giti icyo ari cyo cyose cyangwa n’ishami ry’igiti cyo mu ishyamba?
3 Ese wakibazamo ikibando cyo gukoresha umurimo uwo ari wo wose? Cyangwa se abantu bakibazamo igiti gisongoye cyo kumanikaho ibikoresho?
4 Dore bagishyira mu muriro kikaba inkwi. Umuriro utwika imitwe yacyo yombi n’igihimba cyacyo kigashya. Ubwo se hari ikindi wagikoresha?
5 Niyo kitarashya nta kindi kintu cyakoreshwa, nkanswe iyo umuriro umaze kugitwika kigashira?”
6 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘Nk’uko nakuye igiti cy’umuzabibu mu bindi biti byo mu ishyamba nkagitanga ngo kibe inkwi, ni ko nzagenza abaturage b’i Yerusalemu.+
7 Narabahagurukiye. Barokotse umuriro, ariko umuriro ni wo uzabatwika bagashira. Icyo gihe nimbarwanya namwe muzamenya ko ndi Yehova.’”+
8 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Kubera ko bahemutse,+ igihugu cyabo nzagihindura amatongo.’”+