Ezekiyeli 25:1-17
25 Yehova yongera kumbwira ati:
2 “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe Abamoni,+ ubahanurire ibyago bizabageraho.+
3 Ubwire Abamoni uti: ‘nimwumve uko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “kubera ko mwashimishijwe n’uko urusengero rwanjye rwahumanyijwe, mukavuga muti: ‘awa!’ Mukishimira ko igihugu cya Isirayeli cyahinduwe amatongo n’uko abo mu muryango wa Yuda bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,
4 ngiye kubateza abantu b’Iburasirazuba babategeke. Bazakambika iwanyu kandi ni ho bazubaka amahema yabo. Bazarya imbuto zanyu banywe n’amata yanyu.
5 I Raba+ nzahahindura urwuri* rw’ingamiya naho igihugu cy’Abamoni ngihindure aho intama ziruhukira. Namwe muzamenya ko ndi Yehova.”’”
6 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko mwakomye mu mashyi+ kandi mukabyina, mugashimishwa* n’ibyago byageze ku gihugu cya Isirayeli mufite agasuzuguro kenshi,+
7 ngiye kurambura ukuboko kwanjye, mbahane, mbateze amahanga asahure ibintu byanyu. Nzabakura mu bantu bo mu mahanga, mbarimbure mbakure mu bihugu.+ Nzabatsemba kandi muzamenya ko ndi Yehova.’
8 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko Mowabu+ na Seyiri+ bavuze bati: “umuryango wa Yuda ni kimwe n’ibindi bihugu byose,”
9 nzatuma imijyi yo ku mupaka wa Mowabu isigarira aho nta wuyirinze, harimo n’imijyi myiza* yo mu gihugu, ari yo Beti-yeshimoti, Bayali-meyoni na Kiriyatayimu.+
10 Abamowabu n’Abamoni nzabaha abantu b’Iburasirazuba babategeke,+ kugira ngo Abamoni batazongera kwibukwa mu mahanga.+
11 Ab’i Mowabu nzabakorera ibihuje n’urubanza nabaciriye.+ Bazamenya ko ndi Yehova.’
12 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko Abedomu bihoreye ku bo mu muryango wa Yuda, bakoze ikosa rikomeye igihe bihoreraga.+
13 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “nzaramburira ukuboko igihugu cya Edomu na cyo ngihane, nkimaremo abantu n’amatungo, ngihindure amatongo.+ Abatuye i Temani kugeza ku batuye i Dedani bazicishwa inkota.+
14 ‘Nzihorera ku Bedomu nkoresheje abantu banjye, ari bo Bisirayeli.+ Bazatuma umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bigera kuri Edomu, kugira ngo mbihimureho.’+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’
15 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘urwango rwinshi rw’Abafilisitiya rwatumye bashakisha uko bakwihorera kandi bakarimbura bafite ubugome.+
16 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “ngiye kurambura ukuboko kwanjye mpane Abafilisitiya+ kandi nzatsemba Abakereti,+ ndimbure n’abaturage basigaye ku nkombe y’inyanja.+
17 Nzabakorera ibikorwa bikomeye byo kwihorera, mbahe ibihano bikomeye. Igihe nzihorera bazamenya ko ndi Yehova.”’”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
^ Cyangwa “ubugingo bwanyu bugashimishwa.”
^ Cyangwa “itatse.”