Ezekiyeli 2:1-10

  • Ezekiyeli ahabwa inshingano yo kuba umuhanuzi (1-10)

    • “Nubwo bakumva cyangwa bakanga kumva” (5)

    • Yerekwa umuzingo w’indirimbo z’agahinda (9, 10)

2  Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we,* haguruka uhagarare nkubwire.”+  Igihe yavuganaga nanjye, umwuka wanjemo utuma mpaguruka ndahagarara,+ kugira ngo numve Uwamvugishaga.  Akomeza ambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ngutumye ku Bisirayeli,+ ni ukuvuga ibihugu byanyigometseho.+ Bo na ba sekuruza bancumuyeho kugeza uyu munsi.+  Ngutumye ku bantu b’ibyigomeke* kandi bafite umutima wanga kumva,+ ngo ugende ubabwire uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’  Naho bo, nubwo bakumva cyangwa bakanga kumva, kuko ari abantu b’ibyigomeke,+ ntibazabura kumenya ko umuhanuzi yari muri bo.+  “Ariko wowe mwana w’umuntu, ntukabatinye+ kandi ntugatinye amagambo yabo, nubwo ukikijwe n’imifatangwe n’amahwa*+ ukaba utuye no muri za sikorupiyo.* Ntutinye amagambo yabo+ kandi ntuterwe ubwoba no mu maso habo+ kuko ari abantu b’ibyigomeke.  Uzababwire amagambo yanjye, nubwo bakumva cyangwa bakanga kumva, kuko ari ibyigomeke.+  “Ariko wowe mwana w’umuntu, umva ibyo nkubwira. Ntukigomeke nk’aba bantu b’ibyigomeke. Fungura akanwa kawe urye icyo ngiye kuguha.”+  Nuko ndareba mbona ukuboko kurambuye imbere yanjye,+ gufashe umuzingo w’igitabo.*+ 10  Igihe yawuramburaga imbere yanjye, nabonye wanditseho imbere n’inyuma.+ Wari wanditseho indirimbo z’agahinda, amagambo yo kuganya no kurira.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Aha ni ho ha mbere mu nshuro 96 aya magambo aboneka mu gitabo cya Ezekiyeli.
Cyangwa “bafite mu maso hakomeye.”
Ni udusimba tugira ubumara bukaze dukunda kuba mu butayu.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nubwo abantu batumva kandi bakaba bameze nk’ibintu bikujomba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzingo wanditseho.”