Ezekiyeli 24:1-27

  • Yerusalemu imeze nk’inkono ifite umugese (1-14)

  • Umugore wa Ezekiyeli apfa bikaba ikimenyetso (15-27)

24  Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa 10, ku itariki yako ya 10, Yehova yongera kuvugana nanjye arambwira ati:  “Mwana w’umuntu we, andika iyi tariki,* wandike uyu munsi. Umwami w’i Babuloni yatangiye gutera Yerusalemu kuri uyu munsi.+  Cira umugani abantu b’ibyigomeke, ubabwire uti: “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Fata inkono,* uyishyire ku ziko maze usukemo amazi.+   Shyiramo inyama,+ inyama nziza zose,Izo ku itako n’izo hejuru ku kuboko,* wuzuzemo amagufwa watoranyije.   Fata intama nziza kurusha izindi,+ ushyire inkwi munsi y’inkono impande zose. Teka izo nyama, uzitekane n’amagufwa ari muri iyo nkono.”’  “None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Umujyi wuzuyemo ibikorwa by’ubwicanyi uzabona ishyano;+ ni wo nkono irimo umugese kandi umugese wayo ntiwigeze uyivamo. Ugende warura inyama imwe imwe uzimaremo,+ ntuzikorere ubufindo.*   Amaraso uwo mujyi wamennye ari muri wo.+ Wayasutse ku rutare ruriho ubusa. Ntiwayasutse ku butaka ngo uyatwikirize umukungugu.+   Nayashyize ku rutare ruriho ubusa,Kugira ngo adatwikirwa,Ngira ngo mbyutse uburakari bwanjye ngo mporere amaraso wamennye.’+  “Ni cyo gituma Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘Umujyi wuzuyemo ibikorwa by’ubwicanyi uzabona ishyano!+ Nzatuma ikirundo cy’inkwi kiba kinini. 10  Ongera inkwi zibe nyinshi kandi watse umuriro,Teka inyama zishye neza, uvanemo isosi, ureke amagufwa ashyuhe cyane. 11  Yishyire ku makara irimo ubusa kugira ngo ishyuhe,Kugira ngo umuringa wayo ushyuhe cyane. Umwanda wayo uzayishongeramo+ n’umugese wayo uzashya. 12  Iragoye kandi irakuruhiriza ubusa,Umugese wayo mwinshi ntuzayishiramo.+ Muyijugunyane n’umugese wayo mu muriro.’ 13  “‘Wandujwe n’ibikorwa byawe by’ubwiyandarike.+ Nagerageje kugusukura, ariko umwanda wawe ntiwagushiramo. Ntuzigera ucya, igihe cyose uburakari bwanjye butaragabanuka.+ 14  Njyewe Yehova, ni njye wabivuze. Bizaba, nzabikora ntatinze. Ntibizambabaza cyangwa ngo mbyicuze.+ Uzacirwa urubanza ruhuje n’imyifatire yawe n’ibikorwa byawe.’ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.” 15  Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 16  “Mwana w’umuntu we, ngiye kugutwara mu buryo butunguranye umuntu wakundaga;+ ntuzagaragaze ko ufite agahinda* cyangwa ngo umuririre. 17  Uzatake ariko ntihazagire ukumva kandi ntuzagire ikintu ukora kigaragaza ko ubabajwe n’abapfuye.+ Uzambare igitambaro cyawe bazingira ku mutwe,+ wambare n’inkweto zawe.+ Ntuzatwikire ubwanwa bwo hejuru y’umunwa+ kandi ntuzarye ibyokurya abantu bazakuzanira.”*+ 18  Nuko mu gitondo mvugana n’abantu maze nimugoroba umugore wanjye arapfa. Bukeye mu gitondo nkora ibyo nari nategetswe. 19  Abantu barambazaga bati: “Ese ntiwatubwira icyo ibi bintu ukora biturebaho?” 20  Nuko nkabasubiza nti: “Yehova yarambwiye ati: 21  ‘bwira Abisirayeli uti: “umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ngiye guhumanya urusengero rwanjye+ mwiratana cyane, urwo mukunda cyane kandi umutima wanyu wifuza.* Abahungu banyu n’abakobwa banyu mwasize, bazicwa n’inkota.+ 22  Muzakora nk’ibyo nakoze. Ntimuzatwikire ubwanwa bwanyu bwo hejuru kandi ntimuzarye ibyokurya abantu bazabazanira.+ 23  Muzambare ibitambaro byanyu byo ku mutwe, mwambare n’inkweto zanyu. Ntimuzagire agahinda cyangwa ngo murire ahubwo muzaborera mu byaha byanyu+ kandi buri wese atakire mugenzi we. 24  Ezekiyeli yababereye ikimenyetso.+ Ibyo yakoze byose namwe muzabe ari byo mukora. Nibiba ni bwo muzamenya ko ndi Umwami w’Ikirenga Yehova.’”’” 25  “Mwana w’umuntu we, igihe nzabambura inzu ikomeye, ari cyo kintu cyiza bishimiraga, ikintu bakundaga, imitima yabo ikacyifuza,* nkabambura n’abahungu n’abakobwa babo,+ 26  uwarokotse ni we uzabikubwira.+ 27  Uwo munsi, uzafungura akanwa kawe uvugane n’uwarokotse kandi ntuzongera guceceka.+ Uzababera ikimenyetso kandi bazamenya ko ndi Yehova.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izina ry’uyu munsi.”
Cyangwa “inkono y’umunwa munini yo gutekamo.”
Cyangwa “ku rushyi rw’ukuboko.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ntuzikubite mu gituza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntuzarye umugati w’abantu.”
Cyangwa “ubugingo bwanyu bugirira impuhwe.”
Cyangwa “ubugingo bwabo bukacyifuza.”