Ezekiyeli 26:1-21

  • Ibyago byahanuriwe Tiro (1-21)

    • “Imbuga banikaho inshundura” (5, 14)

    • Amabuye n’ubutaka bijugunywa mu mazi (12)

26  Mu mwaka wa 11, ku munsi wa mbere w’ukwezi, Yehova yarambwiye ati:  “Mwana w’umuntu we, kubera ko Tiro yashimishijwe n’ibibi byabaye kuri Yerusalemu,+ ikavuga iti: ‘awa! Irembo abantu banyuragamo ryararimbutse.+ Kubera ko ryashenywe, ibintu byose bizajya bica iwanjye maze mbe umukire.’  Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘Tiro we, ngiye kugutera, nguteze ibihugu byinshi nk’uko inyanja izamura imiraba yayo.  Bizasenya inkuta za Tiro, bisenye iminara yayo+ kandi nanjye nzakuraho ubutaka bwayo bwose isigare ari urutare ruriho ubusa.  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Izaba nk’imbuga banikaho inshundura* hagati mu nyanja.+ Nanone izasahurwa n’amahanga kuko ari njye ubivuze.  Naho imidugudu* yo mu giturage, izarimburwa n’inkota kandi abantu bazamenya ko ndi Yehova.’  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Tiro ngiye kuyiteza Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni, umwami w’abami,+ aze aturutse mu majyaruguru.+ Azaza afite amafarashi,+ amagare y’intambara,+ abarwanira ku mafarashi n’abasirikare* benshi cyane.  Abatuye mu midugudu yo mu giturage azabicisha inkota; azakubakaho urukuta rwo kukugota n’ikirundo cyo kuririraho, agutere yitwaje ingabo nini.  Inkuta zawe azazisenyesha ibikoresho by’intambara kandi iminara yawe azayisenyesha amashoka ye.* 10  Uzarengerwa n’umukungugu uzamurwa n’amafarashi ye menshi cyane kandi urusaku rw’abagendera ku mafarashi, inziga n’amagare y’intambara, bizatuma inkuta zawe zitigita, igihe azaba yinjiye mu marembo nk’uko abasirikare binjira mu mujyi udafite inkuta. 11  Imihanda yawe yose azayinyukanyuka akoresheje ibinono by’amafarashi ye,+ abaturage bawe abicishe inkota kandi inkingi zawe zikomeye azazitura hasi. 12  Bazatwara ibyo utunze, basahure ibicuruzwa byawe,+ basenye inkuta zawe n’amazu yawe meza. Amabuye yawe, imbaho zawe n’ubutaka bwawe, byose bazabiroha mu mazi.’ 13  “‘Nzacecekesha amajwi y’indirimbo zawe kandi amajwi y’inanga zawe ntazongera kumvikana.+ 14  Nzaguhindura nk’urutare ruriho ubusa, umere nk’imbuga banikaho inshundura.+ Ntuzongera kubakwa kuko njyewe Yehova ari njye ubivuze,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 15  “Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira Tiro ati: ‘ese ibirwa ntibizanyeganyega bitewe no kumva urusaku rwo kugwa kwawe igihe abagiye gupfa* bazaba bataka bitewe n’abantu benshi bazicirwa iwawe?+ 16  Abatware bose bo mu nyanja bazava ku ntebe zabo z’ubwami, bakuremo amakanzu* yabo n’imyenda yabo ifumye kandi bazatitira kubera ubwoba.* Bazicara hasi, bakomeze gutitira kandi bakwitegereze batangaye.+ 17  Bazakuririmbira indirimbo y’agahinda,+ bakubwire bati: “Mbega ukuntu warimbutse+ wowe wari utuwe n’abo mu nyanja, ukaba umujyi abantu bashimagiza! Wowe n’abaturage bawe mwari mukomeye mu nyanja,+Mugatera ubwoba abatuye isi bose. 18  Ku munsi wo kugwa kwawe, ibirwa bizatitira kubera ubwoba;Ibirwa byo mu nyanja bizahungabana bibonye ukuweho.”’+ 19  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ninkugira amatongo, nkakugira nk’imijyi idatuwe, ngatuma amazi arimo imiraba akurengera, amazi afite imbaraga akakurengera,+ 20  nzakumanurana n’abamanuka bajya muri rwa rwobo* musange abamanutse kera cyane. Nzagutuza mu gihugu cyo hasi cyane, kimeze nk’ahantu hamaze igihe kirekire harabaye amatongo. Uzaturana n’abamanuka bajya muri rwa rwobo,+ kugira ngo utazongera guturwa. Hanyuma nzahesha icyubahiro igihugu cy’abazima. 21  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Nzagutera ubwoba ngutunguye kandi ntuzakomeza kubaho.+ Bazagushaka ariko ntuzongera kuboneka.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ibintu barobesha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakobwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abaturage.”
Cyangwa “inkota ze.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abishwe.”
Cyangwa “amakanzu atagira amaboko.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazambara guhinda umushyitsi.”
Cyangwa “imva.”