Ezekiyeli 27:1-36

  • Indirimbo y’agahinda yaririmbiwe ubwato bw’i Tiro bwarohamye (1-36)

27  Yehova yongera kuvugana nanjye arambwira ati:  “Mwana w’umuntu we, ririmbira Tiro indirimbo y’agahinda,+  ubwire Tiro uti: ‘Wowe utuye mu marembo y’inyanja,Wowe mucuruzi uhahirana n’abantu bo mu birwa byinshi,Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Tiro we, waravuze uti: ‘ndi mwiza bitangaje.’+   Uturere twawe turi hagati mu nyanjaKandi abakubatse batumye ugira ubwiza butangaje.   Imbaho zawe zose bazibaje mu biti by’imiberoshi by’i Seniri,+Kandi bafashe igiti cy’isederi, yo muri Libani bakibazamo inkingi yawe.   Ingashya zawe bazibaje mu biti binini by’i Bashani. Umutwe wawe w’imbere wakozwe mu biti byo mu bwoko bwa sipure bitatsweho amahembe y’inzovu byo mu birwa by’i Kitimu.+   Umwenda wakuyoboraga waboshywe mu budodo bwiza bw’amabara atandukanye bwo muri EgiputaKandi watwikirijwe imyenda iboshywe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine bwo mu birwa bya Elisha.+   Abaturage b’i Sidoni n’abo muri Aruvadi+ ni bo batwaraga ubwato bwawe. Tiro we, abahanga bawe ni bo bayoboraga ubwato bwawe.+   Abantu bakuze* n’abahanga b’i Gebali+ ni bo bahomaga ubwato bwawe.+ Amato yose yo mu nyanja n’abasare bayo baje iwawe kugira ngo muhererekanye ibicuruzwa. 10  Abaperesi, ab’i Ludi n’ab’i Puti+ bari mu ngabo zawe ari abarwanyi bawe. Bakumanikagaho ingabo* n’ingofero zabo kandi batumye ugira ubwiza butangaje. 11  Abantu bo muri Aruvadi bari mu ngabo zawe, babaga bahagaze mu mpande zose hejuru y’inkuta zaweKandi abagabo b’intwari babaga barinze iminara yawe. Bamanikaga ingabo zabo zifite ishusho y’uruziga mu mpande zose ku nkuta zawe,Bagatuma ugira ubwiza butangaje. 12  “‘“Wakoranaga ubucuruzi n’ab’i Tarushishi,+ bitewe n’ubukire bwawe bwinshi.+ Kugira ngo ubahe ibicuruzwa byawe, baguhaga ifeza yabo, ubutare* n’ubundi bwoko bw’ibyuma.*+ 13  Wakoranaga ubucuruzi n’abantu b’i Yavani, i Tubali+ n’i Mesheki.+ Wabahaga ibicuruzwa byawe bakaguha abacakara+ n’ibindi bintu bikozwe mu muringa. 14  Abo mu muryango wa Togaruma+ bakuzaniraga amafarashi n’inyumbu* n’amafarashi y’intambara, nawe ukabaha ibicuruzwa byawe. 15  Wakoranaga ubucuruzi n’abantu b’i Dedani+ kandi abacuruzi bo mu birwa byinshi baragucururizaga. Baguhaga umusoro w’amahembe y’inzovu+ n’imbaho z’agaciro kenshi z’umukara. 16  Wakoranaga ubucuruzi na Edomu bitewe n’uko wari ufite ibicuruzwa byinshi. Kugira ngo ubahe ibicuruzwa byawe, baguhaga amabuye yitwa turukwaze, ubwoya buteye ibara ry’isine, imyenda ifumyeho amabara atandukanye, imyenda y’ubudodo bwiza, amabuye y’agaciro yo mu nyanja* n’andi mabuye y’agaciro.* 17  “‘“Wakoranaga ubucuruzi+ n’abo mu Buyuda na Isirayeli. Kugira ngo ubahe ibicuruzwa byawe, baguhaga ingano zo mu mujyi wa Miniti,+ ibyokurya byiza, ubuki,+ amavuta n’umuti+ uvura ibikomere. 18  “‘“Wakoranaga ubucuruzi n’ab’i Damasiko+ bitewe n’ibintu byinshi wakoraga n’ubutunzi bwawe bwinshi, bakaguha divayi y’i Heluboni n’ubwoya bw’i Zahari.* 19  Abantu b’i Vedani n’i Yavani muri Uzali, wabahaga ibicuruzwa byawe na bo bakaguha ibintu bicuzwe mu butare, kesiya* n’urubingo ruhumura neza. 20  Wacuruzanyaga n’ab’i Dedani,+ bakaguha imyenda itegurwa ku mafarashi.* 21  Wakoreshaga Abarabu n’abatware bose b’i Kedari+ bagucururizaga intama zikiri nto, amapfizi y’intama n’ihene.+ 22  Wakoranaga ubucuruzi n’abantu b’i Sheba n’i Rama.+ Wabahaga ibicuruzwa byawe, na bo bakaguha parufe nziza cyane z’ubwoko bwose, amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose na zahabu.+ 23  Ab’i Harani,+ i Kane, muri Edeni,+ abacuruzi b’i Sheba+ no muri Ashuri+ n’i Kilimadi, mwakoranaga ubucuruzi. 24  Mu masoko yawe bahagurishirizaga imyenda myiza cyane, imyitero y’ubururu, imyenda ifumyeho amabara atandukanye n’amatapi y’amabara menshi, byose bihambiriwe hamwe bifungishije imigozi. 25  Amato y’i Tarushishi+ ni yo yatwaraga ibicuruzwa byawe,Ku buryo wari wuzuye ubutunzi, upakiye wuzuye* uri mu nyanja hagati. 26  “‘“Abasare bawe bakugejeje mu mazi arimo umuyaga mwinshi,Umuyaga w’iburasirazuba ukumenera mu nyanja hagati. 27  Ubukire bwawe, ibintu byawe, ibicuruzwa byawe, abasare bawe n’abantu bawe bayobora ubwato,Abantu bahoma ubwato, abacuruzi bawe+ n’abarwanyi bawe bose,+Ni ukuvuga abantu benshi cyane bari muri wowe,Bose bazarohama mu nyanja hagati, ku munsi wo kurimbuka kwawe.+ 28  Abantu bawe bayobora ubwato nibavuza induru, inkombe z’inyanja zizatigita. 29  Abasare, abayobora ubwato n’abandi bose bakora mu bwato,Bazava mu bwato bihagararire hakurya ku butaka. 30  Bazakuririra basakuza cyane,+Bitere umukungugu mu mutwe kandi bigaragure mu ivu. 31  Baziyogoshesha umusatsi bawumareho, bambare imyenda y’akababaro.* Bazakuririra cyane baboroge.* 32  Muri icyo gihe bazaba bakuririra, bazaririmba indirimbo y’agahinda, bavuga bati: Ni nde umeze nka Tiro yacecekeye mu nyanja hagati?+ 33  Iyo ibicuruzwa byawe byavaga mu nyanja, wahazaga abantu benshi.+ Ubukire bwawe bwinshi n’ibicuruzwa byawe byakijije abami b’isi.+ 34  None ubu wamenekeye mu nyanja, ahantu harehare+Kandi ibicuruzwa byawe byose n’abantu bawe byarohamiye rimwe nawe.+ 35  Abantu batuye mu birwa bose bazakwitegereza batangaye,+Abami babo bazicwa n’ubwoba,+ mu maso habo hagaragaze ko bahangayitse. 36  Abacuruzi bo mu mahanga bazavugiriza bumiwe bitewe n’ibyakubayeho. Iherezo ryawe rizaba mu buryo butunguranye kandi riteye ubwoba. Ntuzongera kubaho kugeza iteka ryose.’”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “abantu b’inararibonye.”
Ni igikoresho bakoresha bikingira amacumu n’imyambi barwana.
Cyangwa “itini n’icyuma cy’isasu.”
Ni ubwoko bw’amabuye bakoramo ibikoresho bitandukanye.
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”
Cyangwa “amabuye ya odemu.”
Cyangwa “ubwoya bw’ibihogo bwerurutse.”
Ni igiti cyo mu bwoko bwa sinamoni.
Cyangwa “imyenda iboshye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ufite icyubahiro.”
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “bafite intimba ku mutima.”