Ezekiyeli 23:1-49

  • Abakobwa babiri bavukana b’abahemu (1-49)

    • Ohola na Ashuri (5-10)

    • Oholiba na Babuloni na Egiputa (11-35)

    • Abakobwa babiri bavukana bahanwa (36-49)

23  Yehova yongera kumbwira ati:  “Mwana w’umuntu we, habayeho abagore babiri bari barabyawe n’umugore umwe.+  Muri Egiputa ni ho babereye indaya.+ Batangiye uburaya bakiri bato. Aho ni ho amabere yabo yakandakandiwe kandi ni ho ibituza byo mu busugi bwabo byapfumbatiwe.  Umukuru yitwaga Ohola* naho murumuna we akitwa Oholiba.* Babaye abanjye babyara abahungu n’abakobwa. Ohola ni we Samariya+ naho Oholiba akaba Yerusalemu.  “Ohola yatangiye gusambana+ akiri uwanjye, akomeza kugirira irari abamukundaga cyane,+ agirira irari Abashuri bari baturanye.+  Bari ba guverineri bambaraga imyenda y’ubururu n’abatware kandi bose bari abasore beza, bagendera ku mafarashi.  Yakomeje gusambana n’abasore beza kurusha abandi b’Abashuri kandi arihumanya*+ bitewe n’ibigirwamana biteye iseseme* by’abo yagiriraga irari.  Ntiyigeze areka uburaya yakoraga ari muri Egiputa kuko baryamanye na we kuva akiri muto, bagapfumbata igituza cyo mu busugi bwe kandi bagasambana na we kugira ngo bashire irari.+  Ni cyo cyatumye nemera ko abamukundaga cyane bamutsinda, nemera ko Abashuri+ yagiriraga irari bamufata. 10  Bamwambitse ubusa,+ bafata abahungu n’abakobwa be,+ na we bamwicisha inkota. Yaramenyekanye mu bagore bose kandi bamukoreye ibihuje n’urubanza yaciriwe. 11  “Murumuna we Oholiba abibonye agira irari rikabije kurusha irya mukuru we kandi uburaya bwe bwarutaga ubwa mukuru we.+ 12  Yagiriraga irari Abashuri bari baturanye,+ bari ba guverineri n’abatware, bambaraga imyenda myiza cyane, bakagendera ku mafarashi, bose bakaba bari abasore beza. 13  Igihe na we yihumanyaga, nabonye ko bombi bari bafite imyifatire imwe.+ 14  Ariko yakomeje gukora ibikorwa byinshi by’ubusambanyi. Yabonye ibishushanyo bibajwe by’abagabo ku rukuta, ibishushanyo bibajwe by’Abakaludaya bisize irangi ry’umutuku 15  byambaye imikandara mu nda n’ibitambaro bitendera ku mitwe yabyo bisa n’abarwanyi, byose bisa n’Abanyababuloni bavukiye mu gihugu cy’Abakaludaya. 16  Akimara kubibona yatangiye kubigirira irari, abitumaho abantu bo mu gihugu cy’Abakaludaya.+ 17  Nuko Abanyababuloni bakomeza kumusanga aho ari ngo baryamane na we ku buriri bwe, baramuhumanya bitewe no kurarikira gusambana na we. Nyuma yaho yarabaretse,* arabanga cyane. 18  “Igihe yakomezaga ibikorwa bye by’uburaya bikabije kandi akambara ubusa,+ naramwanze cyane nk’uko nari naranze* mukuru we.+ 19  Yakomeje gukora ibikorwa by’ubusambanyi byinshi,+ bimwibutsa igihe yari akiri muto, igihe yasambaniraga mu gihugu cya Egiputa.+ 20  Yakomeje kubagirira irari nk’iry’umugore* ufite umugabo ufite igitsina nk’icy’indogobe y’ingabo cyangwa ufite igitsina nk’icy’ifarashi y’ingabo. 21  Wakumbuye ibikorwa by’ubwiyandarike wakoraga ukiri muto, uri muri Egiputa+ igihe bapfumbataga igituza cyawe, ni ukuvuga amabere yo mu buto bwawe.+ 22  “Oholiba we, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ngiye kuguteza abo mwakundanaga,+ abo waretse* ukabanga kandi nzabazana bagutere baguturutse impande zose,+ 23  abasore b’i Babuloni,+ Abakaludaya bose,+ abagabo b’i Pekodi,+ ab’i Showa n’ab’i Kowa n’abasore bo muri Ashuri bose. Bose ni abasore beza, ni ba guverineri n’abatware, ni abarwanyi kandi batoranyijwe* mu bandi; bose bagendera ku mafarashi. 24  Bazagutera n’urusaku rwinshi rw’amagare y’intambara n’inziga zayo, baze ari igitero cy’ingabo nyinshi cyane, bafite ingabo nini n’ingabo nto,* bambaye n’ingofero. Bazakugota impande zose kandi nzabaha uburenganzira bwo kugucira urubanza, bagucire urubanza ruhuje n’uko babyumva.+ 25  Nzakugaragariza ko nkurakariye kandi na bo bazakwereka ko bagufitiye umujinya mwinshi. Bazaguca izuru n’amatwi kandi abawe bazasigara bazicwa n’inkota. Bazatwara abahungu bawe n’abakobwa bawe kandi abawe bazasigara, batwikwe n’umuriro.+ 26  Bazakwambura imyenda yawe+ batware n’ibintu byawe byiza by’umurimbo.+ 27  Nzatuma ureka ubwiyandarike bwawe n’uburaya+ watangiriye mu gihugu cya Egiputa;+ ntuzongera kubareba kandi ntuzongera kwibuka Egiputa.’ 28  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ngiye kuguteza abo wanga,* ba bandi waretse ukabanga cyane.+ 29  Bazakugaragariza ko bakwanga, bajyane ibyo wavunikiye byose,+ bagusige wambaye ubusa, nta kintu wambaye. Abantu bose bazakubona wambaye ubusa, babone ibintu bibi byose wakoraga, babone ko uri indaya.+ 30  Bazagukorera ibyo byose bitewe n’uko wirutse ku bihugu umeze nk’umugore w’indaya,+ ukihumanya bitewe n’ibigirwamana byabyo biteye iseseme.+ 31  Wagaragaje imyifatire nk’iya mukuru wawe,+ none nzashyira igikombe cye mu ntoki zawe.’+ 32  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Uzanywera ku gikombe kirekire kandi kinini cya mukuru wawe+Abantu bazaguseka bakumwaze, bitewe n’uko igikombe cyuzuye cyane.+ 33  Uzanywera ku gikombe cya mukuru wawe Samariya,Igikombe cyo kugira ubwoba no kurimburwaMaze usinde kandi ugire agahinda kenshi. 34  Uzanywa ibirimo byose ubimaremo,+ hanyuma uhekenye ibimene byacyo,Nurangiza uce amabere yawe“Kuko ari njye ubivuze,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’ 35  “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘kubera ko wanyibagiwe kandi ukansuzugura cyane,*+ uzagerwaho n’ingaruka z’ubwiyandarike bwawe n’ibikorwa byawe by’ubusambanyi.’” 36  Hanyuma Yehova arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ese uzatangariza Ohola na Oholiba+ urubanza baciriwe kandi ubamenyeshe ibikorwa biteye iseseme bakoze? 37  Barasambanye+ kandi ibiganza byabo biriho amaraso; uretse no kuba barasambanye* n’ibigirwamana byabo biteye iseseme, bafashe abana bambyariye barabatwika kugira ngo babe ibyokurya by’ibigirwamana byabo.+ 38  Dore n’ibindi bintu bankoreye: Kuri uwo munsi bahumanyije urusengero rwanjye, ntibubahiriza n’amasabato yanjye. 39  Bamaze kwica abahungu babo kugira ngo babatambire ibigirwamana byabo biteye iseseme,+ uwo munsi baje mu rusengero rwanjye kugira ngo baruhumanye.+ Ibyo ni byo bakoreye mu nzu yanjye. 40  Nanone, bohereje umuntu ngo ahamagare abantu baturutse kure cyane.+ Igihe bazaga wariyuhagiye kandi wisiga ibintu by’amabara ku maso, wambara n’imirimbo.+ 41  Hanyuma wicaye ku ntebe nziza cyane,+ ameza ateguwe imbere yayo+ uyashyiraho umubavu* wanjye+ n’amavuta yanjye.+ 42  Humvikanaga amajwi y’abantu benshi cyane batagira icyo bitaho, harimo abasinzi bavanywe mu butayu. Bambitse abo bagore udukomo ku maboko n’amakamba meza cyane ku mutwe. 43  “Nuko mvuga iby’uwo mugore wazahajwe cyane n’ubusambanyi nti: ‘nyamara nubwo ameze atyo, azakomeza uburaya bwe!’ 44  Bakomeje kuza bamusanga iwe nk’uko umuntu ajya ku mugore w’indaya. Uko ni ko baje kwa Ohola no kwa Oholiba, ari bo bagore biyandarika. 45  Ariko abagabo b’abakiranutsi ni bo bazamucira urubanza rukwiriye abasambanyi+ n’abicanyi+ kuko ari abagore b’abicanyi kandi bafite amaraso ku biganza byabo.+ 46  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ingabo zizabatera, zibasahure kandi zibahindure ikintu giteye ubwoba.+ 47  Izo ngabo zizabatera amabuye+ kandi zibicishe inkota. Zizica abahungu babo n’abakobwa babo,+ zitwike n’amazu yabo.+ 48  Nzatuma mu gihugu hatongera kubaho abantu biyandarika kandi abagore bose bazabivanamo isomo, ntibongere kwigana imyifatire yawe y’ubwiyandarike.+ 49  Zizatuma mugerwaho n’ingaruka z’imyifatire yanyu y’ubwiyandarike, hamwe n’ingaruka z’ibyaha mwakoranye n’ibigirwamana byanyu biteye iseseme. Muzamenya ko ndi Umwami w’Ikirenga Yehova.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura ngo: “Ihema rye.”
Bisobanura ngo: “Ihema ryanjye riri muri yo.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Cyangwa “ubugingo bwe bwarabaretse.”
Cyangwa “ubugingo bwanjye bwari bwaranze.”
Cyangwa “inshoreke.”
Cyangwa “abo ubugingo bwawe bwaretse.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahamagawe.”
Akenshi zatwarwaga n’abarashisha imiheto.
Cyangwa “abo ubugingo bwawe bwanga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukanta inyuma yawe.”
Ni ukuvuga, ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka.