Ezekiyeli 29:1-21

  • Ibyago byahanuriwe Farawo (1-16)

  • Egiputa yagombaga guhabwa Babuloni nk’igihembo (17-21)

29  Ku itariki ya 12, z’ukwezi kwa 10, mu mwaka wa 10, Yehova yarambwiye ati:  “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe Farawo umwami wa Egiputa maze umuhanurire ibyago bizamugeraho, nibizagera kuri Egiputa yose.+  Uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Yewe Farawo mwami wa Egiputa we, ubu ngiye kukurwanya,+Wowe nyamaswa nini yo mu nyanja iryamye mu migende yayo ya Nili,*+Yavuze iti: ‘Uruzi rwa Nili ni urwanjye,Ni njye ubwanjye warwiremeye.’+   Ariko nzagushyira utwuma barobesha mu kanwa,* ntume amafi yo mu ruzi rwawe rwa Nili afatana n’amagaragamba yawe. Nzakuzamura nkuvane mu ruzi rwawe rwa Nili, hamwe n’amafi yose arimo, afashe ku magaragamba yawe.   Nzaguta mu butayu wowe n’amafi yose yo mu ruzi rwawe rwa Nili. Uzagwa ku butaka buriho ubusa kandi nta wuzakurundarunda cyangwa ngo akwegeranye.+ Nzatuma uribwa n’inyamaswa zo ku isi n’ibisiga byo mu kirere.+   Abaturage bo muri Egiputa bose bazamenya ko ndi Yehova,Kuko aho gufasha Abisirayeli bababereye nk’inkoni y’urubingo idakomeye.+   Igihe bagufataga mu ntoki warasadutseKandi watumye intugu zabo zikomereka. Igihe bakwishingikirizagaho waravunitse,Utuma amaguru* yabo adakomera.”+  “‘Ni cyo gituma Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “Ngiye kuguteza inkota,+ mare abantu n’amatungo byawe.  Igihugu cya Egiputa cyose kizasigara nta wugituyemo,+ gihinduke amatongo kandi bazamenya ko ndi Yehova, kuko wavuze uti: ‘Uruzi rwa Nili ni urwanjye, ni njye warwiremeye.’+ 10  Ni cyo gituma ngiye kukurwanya wowe na Nili yawe kandi igihugu cya Egiputa nzatuma gisigara nta wugituyemo, cyume, gihinduke amatongo+ uhereye i Migidoli+ ukageza i Siyene+ no ku mupaka wa Etiyopiya. 11  Nta muntu cyangwa amatungo bizongera kukinyuramo+ kandi kizamara imyaka 40 kidatuwe. 12  Nzatuma igihugu cya Egiputa kiba ubutayu kuruta ibindi bihugu byose kandi nzatuma imijyi yacyo imara imyaka 40 yarahindutse ubutayu kurusha indi mijyi yose.+ Nzatatanyiriza Abanyegiputa mu mahanga, mbakwirakwize mu bindi bihugu.”+ 13  “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “iyo myaka 40 nishira, nzagarura Abanyegiputa mbavane aho bari baratataniye.+ 14  Nzagarura Abanyegiputa bari barajyanywe ku ngufu, mbagarure mu gihugu cyabo bavukiyemo cya Patirosi+ maze nibahagera babe ubwami budakomeye. 15  Egiputa izaba ubwami bworoheje, buri hasi y’ubundi bwami bwose kandi ntizongera gutegeka ibindi bihugu.+ Nzatuma batagira imbaraga ku buryo batazashobora gutegeka ibindi bihugu.+ 16  Abisirayeli ntibazongera kuyiringira,+ ahubwo izajya ibibutsa icyaha bakoze, igihe bajyaga gushakira ubufasha ku Banyegiputa. Bazamenya ko ndi Umwami w’Ikirenga Yehova.”’” 17  Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, mu mwaka wa 27, Yehova yarambwiye ati: 18  “Mwana w’umuntu we, Nebukadinezari*+ umwami w’i Babuloni yakoresheje ingabo ze akazi katoroshye ko kurwanya Tiro.+ Umutwe wose wajeho uruhara n’urutugu rwose rurakoboka, ariko we n’ingabo ze nta gihembo na kimwe babonye cy’akazi gakomeye yakoze arwanya Tiro. 19  “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘ngiye gutuma Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni afata igihugu cya Egiputa.+ Azatwara ubutunzi bwaho, atware ibintu byinshi byaho kandi agisahure. Ibyo ni byo bizaba ibihembo by’ingabo ze.’ 20  “‘Nzamuha igihugu cya Egiputa, kibe igihembo cy’akazi katoroshye yakoze arwanya Tiro kuko ari njye bakoreraga,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 21  “Kuri uwo munsi nzatuma abo mu muryango wa Isirayeli bagira imbaraga*+ kandi nzatuma ubona uburyo bwo kuvugira hagati muri bo. Bazamenya ko ndi Yehova.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Muri uyu murongo ndetse n’ikurikira, “Nili” byerekeza ku ruzi rwa Nili hamwe n’imigende yarwo.
Cyangwa “mu nzasaya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibiyunguyungu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzatuma abo mu muryango wa Isirayeli bamera ihembe.”