Ezekiyeli 28:1-26

  • Ibyago byahanuriwe umwami wa Tiro (1-10)

    • “Ndi imana” (2, 9)

  • Indirimbo y’agahinda yaririmbiwe umwami w’i Tiro (11-19)

    • ‘Wari muri Edeni’ (13)

    • “Umukerubi natoranyije, ushinzwe kurinda” (14)

    • “Wari inyangamugayo” (15)

  • Ibyago byahanuriwe Sidoni (20-24)

  • Abisirayeli bari gusubira mu gihugu cyabo (25, 26)

28  Yehova yongeye kuvugana nanjye arambwira ati:  “Mwana w’umuntu we, bwira umuyobozi wa Tiro uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Kubera ko umutima wawe wishyize hejuru,+ ukomeza kuvuga uti: ‘ndi imana. Nicaye ku ntebe y’ubwami y’imana hagati mu nyanja.’+ Ariko uri umuntu, nturi imanaNubwo mu mutima wawe wibwira ko uri imana.   Wibwira ko uri umunyabwenge kurusha Daniyeli.+ Utekereza ko nta mabanga uyoberwa.   Ubwenge bwawe n’ubushishozi bwawe byatumye uba umukireKandi ukomeza kubika zahabu n’ifeza mu bubiko bwawe.+   Ubuhanga bwawe bwo gucuruza bwatumye uba umukire,+Maze umutima wawe wishyira hejuru bitewe n’ubutunzi bwawe.”’  “‘Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “Kubera ko mu mutima wawe utekereza ko uri imana,   Ngiye kuguteza abanyamahanga, abantu b’abagome kuruta abandi bose bo mu mahanga.+ Bazakura inkota zabo barimbure ibintu byose byiza wagezeho, bitewe n’ubwenge bwaweKandi bangize ubwiza bwawe butangaje.+   Bazakumanura mu rwobo*Kandi uzapfa urupfu rubi, wicirwe mu nyanja hagati.+   Ese igihe uzaba uri imbere y’umuntu ugiye kukwica, na bwo uzavuga uti: ‘ndi imana?’ Uzaba uri umuntu usanzwe, ntuzaba uri imana, igihe uzaba uri mu maboko y’abakwanduza.”’* 10  ‘Uzicwa n’abantu bo mu bindi bihugu. Upfe nk’abantu batakebwe kuko ari njye ubivuze,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.” 11  Yehova yongeye kuvugana nanjye arambwira ati: 12  “Mwana w’umuntu we, ririmbira umwami wa Tiro indirimbo y’agahinda, umubwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Watangaga urugero rwiza mu birebana no gutungana,Ufite ubwenge bwinshi+ n’ubwiza butangaje.+ 13  Wahoze muri Edeni, mu busitani bw’Imana. Wari utatswe amabuye yose y’agaciro kenshi: Odemu, topazi, yasipi, kirusolito, onigisi, jade, safiro, turukwaze+ na emerode. Nanone yari afungiye mu bintu bya zahabu. Igihe waremwaga, byose byari biteguwe. 14  Nagushyizeho kugira ngo ube umukerubi natoranyije, ushinzwe kurinda. Wari ku musozi wera w’Imana+ kandi wagenderaga hagati y’amabuye yaka. 15  Uhereye igihe waremewe, wari inyangamugayo mu byo wakoraga byose,Kugeza igihe byagaragaye ko udakiranuka.+ 16  Ibicuruzwa byawe byinshi,+Byatumye wuzuramo urugomo maze utangira gukora ibyaha.+ Ubwo rero, nzakwirukana ku musozi w’Imana kuko wahumanye*+Kandi nzakurimbura wa mukerubi we ushinzwe kurinda, ngukure hafi y’amabuye yaka. 17  Ubwiza bwawe bwatumye umutima wawe wishyira hejuru. Wangije ubwenge bwawe, bitewe n’ubwiza bwawe buhebuje.+ Nzaguta hasi,+Ntume abami bagushungera.+ 18  Wahumanyije insengero zawe bitewe n’ibyaha byawe byinshi n’ubucuruzi bwawe bwuzuye uburiganya. Nzatuma umuriro uturuka muri wowe ugutwike.+ Nzaguhindura ivu imbere y’abakureba bose ku isi. 19  Abantu bose bari bakuzi bo mu mahanga, bazakwitegereza batangaye.+ Iherezo ryawe rizaza mu buryo butunguranye kandi rizaba riteye ubwoba. Ntuzongera kubaho kugeza iteka ryose.”’”+ 20  Yehova yongera kumbwira ati: 21  “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe Sidoni,+ uhanure ibizayibaho. 22  Uyibwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Yewe Sidoni we, ngiye kukurwanya kandi nzihesha icyubahiro muri wowe. Abantu bazamenya ko ndi Yehova, igihe nzakorera ibihuje n’urubanza nayiciriye kandi nkerezwa muri yo. 23  Nzayoherezamo icyorezo kandi amaraso azatemba mu mihanda yayo. Igihe inkota izayitera iturutse impande zose, abishwe bazagwa muri yo;Bazamenya ko ndi Yehova.+ 24  “‘“Abo mu muryango wa Isirayeli ntibazongera gukikizwa n’imifatangwe ikomeretsa cyangwa amahwa ababaza,+ ni ukuvuga ababasuzugura. Abantu bazamenya ko ndi Umwami w’Ikirenga Yehova.”’ 25  “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “igihe nzongera guteranyiriza hamwe abo mu muryango wa Isirayeli mbakuye mu bihugu bari baratataniyemo,+ nziyerekana muri bo ko ndi uwera n’amahanga abireba.+ Bazatura mu gihugu cyabo+ nahaye umugaragu wanjye Yakobo.+ 26  Bazagituramo bafite umutekano,+ bubake amazu, batere imizabibu.+ Bazagira umutekano igihe nzakora ibihuje n’imanza naciriye ababakikije bose babasuzugura+ kandi bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo.”’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “imva.”
Cyangwa “abaguhumanya.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”