Ezekiyeli 21:1-32

  • Inkota y’Imana y’urubanza iratyaye (1-17)

  • Umwami wa Babuloni atera Yerusalemu (18-24)

  • Umutware mubi wa Isirayeli yari gukurwaho (25-27)

    • Kuramo ikamba (26)

    • “Kugeza igihe urifitiye uburenganzira azazira” (27)

  • Inkota yibasira Abamoni (28-32)

21  Yehova yongera kumbwira ati:  “Mwana w’umuntu we, hindukira ureba i Yerusalemu maze ubwire aya magambo ahantu hera, uhanure ibizaba ku gihugu cya Isirayeli.  Ubwire igihugu cya Isirayeli uti: ‘Yehova aravuga ati: “dore ngiye kukurwanya kandi nzakura inkota yanjye mu rwubati*+ maze nkuvanemo umukiranutsi n’umuntu mubi.  Kubera ko nzagukuramo umukiranutsi n’umuntu mubi, inkota yanjye izava mu rwubati rwayo kugira ngo irimbure abantu bose, uhereye mu majyepfo ukagera mu majyaruguru.  Abantu bose bazamenya ko njyewe Yehova ari njye wakuye inkota yanjye mu rwubati kandi ntizarusubiramo.”’+  “None rero mwana w’umuntu, unihe kandi utitire kubera ubwoba. Rwose unihire imbere yabo ufite agahinda.+  Nibakubaza bati: ‘kuki uniha?’ Uzababwire uti: ‘ni ukubera iby’inkuru numvise.’ Bizaba byanze bikunze kandi umutima wose uzagira ubwoba, amaboko yose acike intege; abantu bose baziheba kandi amavi yose atonyange amazi.*+ ‘Dore bizaza byanze bikunze kandi bizaba,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”  Yehova yongera kumbwira ati:  “Mwana w’umuntu we, hanura uvuge uti: ‘Yehova aravuga ngo: “vuga uti: ‘inkota! Inkota+ barayityaje kandi iratyaye cyane. 10  Barayityaje kugira ngo bice abantu benshi; iratyaye cyane ku buryo ibengerana nk’umurabyo.’”’” “Ese ntidukwiriye kwishima?” “‘Ese izanga* inkoni y’ubwami y’umwana wanjye,+ nk’uko yanga igiti cyose? 11  “‘Inkota yaratanzwe kugira ngo bayityaze cyane, kugira ngo ibone uko ikoreshwa. Barayityaje iratyara cyane kugira ngo ishyirwe mu kuboko kugomba kwica.+ 12  “‘Taka cyane kandi urire+ mwana w’umuntu we, kuko inkota yaje kwica abantu banjye; irwanya abatware ba Isirayeli bose.+ Bazicwa n’inkota bari kumwe n’abantu banjye. None rero, ikubite ku itako ubabaye. 13  Abantu banjye barageragejwe;+ none se inkota niyanga inkoni y’ubwami, bizagenda bite? Ntizakomeza kubaho,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 14  “None rero mwana w’umuntu, hanura kandi ukomanye ibiganza; uvuge ‘inkota’ inshuro eshatu. Ni inkota y’abishwe, ni inkota yica abantu benshi, ni inkota ibagose.+ 15  Imitima yabo izagira ubwoba+ kandi abenshi bazapfira ku marembo y’umujyi. Abantu benshi nzabicisha inkota. Irarabagirana nk’umurabyo kandi iratyaye cyane kugira ngo yice. 16  Tema iburyo! Kubita ibumoso! Kurikira aho inkota yawe yerekeje hose! 17  Nanjye nzakomanya ibiganza, ngabanye uburakari bwanjye.+ Njyewe Yehova, ni njye ubivuze.” 18  Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 19  “None rero mwana w’umuntu, garagaza inzira ebyiri inkota y’umwami w’i Babuloni izaturukamo. Zombi zizaba zituruka mu gihugu kimwe kandi icyapa* kigomba gushyirwa aho imihanda itandukanira, ijya muri iyo mijyi ibiri. 20  Ugaragaze inzira inkota izatera Raba+ y’Abamoni izaturukamo, n’indi nzira inkota izatera Yerusalemu igoswe n’inkuta+ yo mu Buyuda izaturukamo. 21  Kuko umwami w’i Babuloni ahagarara aho inzira zihurira, ni ukuvuga aho ya mihanda yombi itandukanira, kugira ngo araguze. Azunguza imyambi, akagisha inama ibigirwamana* bye kandi akaraguza akoresheje inyama y’umwijima. 22  Ibyo afashe mu kuboko kwe kw’iburyo araguza bimweretse Yerusalemu, kugira ngo ayirundeho ibikoresho byo gusenya inyubako zikomeye, atange itegeko ryo kwica, avuze urusaku rw’intambara, ashyire mu marembo ibikoresho byo gusenya inyubako zikomeye, yubake ibyo kuririraho n’urukuta rwo kugota.+ 23  Ariko ibyo yaraguriwe bizaba nk’ibinyoma imbere y’abari barabarahiriye.*+ Icyakora yibuka icyaha cyabo kandi azabafata.+ 24  “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘mwatumye icyaha cyanyu cyibukwa kubera ko mwagaragaje ibicumuro byanyu kandi mugatuma ibyaha byanyu bigaragarira mu byo mukora byose. Ubwo rero ubwo babibutse, muzajyanwa ku ngufu.’ 25  “Ariko wowe wa mutware mubi wa Isirayeli we,+ wagize igikomere cyica. Umunsi wawe wageze, ni ukuvuga igihe cyawe cyo guhabwa igihano cya nyuma. 26  Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘kuramo igitambaro uzingira ku mutwe, ukuremo n’ikamba.+ Ntibizakomeza kumera nk’uko byari bisanzwe.+ Shyira hejuru uri hasi+ n’uri hejuru umushyire hasi.+ 27  Nzaririmbura, nzaririmbura, nzaririmbura! Rizakomeza kubera aho ridafite nyiraryo,+ kugeza igihe urifitiye uburenganzira azazira nkarimuha.’+ 28  “None rero mwana w’umuntu we, hanura uvuge uti: ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova yavuze ku birebana n’Abamoni n’ibitutsi byabo.’ Uvuge uti: ‘dore inkota, inkota yakuwe mu rwubati kugira ngo yice, barayityaje cyane kugira ngo yice kandi irarabagirana nk’umurabyo. 29  Nubwo ibyo beretswe kuri wowe ari ibinyoma kandi bakakuragurira bakubeshya, uzagerekwa hejuru y’abishwe,* abantu babi umunsi wabo uzaba wageze, ni ukuvuga igihe cyabo cyo guhabwa igihano cya nyuma. 30  Yisubize mu rwubati. Aho waremewe, ni ukuvuga mu gihugu wavukiyemo, ni ho nzagucirira urubanza. 31  Nzagusukaho uburakari bwanjye, nzaguhuhiraho umuriro w’umujinya wanjye kandi nguhe abagabo b’abagome bamenyereye kurimbura.+ 32  Uzahinduka inkwi zo gucanisha umuriro+ kandi amaraso yawe azameneka mu gihugu. Ntuzongera kwibukwa, kuko njyewe Yehova ari njye ubivuze.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, icyo babikamo inkota.
Ni ukuvuga ko bari kwinyarira bitewe n’ubwoba.
Ni ukuvuga, inkota ya Yehova.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikiganza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Terafimu.”
Ni ukuvuga, abaturage b’i Yerusalemu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzarambikwa hejuru y’amajosi y’abishwe.”