Ezekiyeli 30:1-26
30 Nuko Yehova yongera kumbwira ati:
2 “Mwana w’umuntu we, hanura maze uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
“Nimutabaze muvuge muti: ‘wa munsi uraje!’
3 Umunsi uregereje; ni koko umunsi wa Yehova uregereje.+
Uzaba ari umunsi w’ibicu;+ igihe cyagenwe cyo gucira urubanza amahanga.+
4 Inkota izatera muri Egiputa kandi Etiyopiya izahangayika cyane, igihe abishwe bazagwa muri Egiputa.
Abantu bazasahura ubutunzi bwayo na fondasiyo zayo zisenywe.+
5 Etiyopiya,+ Puti,+ Ludi n’abantu bose bakomoka mu bihugu bitandukanye,Abo muri Kubi n’abo mu gihugu cy’isezerano,*Bose bazicwa n’inkota.”’
6 “Uku ni ko Yehova avuga ati:
‘Abashyigikira Egiputa na bo bazagwaKandi imbaraga yiratanaga zizashira.’+
“‘Bazagwa muri icyo gihugu bishwe n’inkota, uhereye i Migidoli+ ukageza i Siyene,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
7 ‘Egiputa izahinduka amatongo kurusha ibindi bihugu byose kandi imijyi yayo izaba amatongo kuruta indi mijyi yose.+
8 Bazamenya ko ndi Yehova igihe nzatwika Egiputa n’abayifashaga bose bakarimbuka.
9 Uwo munsi nzatuma abantu bagende bari mu mato, bajye gutera ubwoba Etiyopiya yiyiringira. Izagira ubwoba bwinshi ku munsi ibyago bizagera kuri Egiputa kuko uzaza byanze bikunze.’
10 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzatuma ingabo za Egiputa zishira, zimazwe na Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni.+
11 We n’ingabo ze, ni ukuvuga abagome kurusha abandi bose bo mu bindi bihugu,+ bazaza baje kurimbura icyo gihugu. Bazarwanya Egiputa bakoresheje inkota zabo kandi icyo gihugu bazacyuzuzamo abantu bishwe.+
12 Nzatuma amazi yo mu migende ya Nili akama+ kandi ntume icyo gihugu gifatwa n’abantu b’abagome. Nzatuma abanyamahanga bahindura icyo gihugu amatongo, bakimaremo ibyari birimo byose.+ Njyewe Yehova ni njye ubivuze.’
13 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nanone nzarimbura ibigirwamana byabo biteye iseseme,* mare i Nofu* imana zaho zitagira akamaro.+ Mu gihugu cya Egiputa ntihazongera kubaho umutware kandi nzatuma igihugu cya Egiputa kigira ubwoba.+
14 Patirosi nzayihindura amatongo,+ ntwike Sowani kandi nkore ibihuje n’urubanza naciriye No.*+
15 Nzasuka uburakari bwanjye ku mujyi wa Sini, ni ukuvuga ahantu hakomeye ha Egiputa kandi nzarimbura abaturage bo muri No.
16 Nzatwika Egiputa. Sini izagira ubwoba bwinshi, No ifatwe bitewe n’imyenge yaciwe mu rukuta, naho Nofu iterwe ku manywa.
17 Abasore bo muri Oni* n’i Pibeseti bazicishwa inkota n’abantu bo mu mijyi bajyanwe mu kindi gihugu ku ngufu.
18 Muri Tahapanesi umunsi uzijima, igihe nzavuna imigogo* ya Egiputa.+ Imbaraga yiratanaga zizashira,+ itwikirwe n’ibicu kandi abatuye mu mijyi yayo bazajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.+
19 Nzakora ibihuje n’urubanza naciriye Egiputa kandi bazamenya ko ndi Yehova.’”
20 Mu mwaka wa 11 mu kwezi kwa mbere, ku itariki ya karindwi, Yehova yarambwiye ati:
21 “Mwana w’umuntu we, navunnye ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa kandi ntikuzapfukwa ngo gukire cyangwa ngo kuzirikweho igitambaro kugira ngo gukomere ku buryo kwafata inkota.”
22 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘ngiye kurwanya Farawo umwami wa Egiputa mvune amaboko ye,+ ni ukuvuga ukuboko gukomeye n’ukwavunitse+ kandi nzatuma inkota iri mu kiganza cye igwa hasi.+
23 Hanyuma nzatatanyiriza Abanyegiputa mu mahanga, mbakwirakwize mu bihugu.+
24 Nzatuma umwami w’i Babuloni agira imbaraga,*+ nshyire inkota yanjye mu kiganza cye+ kandi nzavuna amaboko ya Farawo maze atakire cyane imbere ye* nk’umuntu ugiye gupfa.
25 Nzatuma amaboko y’umwami w’i Babuloni agira imbaraga, ariko amaboko ya Farawo acike intege. Na bo bazamenya ko ndi Yehova, igihe nzashyira inkota yanjye mu kiganza cy’umwami w’i Babuloni maze akayitera igihugu cya Egiputa.+
26 Nzatatanyiriza Abanyegiputa mu mahanga, mbakwirakwize mu bihugu+ kandi bazamenya ko ndi Yehova.’”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora kuba byerekeza ku Bisirayeli bari baragiranye isezerano na Egiputa.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
^ Cyangwa “Memfisi.”
^ Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
^ Ni ukuvuga, Tebesi.
^ Ni ukuvuga, Eriyopolisi.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umugogo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzakomeza amaboko y’umwami w’i Babuloni.”
^ Ni ukuvuga, imbere y’umwami w’i Babuloni.