Ezekiyeli 18:1-32

  • Buri wese azabazwa ibyaha bye (1-32)

    • Ubugingo bukora icyaha buzapfa (4)

    • Umwana ntazahanirwa icyaha cya papa we (19, 20)

    • Ntiyishimira ko umuntu mubi apfa (23)

    • Kureka gukora ibyaha bituma umuntu abaho (27, 28)

18  Yehova yongera kumbwira ati:  “Umugani musubiramo muri Isirayeli muvuga muti: ‘abagabo bariye imizabibu itarera, ariko abana ni bo barwaye amenyo.’ Usobanura iki?+  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko mutazongera gusubiramo ayo magambo muri Isirayeli.  Dore ubugingo* bwose ni ubwanjye. Ubugingo bw’umwana ni ubwanjye n’ubugingo bwa papa we ni ubwanjye. Ubugingo* bukora icyaha ni bwo buzapfa.  “‘Reka tuvuge ko umuntu ari umukiranutsi, akaba akora ibintu bihuje n’ubutabera kandi byiza.  Ntarya ibitambo byatambiwe ibigirwamana ku misozi,+ ntasenga ibigirwamana biteye iseseme* by’abo mu muryango wa Isirayeli, ntasambana* n’umugore wa mugenzi we,+ cyangwa ngo aryamane n’umugore uri mu mihango.+  Nta muntu agirira nabi,+ ahubwo asubiza ingwate* umubereyemo umwenda.+ Nta muntu n’umwe yambura,+ ahubwo agaburira umuntu ushonje+ kandi akambika umuntu wambaye ubusa.+  Ntiyaka inyungu abo yagurije,+ ahubwo yirinda kugira uwo arenganya.+ Afasha umuntu kwiyunga na mugenzi we, nta we arenganyije.+  Akomeza gukurikiza amategeko n’amabwiriza yanjye kugira ngo akomeze kuba uwizerwa. Uwo muntu arakiranuka kandi rwose azakomeza kubaho,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 10  “‘Ariko reka tuvuge ko abyaye umwana akaba umujura+ cyangwa umwicanyi,*+ cyangwa agakora kimwe muri ibyo bintu, 11  (nubwo papa we nta kintu na kimwe yigeze akora muri ibyo bintu), arya ibyatambiwe ibigirwamana ku misozi, agasambana n’umugore wa mugenzi we, 12  akagirira nabi ubabaye n’umukene,+ agatwara ibintu by’abandi, ntasubize ingwate, agasenga ibigirwamana biteye iseseme,+ agakora ibikorwa bibi cyane+ 13  kandi akaka inyungu abo yagurije.+ Uwo mwana ntazakomeza kubaho. Kubera ibyo bintu bibi cyane yakoze, agomba kwicwa byanze bikunze. Ni we uzaba yizize. 14  “‘Ariko noneho reka tuvuge ko umugabo afite umwana maze uwo mwana akabona ibyaha byose papa we yakoze, ariko nubwo yabibonye, we ntakore ibintu nk’ibyo. 15  Ntarya ibyatambiwe ibigirwamana ku misozi, ntasenga ibigirwamana biteye iseseme byo mu muryango wa Isirayeli, ntasambana n’umugore wa mugenzi we, 16  nta muntu agirira nabi, ntagumana ingwate y’umubereyemo umwenda, nta muntu n’umwe yambura, ahubwo agaburira umuntu ushonje kandi akambika umuntu wambaye ubusa. 17  Yirinda kugirira nabi umukene, ntiyaka inyungu abo yagurije, akurikiza amabwiriza n’amategeko yanjye. Uwo muntu ntazapfa azize icyaha cya papa we. Azakomeza kubaho rwose. 18  Ariko kubera ko papa we yakoze ibikorwa by’ubutekamutwe, akambura umuvandimwe we ibintu bye kandi agakorera ibikorwa bibi mu bwoko bwe, azapfa azize icyaha cye. 19  “‘Ariko muzavuga muti: “kuki umwana atahanirwa icyaha cya papa we?” Niba uwo mwana yarakoze ibihuje n’ubutabera no gukiranuka, akubahiriza amategeko yanjye yose kandi akayakurikiza, ni ukuri azakomeza kubaho.+ 20  Ubugingo* bukora icyaha ni bwo buzapfa.+ Umwana ntazahanirwa icyaha cya papa we n’umubyeyi ntazahanirwa icyaha cy’umwana we. Gukiranuka k’umukiranutsi kuzaba kuri we n’ububi bw’umuntu mubi azabuhanirwa.+ 21  “‘Umuntu mubi nareka ibyaha bye byose kandi agakurikiza amategeko yanjye, agakora ibihuje n’ubutabera kandi bikiranuka, azakomeza kubaho rwose. Ntazapfa.+ 22  Nta cyaha na kimwe mu byo yakoze kizamubarwaho.*+ Azakomeza kubaho, kuko yakoze ibyo gukiranuka.’+ 23  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘mbese nishimira ko umuntu mubi apfa?+ Ese icyo nishimira si uko yareka imyifatire ye mibi, agakomeza kubaho?’+ 24  “‘Ariko se umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi,* agakora ibintu byose byangwa nk’iby’umuntu mubi, azakomeza kubaho? Nta kintu na kimwe mu bikorwa byo gukiranuka byose yakoze kizibukwa.+ Azapfa azize ubuhemu bwe n’ibyaha yakoze.+ 25  “‘Ariko muzavuga muti: “Ibikorwa bya Yehova ntibihuje n’ubutabera.”+ Mwa Bisirayeli mwe nimwumve! Ese ni ibikorwa byanjye bidahuje n’ubutabera?+ Cyangwa ibyanyu ni byo bidahuje n’ubutabera?+ 26  “‘Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe, agakora ibibi maze agapfa, azaba apfuye azize ibikorwa bye bibi. 27  “‘Umuntu mubi nareka ibibi agakora ibihuje n’ubutabera kandi bikiranuka, ubuzima* bwe buzakomeza kubaho.+ 28  Nabona ko yakoze ibyaha maze byose akabireka, azakomeza kubaho rwose. Ntazapfa. 29  “‘Ariko Abisirayeli bazavuga bati: “Ibikorwa bya Yehova ntibihuje n’ubutabera.” Mwa Bisirayeli mwe, ese ni ibikorwa byanjye bidahuje n’ubutabera+ cyangwa ibyanyu ni byo bidahuje n’ubutabera?’ 30  “Mwa Bisirayeli mwe, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ni yo mpamvu nzacira urubanza buri wese muri mwe, nkurikije imyifatire ye.+ Nimuhindukire, nimuhindukire mureke ibyaha byanyu byose, kugira ngo bitababera ikintu gisitaza, bigatuma mukora icyaha. 31  Mwa Bisirayeli mwe, mute kure ibicumuro byanyu byose.+ Mugomba guhindura umutima wanyu n’uko mutekereza,+ kugira ngo mudapfa.’+ 32  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:  ‘erega sinishimira ko hagira umuntu n’umwe upfa.+ Ubwo rero nimuhindure imyifatire yanyu maze mubeho.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umuntu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ubuzima.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntahumanya.”
Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umena amaraso.”
Cyangwa “umuntu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kizibukwa.”
Cyangwa “agakora ibyo gukiranirwa.”
Cyangwa “ubugingo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.