Ezekiyeli 17:1-24

  • Igisakuzo cy’ibisiga bibiri n’umuzabibu (1-21)

  • Ishami rito rihinduka igiti kinini cy’isederi (22-24)

17  Yehova yongera kuvugana nanjye ati:  “Mwana w’umuntu we, vuga igisakuzo ubwire Abisirayeli kandi ubacire umugani.+  Uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “igisiga kinini cya kagoma+ gifite amababa manini kandi maremare, gifite ubwoya bwinshi bw’amabara menshi cyaje muri Libani,+ gica umutwe w’igiti cy’isederi kirawujyana.+  Cyaciye ishami ryashibutseho ryo hejuru cyane, kirijyana mu gihugu cy’abacuruzi* kirishyira mu mujyi w’abacuruzi.+  Cyajyanye zimwe mu mbuto zo mu gihugu,+ kizitera mu murima wera cyane. Cyaziteye nk’igiti kiba hafi y’amazi menshi.*  Nuko zirakura zihinduka umuzabibu mugufi, ufite amashami ajya hirya no hino,+ amababi yawo areba ahagana ku giti, ufite n’imizi munsi y’ubutaka. Uko ni ko zabaye umuzabibu, ushibukaho n’indi mizabibu kandi ugira amashami.+  “‘“Haje ikindi gisiga cya kagoma+ gifite amababa manini cyane kandi maremare.+ Uwo muzabibu ushora imizi ubigiranye umururumba uyerekeza kuri icyo gisiga, kure y’aho wari uteye. Nanone amashami yawo, yari yerekeye kuri icyo gisiga kugira ngo kiwuhire.+  Wari waratewe mu murima mwiza hafi y’amazi menshi kugira ngo ugire amashami kandi were imbuto, ube igiti kinini cy’umuzabibu.”’+  “Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuze ati: “ese uwo muzabibu uzakura? Ese ntihazaza umuntu akarandura imizi yawo+ maze imbuto zawo zikabora kandi amashami yawushibutseho akuma?+ Uzuma, ku buryo kuwurandurana n’imizi bitazasaba ukuboko gukomeye cyangwa abantu benshi. 10  Ese nubwo bongeye kuwutera, uzakura? Ese ntuzumishwa n’umuyaga w’iburasirazuba? Uzumira mu butaka wamezemo.”’” 11  Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 12  “Bwira abantu b’ibyigomeke uti: ‘ese ntimwumva icyo ibyo bisobanura?’ Babwire uti: ‘umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu afata umwami waho n’abatware baho, abajyana i Babuloni.+ 13  Nanone yafashe umuntu wo mu muryango ukomokamo abami+ agirana na we isezerano kandi aramurahiza.+ Hanyuma afata abagabo bakomeye bo mu gihugu arabajyana,+ 14  kugira ngo ubwami bushyirwe hasi, ntibwongere gukomera, bukomeze kubaho ari uko gusa bubahirije isezerano.+ 15  Icyakora umwami yaje kumwigomekaho+ maze yohereza intumwa muri Egiputa kugira ngo amuhe amafarashi+ n’ingabo nyinshi.+ Ese hari icyo azageraho? Ese ukora ibyo, ntazahanwa? Ese yakwica isezerano ntagire icyo aba?’+ 16  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘“Ndahiye mu izina ryanjye ko azapfira i Babuloni, ahaba umwami* wamushyize* ku butegetsi, uwo yasuzuguye indahiro ye kandi akica isezerano bagiranye.+ 17  Nta cyo Farawo azamumarira mu ntambara,+ nubwo yazana ingabo nyinshi n’abasirikare benshi, igihe bazaba bubatse ibyo kuririraho inyuma y’urukuta kandi bakubaka inkuta zo kugota umujyi kugira ngo barimbure abantu* benshi. 18  Yasuzuguye indahiro kandi yica isezerano. Yarenze ku byo yari yiyemeje* akora ibyo bintu byose kandi ntazabikira.”’ 19  “‘Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “ndahiye mu izina ryanjye ko nzatuma agerwaho n’ingaruka zo kuba yarasuzuguye indahiro yanjye,+ no kuba yarishe isezerano twagiranye. 20  Nzamutega urushundura rwanjye kandi azarufatirwamo.+ Nzamujyana i Babuloni mburanireyo na we bitewe n’ibikorwa by’ubuhemu yankoreye.+ 21  Abahunze bose bo mu ngabo ze, bazicwa n’inkota kandi abazasigara bazatatanyirizwa mu byerekezo byose.*+ Icyo gihe muzamenya ko njyewe Yehova ari njye wabivuze.”’+ 22  “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nzafata ishami ryo hejuru ku giti kirekire cy’isederi+ maze nditere. Nzaca ishami rikiri rito ku mutwe w’amashami yacyo+ kandi nzaritera ku musozi muremure cyane usumba iyindi.+ 23  Nzaritera ku musozi muremure wa Isirayeli; amashami yaryo azakura kandi ryere imbuto maze rihinduke igiti kinini cy’isederi. Inyoni z’amoko yose zizaba munsi yacyo, ziture mu gicucu cy’amababi yacyo. 24  Ibiti byose byo mu gasozi bizamenya ko njyewe Yehova nacishije bugufi igiti kirekire maze ngashyira hejuru ikigufi,+ ko numishije igiti gitoshye ngatuma icyumye kirabya uburabyo.+ Njyewe Yehova ni njye wabivuze kandi rwose nzabikora.”’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihugu cya Kanani.”
Cyangwa “igiti cy’umukinga.”
Ni ukuvuga, Nebukadinezari.
Uwashyizwe ku butegetsi ni Sedekiya.
Cyangwa “ubugingo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yahamishije isezerano gukorana mu ntoki.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu byerekezo byose by’umuyaga.”