Ezekiyeli 19:1-14

  • Indirimbo y’agahinda yaririmbiwe abatware ba Isirayeli (1-14)

19  “Uzaririmbe indirimbo y’agahinda, uririmbire abatware ba Isirayeli,  uti: ‘Mama wawe yari iki? Yari intare y’ingore hagati y’izindi ntare. Yaryamaga hagati y’intare zikiri nto* zifite imbaraga, akarera ibyana bye.   Yareze kimwe mu byana bye, gihinduka intare ikiri nto ifite imbaraga.+ Cyize gutanyagura inyamaswa cyafashe,Ndetse kikarya abantu.   Amahanga yumvise ibyacyo maze agifatira mu mwoboAkijyana mu gihugu cya Egiputa agikuruje utwuma twihese.*+   Iyo ntare yarategereje, iza kubona ko nta cyizere cy’uko icyo cyana cyayo cyari kugaruka. Nuko ifata ikindi cyana cyayo cyari kikiri gito gifite imbaraga, irakirekura ngo kigende.   Na cyo cyagendagendaga hagati y’izindi ntare maze gihinduka intare ikiri nto ifite imbaraga. Cyize gutanyagura inyamaswa cyafashe, ndetse kikarya abantu.+   Cyazereraga mu minara ikomeye y’abantu, kigasenya imijyi yaboKu buryo igihugu cyahindutse amatongo, cyuzura urusaku rwo gutontoma kwacyo.+   Nuko amahanga yari agikikije araza aragitera, agitega urushunduraMaze gifatirwa mu rwobo rwayo.   Amahanga yagikuruje utwuma twihese, agifungira mu kintu,* agishyira umwami w’i Babuloni. Yagifungiyeyo kugira ngo urusaku rwacyo rutongera kumvikanira mu misozi ya Isirayeli. 10  Mama wawe yari ameze nk’umuzabibu+ mu maraso yawe,* umuzabibu watewe iruhande rw’amazi. Weze imbuto kandi ugira amashami menshi kuko wari ufite amazi menshi. 11  Wagize amashami* akomeye yavamo inkoni z’abatware. Wabaye muremure, usumba ibindi biti byose,Ukajya ugaragara cyane kubera uburebure bwawo n’amashami yawo menshi. 12  Ariko waranduranywe uburakari+ ujugunywa hasiMaze umuyaga w’iburasirazuba wumisha imbuto zawo. Amashami yawo akomeye yaracitse aruma,+ hanyuma umuriro urayatwika.+ 13  None ubu watewe mu butayu,Mu gihugu kitagira amazi cyumye cyane.+ 14  Umuriro waturutse mu mashami* yawo, utwika ibyawushibutseho n’imbuto zawo,Ntihagira ishami rikomeye risigara, ntiwongera kubonekaho inkoni y’ubutware.+ “‘Iyo ni indirimbo y’agahinda kandi izakomeza kuba indirimbo y’agahinda.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”
Cyangwa “inkonzo.”
Cyangwa “urudandi.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Yari ameze nk’umuzabibu mu murima wawe w’imizabibu.”
Cyangwa “inkoni.”
Cyangwa “inkoni.”