Ezekiyeli 3:1-27

  • Ezekiyeli asabwa kurya umuzingo Imana yamuhaye (1-15)

  • Ezekiyeli asabwa kuba umurinzi (16-27)

    • Kutita ku bintu byatumye bagibwaho n’umwenda w’amaraso (18-21)

3  Maze arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, rya icyo ureba imbere yawe.* Rya uyu muzingo maze ugende uvugane n’Abisirayeli.”+  Nuko ndasama angaburira uwo muzingo.  Arongera arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, rya uyu muzingo nguhaye, uwuzuze mu nda yawe.” Ntangira kuwurya, mu kanwa undyohera nk’ubuki.+  Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, sanga Abisirayeli ubabwire amagambo yanjye.  Kuko ntagutumye ku bantu bavuga ururimi rutumvikana cyangwa ururimi rutazwi, ahubwo ngutumye ku Bisirayeli.  Singutumye ku bantu bo mu bihugu byinshi, bavuga ururimi rutumvikana cyangwa ururimi rutazwi, rurimo amagambo udashobora gusobanukirwa. Iyo nza kuba ari bo ngutumyeho, bo bari kukumva.+  Ariko Abisirayeli ntibazemera kukumva, kuko badashaka kunyumva.+ Abisirayeli bose bafite imitwe ikomeye n’imitima itumva.+  Dore natumye mu maso hawe hakomera nko mu maso habo, n’impanga* yawe ntuma ikomera nk’impanga yabo.+  Natumye impanga yawe ikomera nka diyama, ndetse kurusha ibuye rikomeye cyane.+ Ntukabatinye kandi ntugaterwe ubwoba no mu maso habo kuko ari ibyigomeke.”+ 10  Yakomeje ambwira ati: “Mwana w’umuntu we, zirikana amagambo yose nkubwira kandi uyatege amatwi. 11  Jya muri bene wanyu* bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,+ uvugane na bo. Bakumva cyangwa batakumva, ubabwire uti: ‘ibi ni byo Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’”+ 12  Nuko umwuka uranterura+ maze numva ijwi rikomeye cyane ryirangira, rivuga riti: “Ikuzo rya Yehova nirisingirizwe ahantu he.” 13  Numva urusaku rw’amababa ya bya biremwa yakoranagaho+ n’urusaku rw’inziga zari iruhande rwabyo,+ numva n’ijwi ryahindaga cyane. 14  Nuko umwuka uranterura uranjyana maze ngenda mbabaye, mfite uburakari bwinshi mu mutima wanjye kandi imbaraga za Yehova zari zindiho. 15  Njya i Telabibu kureba abari barajyanyweyo ku ngufu, bari batuye ku ruzi rwa Kebari,+ maze ngumana na bo aho bari batuye.+ Namaranye na bo iminsi irindwi mfite agahinda. 16  Iyo minsi irindwi irangiye, Yehova yavuganye nanjye arambwira ati: 17  “Mwana w’umuntu we, nakugize umurinzi w’Abisirayeli.+ Niwumva amagambo nkubwira, ugende ubagezeho imiburo yanjye.+ 18  Nimbwira umuntu mubi nti: ‘uzapfa!’ Nawe ntumuburire, ngo ugire icyo uvuga uburira umuntu mubi kugira ngo areke imyifatire ye mibi maze akomeze kubaho,+ azapfa azize ibyaha bye kuko ari mubi,+ ariko ni wowe nzaryoza urupfu rwe.*+ 19  Ariko nuburira umuntu mubi, akanga kureka ibibi bye n’imyifatire ye mibi, azapfa azize icyaha cye, ariko wowe uzaba urokoye ubuzima bwawe.*+ 20  Icyakora umukiranutsi nareka gukiranuka kwe, agakora ibibi, nzashyira imbere ye ikintu gishobora kumusitaza kandi azapfa.+ Nuba utaramuburiye azapfa azize icyaha cye kandi ibikorwa bye byo gukiranuka yakoze ntibizibukwa, ariko ni wowe nzaryoza urupfu rwe.*+ 21  Nuba waraburiye umukiranutsi kugira ngo adakora icyaha kandi koko ntakore icyaha, azakomeza kubaho kubera ko yaburiwe+ kandi nawe uzaba urokoye ubuzima bwawe.” 22  Igihe nari aho ngaho, imbaraga za Yehova zanjeho,* maze arambwira ati: “Haguruka ujye mu kibaya, ni ho nzavuganira nawe.” 23  Nuko ndahaguruka njya mu kibaya, ngiye kubona mbona ikuzo rya Yehova rihahagaze,+ rimeze nk’ikuzo nari nabonye ku ruzi rwa Kebari,+ maze nikubita hasi nubamye. 24  Hanyuma umwuka unyinjiramo utuma mpagarara,+ maze uvugana nanjye, urambwira uti: “Genda wikingiranire mu nzu yawe. 25  Naho wowe mwana w’umuntu, bazakubohesha imigozi ku buryo utazashobora gusohoka ngo ubajyemo. 26  Nzatuma ururimi rwawe rufata hejuru mu kanwa kawe, uhinduke ikiragi kandi ntuzongera kubacyaha kuko ari ibyigomeke. 27  Ariko nimvugana nawe, nzafungura akanwa kawe maze ubabwire uti:+ ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’ Uwumva niyumve+ n’uwanga kumva yange kumva, kuko ari abantu b’ibyigomeke.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “rya icyo ubonye.”
Cyangwa “uruhanga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abo mu bwoko bwawe.”
Cyangwa “ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.”
Cyangwa “ubugingo bwawe.”
Cyangwa “ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko kwa Yehova kwanjeho.”