Ezekiyeli 20:1-49

  • Kwigomeka kwa Isirayeli (1-32)

  • Abisirayeli basezeranywa ko bazagaruka mu gihugu cyabo (33-44)

  • Ibyago byahanuriwe amajyepfo (45-49)

20  Mu mwaka wa karindwi, mu kwezi kwa gatanu, ku itariki yako ya 10, bamwe mu bayobozi b’Abisirayeli baje kugira icyo babaza Yehova maze bicara imbere yanjye.  Nuko Yehova arambwira ati:  “Mwana w’umuntu we, vugana n’abo bayobozi b’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ese muzanywe no kugira icyo mumbaza? Ndahiye mu izina ryanjye ko ntazabasubiza ibyo mumbaza,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’  “Ese uzabacira urubanza mwana w’umuntu we? Ese witeguye kubacira urubanza? Bamenyeshe ibintu bibi cyane ba sekuruza bakoze.+  Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ku munsi natoranyije Isirayeli,+ narahiriye* abakomoka mu muryango wa Yakobo kandi ntuma bamenya, igihe bari mu gihugu cya Egiputa.+ Ni koko, narabarahiye ndavuga nti: ‘ndi Yehova Imana yanyu.’  Uwo munsi nabarahiye ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa, nkabajyana mu gihugu nabashakiye,* ni ukuvuga igihugu gitemba amata n’ubuki.+ Cyari cyiza cyane* kuruta ibindi bihugu byose.  Icyo gihe narababwiye nti: “buri wese muri mwe nate kure ibintu bibi cyane akomeza kureba, ntimwiyandurishe ibigirwamana biteye iseseme* byo muri Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.’+  “‘“Icyakora banyigometseho kandi ntibanyumvira. Ntibataye kure ibintu bibi cyane bitegerezaga kandi ntibaretse ibigirwamana biteye iseseme byo muri Egiputa.+ Ni yo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye kandi nkabateza umujinya wanjye mwinshi bari mu gihugu cya Egiputa.  Ariko ibyo nakoze, nabikoze kubera izina ryanjye, kugira ngo ritandurizwa* mu bihugu babagamo, ibyo bihugu bibireba.+ Kuko natumye bamenya,* igihe nabakuraga* mu gihugu cya Egiputa, ibyo bihugu byose bibireba.+ 10  Nuko mbakura mu gihugu cya Egiputa mbajyana mu butayu.+ 11  “‘“Nyuma yaho, nabahaye amabwiriza, mbamenyesha n’amategeko yanjye+ kugira ngo umuntu wese uyakurikiza akomeze kubaho.+ 12  Nanone nabahaye amasabato yanjye+ ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo,+ bityo bamenye ko njyewe Yehova ari njye ubeza.* 13  “‘“Ariko abo mu muryango wa Isirayeli banyigometseho mu butayu.+ Banze kumvira amategeko yanjye no gukurikiza amabwiriza yanjye kandi kuyakurikiza ari byo bituma umuntu akomeza kubaho. Bahumanyije cyane amasabato yanjye. Ni yo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye mu butayu kugira ngo mbatsembe.+ 14  Ariko ibyo nakoze nabikoze kubera izina ryanjye kugira ngo ritandurizwa imbere y’ibihugu byari byarabonye mbavanayo.*+ 15  Nanone nabarahiriye mu butayu ko ntari kubajyana mu gihugu nari narabahaye,+ ari cyo gihugu gitemba amata n’ubuki,+ igihugu cyiza cyane* kuruta ibindi bihugu byose, 16  kuko banze amategeko yanjye, bakanga no gukurikiza amabwiriza yanjye kandi bahumanyije amasabato yanjye bitewe n’uko imitima yabo yakurikiraga ibigirwamana byabo biteye iseseme.+ 17  “‘“Icyakora nabagiriye impuhwe* sinabarimbura. Sinabamariye mu butayu. 18  Nabwiriye abana babo mu butayu+ nti: ‘Ntimukumvire amabwiriza ya ba sogokuruza banyu+ cyangwa ngo mukurikize amategeko yabo kandi ntimukiyandurishe ibigirwamana byabo biteye iseseme. 19  Ndi Yehova Imana yanyu. Mujye mukurikiza amabwiriza yanjye, mukomeze mwumvire amategeko yanjye kandi mukore ibihuje na yo.+ 20  Mujye mweza amasabato yanjye,+ azabe ikimenyetso hagati yanjye namwe, kugira ngo mumenye ko ndi Yehova Imana yanyu.’+ 21  “‘“Ariko abana na bo batangiye kunyigomekaho.+ Banze gukurikiza amategeko yanjye no kumvira amabwiriza yanjye ngo bakore ibihuje na yo kandi kuyakurikiza ari byo bituma umuntu akomeza kubaho. Bahumanyije amasabato yanjye, niyo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye kandi nkabateza umujinya wanjye mwinshi bari mu butayu.+ 22  Ariko narifashe+ kandi ibyo nakoze nabikoze kubera izina ryanjye+ kugira ngo ritandurizwa imbere y’ibihugu byari byarabonye mbavanayo.* 23  Nanone nabarahiriye mu butayu ko nari kubatatanyiriza mu mahanga, nkabakwiza mu bihugu,+ 24  kuko batakurikije amabwiriza yanjye, bakanga n’amategeko yanjye,+ bagahumanya amasabato yanjye kandi bagakurikira ibigirwamana biteye iseseme bya ba sekuruza.+ 25  Nanjye narabaretse bakurikiza amabwiriza atari meza n’amategeko adashobora gutuma bakomeza kubaho.+ 26  Narabaretse banduzwa n’ibitambo byabo igihe batwikaga umwana wese w’imfura,+ kugira ngo mbarimbure maze bamenye ko ndi Yehova.”’ 27  “None rero mwana w’umuntu, vugana n’Abisirayeli ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nanone ba sogokuruza banyu barantutse barampemukira. 28  Nabazanye mu gihugu nari nararahiye ko nzabaha.+ Iyo babonaga udusozi tureture n’ibiti bitoshye,+ batangiraga gutamba ibitambo byabo, bagatura n’amaturo yabo andakaza, bakahatambira ibitambo bifite impumuro nziza* kandi bakahasukira amaturo yabo y’ibyokunywa. 29  Nuko ndababaza nti: ‘aho hantu mujya hirengeye hasobanura iki? (na n’ubu haracyitwa ahantu hirengeye.)’”’+ 30  “None rero, bwira Abisirayeli uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “mwiyanduza nka ba sogokuruza banyu, mugasenga ibigirwamana byabo biteye iseseme, mugasambana na byo.*+ 31  None mukomeje kwiyanduza kugeza n’uyu munsi, mutambira ibitambo ibigirwamana byanyu byose biteye iseseme kandi mugatwika abahungu banyu?+ Ese mwa Bisirayeli mwe, murumva koko nakwemera ko mugira icyo mumbaza?”’+ “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko ntazabasubiza.+ 32  Nanone ibyo mutekereza mu mitima yanyu ntibizabaho kuko muvuga muti: “nimureke tube nk’amahanga, tube nk’imiryango yo mu bindi bihugu, isenga* ibiti n’amabuye.”’”+ 33  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Ndahiye mu izina ryanjye ko nzabategeka nk’umwami; nzabategekesha ukuboko gukomeye kandi kurambuye, mbasukeho uburakari bwinshi.+ 34  Nzakoresha ukuboko gukomeye kandi kurambuye n’uburakari bwinshi, mbagarure mbavanye mu bantu bo mu mahanga, mbahurize hamwe mbakuye mu bihugu mwatatanyirijwemo.+ 35  Nzabajyana mu butayu bw’abantu bo mu mahanga maze mburanireyo namwe turebana amaso ku maso.+ 36  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nk’uko naburanye na ba sogokuruza banyu mu butayu bwo mu gihugu cya Egiputa, ni ko nzaburana namwe. 37  Nzabanyuza munsi y’inkoni y’umushumba+ kandi mbategeke* kubahiriza isezerano. 38  Ariko nzabakuramo abantu banyigomekaho n’abancumuraho.+ Nzabavana mu gihugu batuyemo ari abanyamahanga, ariko ntibazinjira mu gihugu cya Isirayeli;+ muzamenya ko ndi Yehova.’ 39  “Mwa Bisirayeli mwe, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘buri wese muri mwe nagende akorere ibigirwamana bye biteye iseseme.+ Ariko nimutanyumvira, ntimuzaba mugishoboye guhumanya izina ryanjye mukoresheje ibitambo byanyu n’ibigirwamana byanyu biteye iseseme.’+ 40  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kuko ku musozi wanjye wera,+ ni ukuvuga ku musozi muremure wa Isirayeli, ari ho Abisirayeli bose uko bakabaye bazankorera muri icyo gihugu.+ Ni ho nzabishimira kandi ni ho nzabasabira amaturo n’ibyiza kuruta ibindi muntura, ni ukuvuga ibintu byanyu byose byera.+ 41  Nzabishimira bitewe n’impumuro nziza* y’ibitambo byanyu, igihe nzabazana mbavanye mu bantu bo mu mahanga, nkabahuriza hamwe mbavanye mu bihugu mwari mwaratataniyemo.+ Izina ryanjye rizezwa hagati yanyu amahanga abireba.’+ 42  “‘Namwe muzamenya ko ndi Yehova,+ igihe nzabazana mu gihugu cya Isirayeli,+ mu gihugu narahiye ba sogokuruza banyu ko nzabaha. 43  Aho ni ho muzibukira imyifatire yanyu n’ibikorwa byanyu byose mwiyandurishije+ kandi muzumva mwiyanze* bitewe n’ibintu bibi byose mwakoze.+ 44  Mwa Bisirayeli mwe, muzamenya ko ndi Yehova igihe nzagira icyo mbakorera kubera izina ryanjye,+ ntakurikije imyifatire yanyu mibi.’ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.” 45  Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 46  “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe mu karere ko mu majyepfo maze ubwire akarere ko mu majyepfo aya magambo, uhanurire ishyamba ryo mu majyepfo. 47  Ubwire ishyamba ryo mu majyepfo uti: ‘umva ijambo rya Yehova. Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ngiye gucana umuriro wo kugutwika+ kandi uzatwika igiti cyose kibisi n’igiti cyose cyumye. Ibirimi by’uwo muriro ntibizazima+ kandi bizatwika mu maso hose* kuva mu majyepfo kugera mu majyaruguru. 48  Abantu bose bazabona ko njyewe Yehova ari njye wawucanye, ku buryo ntawuzawuzimya.”’”+ 49  Nuko ndavuga nti: “Ayii, Mwami w’Ikirenga Yehova, baranseka bakavuga bati: ‘nubundi ahora aca imigani?’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nazamuye ukuboko kwanjye.”
Cyangwa “igihugu natase.”
Cyangwa “igihugu gitatse.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Cyangwa “ridahumanyirizwa.”
Abavugwa aha ni Abisirayeli.
Abavugwa aha ni Abisirayeli.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Abavugwa aha ni Abisirayeli.
Cyangwa “igihugu gitatse.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijisho ryanjye ryabagiriye impuhwe.”
Abavugwa aha ni Abisirayeli.
Cyangwa “impumuro igusha neza.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impumuro iruhura.”
Ni ukuvuga, ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka.
Cyangwa “ikorera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mbashyire mu murunga w’isezerano.”
Cyangwa “impumuro igusha neza.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impumuro iruhura.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muzazinukwa mu maso hanyu.”
Cyangwa “ubutaka bwose.”