Ezekiyeli 32:1-32
32 Mu mwaka wa 12, mu kwezi kwa 12, ku itariki ya mbere, Yehova yongeye kumbwira ati:
2 “Mwana w’umuntu we, ririmbira Farawo umwami wa Egiputa indirimbo y’agahinda, uvuge uti:
‘Wari umeze nk’intare ikiri nto mu mahangaAriko waracecekeshejwe.
“‘Wari umeze nk’igisimba cyo mu nyanja,+ utera hejuru amazi yo mu migezi yawe,Ugatobesha amazi ibirenge byawe, ugatuma amazi yo mu nzuzi asa nabi.’
3 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
‘Nzaguteza abantu bo mu bihugu byinshi bagutege urushundura rwanjye,Maze bagukururire mu rushundura rwanjye.
4 Nzakurekera ku butaka.
Nzakujugunya ku gasozi.
Nzatuma inyoni zose zo mu kirere zikugwahoKandi ntume uba ibyokurya by’inyamaswa zose zo ku isi.+
5 Nzanyanyagiza inyama zawe ku misozi,Ibisigazwa byawe mbyuzuze mu bibaya.+
6 Amaraso yawe atungereza akagera hejuru ku misozi, nzatuma igihugu kiyanywaKandi azuzura mu migezi.’
7 ‘Numara kuzima, nzatwikira ijuru ntume n’inyenyeri zijima.
Izuba na ryo nzaritwikiriza ibicuKandi ukwezi ntikuzamurika.+
8 Nzatuma ibintu byose byo mu ijuru bitanga urumuri byijima bitewe naweKandi nzateza umwijima mu gihugu cyawe,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
9 ‘Nzatuma imitima y’abantu benshi ihangayika, igihe nzajyana abantu bawe ku ngufu mu bindi bihugu,Nkabajyana mu bihugu utigeze umenya.+
10 Nzatuma abantu benshi bagira ubwoba bwinshiKandi abami babo bazagira ubwoba batitire bitewe nawe, igihe nzazunguza inkota yanjye imbere yabo.
Bazakomeza kugira ubwoba, buri wese atinya gupfa,Ku munsi wo kugwa kwawe.’
11 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
‘Inkota y’umwami w’i Babuloni izakugeraho.+
12 Nzatuma abantu bawe benshi bicwa n’inkota z’abarwanyi b’abanyambaraga,Bakaba ari abagome kuruta abantu bo mu mahanga yose.+
Bazatwara ibintu Egiputa yiratanaga, batsembe abantu bayo benshi.+
13 Nzarimbura amatungo yayo yose ari iruhande rw’amazi menshi+Kandi nta kirenge cy’umuntu cyangwa ikirenge cy’itungo kizongera kuyatoba.’+
14 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘Icyo gihe nzasukura amazi yayoKandi nzatuma inzuzi zayo zitemba nk’amavuta.’
15 “Igihe nzahindura Egiputa amatongo, igihugu kigashiramo ibintu byose byari bicyuzuye,+N’igihe nzarimburira abagituyemo bose,Bazamenya ko ndi Yehova.+
16 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘Iyi ni indirimbo y’agahinda kandi abantu bazayiririmba.
Abakobwa b’amahanga bazayiririmba.
Bazayiririmbira Egiputa n’abantu bayo benshi.’”
17 Hanyuma mu mwaka wa 12, ku itariki ya 15, Yehova yongeye kuvugana nanjye arambwira ati:
18 “Mwana w’umuntu we, ririra cyane abantu benshi bo muri Egiputa, uvuge ko igiye kumanuka ijya mu gihugu cyo hasi cyane, yo n’abakobwa b’ibihugu bikomeye, bakajyana n’abamanuka bajya hasi muri rwa rwobo.*
19 “‘Ni nde urusha ubwiza? Manuka ugende uryame hasi hamwe n’abatarakebwe.’
20 “‘Bazagwa hagati y’abishwe n’inkota.+ Yishwe n’inkota. Nimumukurubane, we n’abantu be bose.
21 “‘Abasirikare bafite imbaraga nyinshi kuruta abandi, bazavuganira na Farawo hamwe n’abamushyigikiye hasi mu Mva.* Abanyegiputa bazicishwa inkota, barambarare hasi nk’abatarakebwe.
22 Aho ni ho Ashuri n’abasirikare bayo bose bari. Imva zabo zose ziramukikije. Bose bicishijwe inkota.+
23 Imva zayo zashyizwe hasi cyane muri rwa rwobo* kandi abasirikare bayo, bakikije imva yayo. Bose bishwe n’inkota, kubera ko igihe bari bakiri bazima bateraga abantu ubwoba.
24 “‘Aho ni ho Elamu+ iri n’abantu bayo bose bakikije imva yayo. Bose bicishijwe inkota. Baramanutse bajya mu gihugu cyo hasi badakebwe kandi ni bo bateraga abantu ubwoba igihe bari bakiri bazima. Ubwo rero bazajyana ikimwaro hamwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.*
25 Bayisasiye uburiri hagati y’abishwe, hamwe n’abantu bayo bose bakikije imva zayo. Bose ni abatarakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga abantu ubwoba igihe bari bakiri bazima. Bazajyana ikimwaro hamwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.* Yashyizwe hagati y’abishwe.
26 “‘Aho ni ho Mesheki na Tubali+ n’abantu babo bose* bari. Imva zabo* zirayikikije. Bose ni abatarakebwe bakubiswe inkota kuko bateraga abantu ubwoba igihe bari bakiri bazima.
27 Ese ntibazarambarara hasi bari hamwe n’abasirikare b’abanyambaraga batakebwe baguye, bamanutse bakajya hasi mu Mva,* bakamanukana intwaro zabo z’intambara? Bazisegura inkota zabo* kandi ibyaha byabo bizaba ku magufwa yabo, kuko abo basirikare b’abanyambaraga bateye abantu ubwoba igihe bari bakiri bazima.
28 Ariko wowe uzajanjagurirwa hagati y’abatarakebwe kandi uzarambarara hasi hamwe n’abicishijwe inkota.
29 “‘Aho ni ho Edomu+ n’abami bayo n’abatware bayo bose bari. Nubwo ari abanyambaraga, barambaraye hasi hamwe n’abicishijwe inkota. Na bo bazarambarara hasi hamwe n’abatarakebwe+ n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.*
30 “‘Aho ni ho abatware* bo mu majyaruguru bose bari n’Abanyasidoni bose,+ bamanukanye ikimwaro bari kumwe n’abishwe, nubwo batezaga ubwoba bitewe n’uko ari abanyambaraga. Bazarambarara hasi badakebwe hamwe n’abicishijwe inkota kandi bazajyana ikimwaro bari kumwe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo.*
31 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘Farawo azababona bose kandi azahumurizwa n’ibyabaye ku bantu be bose.+ Farawo n’ingabo ze zose bazicishwa inkota.’
32 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘Farawo n’abantu be bose bazahambwa hamwe n’abatarakebwe, hamwe n’abicishijwe inkota, kubera ko yateye abantu ubwoba igihe yari akiri muzima.’”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “imva.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Cyangwa “imva.”
^ Cyangwa “imva.”
^ Cyangwa “imva.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “n’abantu be bose.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Imva ze.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Ibi bishobora kuba byerekeza ku barwanyi bahambanywe inkota zabo, kugira ngo bahambwe mu cyubahiro cya gisirikare.
^ Cyangwa “imva.”
^ Cyangwa “abayobozi.”
^ Cyangwa “imva.”