Ezekiyeli 33:1-33

  • Inshingano z’umurinzi (1-20)

  • Inkuru zivuga ibyo kugwa kwa Yerusalemu (21, 22)

  • Ubutumwa ku bari batuye mu matongo y’i Yerusalemu (23-29)

  • Abantu ntibari kwitabira ubutumwa (30-33)

    • Ezekiyeli yari ameze nk’umuntu uririmba “indirimbo nziza y’urukundo” (32)

    • “Muri bo hari umuhanuzi” (33)

33  Yehova arambwira ati:  “Mwana w’umuntu we, vugana n’abantu bawe+ ubabwire uti: “‘Reka tuvuge ko nteje igihugu inkota,+ hanyuma abaturage bacyo bose bagatoranya umuntu umwe bakamugira umurinzi wabo,  maze akabona inkota ije iteye igihugu akavuza ihembe aburira abantu.+  Umuntu niyumva iryo jwi ry’ihembe ariko ntabyiteho+ maze inkota ikaza ikamwica,* uwo muntu ni we uzaba yizize.*+  Yumvise ijwi ry’ihembe ariko ntiyabyitaho. Ubwo rero, yarizize. Iyo aza kwita ku ijwi rimuburira, ubuzima* bwe bwari kurokoka.  “‘Ariko niba umurinzi abonye inkota ije ntavuze ihembe+ maze abantu ntibaburirwe, hanyuma inkota ikaza ikica umwe muri bo, uwo muntu azapfa azize icyaha cye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.’+  “Ariko wowe mwana w’umuntu, nakugize umurinzi w’Abisirayeli. Niwumva amagambo nkubwira, ugende ubagezeho imiburo yanjye.+  Nimbwira umuntu mubi nti: ‘wa muntu mubi we uzapfa,’+ ariko ntugire icyo umubwira kugira ngo umuburire maze ahindure imyifatire ye, azapfa ari umuntu mubi kubera icyaha cye+ kandi ni wowe nzaryoza urupfu rwe.*  Ariko nuburira umuntu mubi kugira ngo areke imyifatire ye maze akanga guhinduka, azapfa azize icyaha cye+ ariko wowe uzaba urokoye ubuzima* bwawe.+ 10  “None rero mwana w’umuntu, bwira abo mu muryango wa Isirayeli uti: ‘mwaravuze muti: “ibyaha byacu n’amakosa yacu biraturemereye ku buryo twumva byaratunanije cyane.+ Ubwo se tuzakomeza kubaho dute?”’+ 11  Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ndahiye mu izina ryanjye; sinishimira ko umuntu mubi apfa,+ ahubwo nishimira ko umuntu mubi areka imyifatire ye mibi+ maze agakomeza kubaho.+ Nimuhindukire mureke imyifatire yanyu mibi.+ Mwa Bisirayeli mwe, kuki mwahitamo gupfa?”’+ 12  “None rero mwana w’umuntu, bwira abantu bawe uti: ‘gukiranuka k’umukiranutsi ntikuzamukiza igihe azaba yigometse+ kandi ububi bw’umuntu mubi ntibuzamusitaza igihe azaba yaretse ububi bwe.+ Ndetse n’umuntu w’umukiranutsi ntazakomeza kubaho bitewe no gukiranuka kwe, igihe azaba yakoze icyaha.+ 13  Nimbwira umukiranutsi nti: “Uzakomeza kubaho rwose,” maze akiringira gukiranuka kwe agakora ibibi,*+ ibikorwa byo gukiranuka yakoze ntibizibukwa. Ahubwo azapfa azize ibyo bibi yakoze.+ 14  “‘Nimbwira umuntu mubi nti: “uzapfa,” maze akareka ibyaha bye agakora ibyiza kandi bihuje no gukiranuka,+ 15  uwo muntu mubi agasubiza ibyo yafasheho ingwate*+ kandi akishyura ibyo yambuye,+ agakomeza kumvira amategeko ahesha ubuzima, akirinda gukora ibibi, azakomeza kubaho;+ ntazapfa. 16  Ibyaha byose yakoze ntazabibazwa.*+ Azakomeza kubaho bitewe n’uko yakoze ibyiza kandi bihuje no gukiranuka.’+ 17  “Ariko abantu bawe baravuze bati: ‘ibikorwa bya Yehova ntibihuje n’ubutabera’ kandi inzira zabo ari zo zidahuje n’ubutabera. 18  “Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, azapfa.+ 19  Ariko umuntu mubi nareka ibibi bye agakora ibyiza kandi bihuje no gukiranuka, bizatuma akomeza kubaho.+ 20  “Ariko mwaravuze muti: ‘ibikorwa bya Yehova ntibihuje n’ubutabera.’+ Mwa Bisirayeli mwe, nzacira buri wese urubanza nkurikije imyifatire ye.” 21  Hanyuma mu mwaka wa 12 turi mu gihugu twari twarajyanywemo ku ngufu, mu kwezi kwa 10, ku itariki ya gatanu, umuntu warokotse igitero cy’i Yerusalemu, aza aho ndi+ arambwira ati: “Umujyi warashenywe.”+ 22  Ku mugoroba wabanjirije igihe uwo muntu yaziye, imbaraga za Yehova zanjeho, afungura umunwa wanjye mbere y’uko uwo muntu angeraho mu gitondo. Kuva umunwa wanjye wafunguka sinongeye guceceka.+ 23  Nuko Yehova arambwira ati: 24  “Mwana w’umuntu we, abatuye aho hantu habaye amatongo+ bavuga ibyerekeye igihugu cya Isirayeli bati: ‘Aburahamu yari umwe ahabwa igihugu ngo kibe umurage we.+ Ariko twe turi benshi; birumvikana ko twahawe igihugu ngo kibe icyacu.’ 25  “None rero ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “murya inyama n’amaraso yazo,+ mugasenga ibigirwamana byanyu biteye iseseme* kandi mugakomeza kumena amaraso.+ Ubwo se mwahabwa icyo gihugu mute? 26  Mwishingikirije ku nkota yanyu,+ mukora ibintu bibi cyane kandi buri wese yasambanye* n’umugore wa mugenzi we.+ Ubwo se mwahabwa icyo gihugu mute?”’+ 27  “Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ndahiye mu izina ryanjye ko abari ahantu habaye amatongo bazicishwa inkota. Abari hanze y’umujyi nzabateza inyamaswa zo mu gasozi zibarye kandi abari mu mazu akomeye no mu buvumo bazicwa n’indwara.+ 28  Igihugu nzagihindura ahantu hadatuwe+ kandi ubwirasi bwacyo buzashira. Imisozi ya Isirayeli ntizongera guturwa+ kandi nta muntu uzongera kuyinyuramo. 29  Igihe nzatuma igihugu gisigara kidatuwe,+ bitewe n’ibintu bibi cyane byose bakoze, bazamenya ko ndi Yehova.”’+ 30  “Mwana w’umuntu, abantu bawe bavuganira iruhande rw’inkuta no mu miryango y’amazu bakuvuga.+ Baravugana buri wese akabwira umuvandimwe we ati: ‘muze twumve ibyo Yehova avuga.’ 31  Bazaza ari benshi bicare imbere yawe, bavuge ko ari abantu banjye.+ Bazumva ibyo uvuga ariko ntibazabikora. Bazakoresha iminwa yabo, bakubwire amagambo yo kukubeshya* ariko mu mitima yabo bafite umururumba wo kubona inyungu zirimo ubuhemu. 32  Dore babona ko umeze nk’umuntu uririmba indirimbo nziza y’urukundo, ufite ijwi ryiza kandi uzi gucuranga neza igikoresho cy’umuziki gifite imirya. Bazumva ibyo uvuga ariko ntibazabikora. 33  Igihe bizabera kandi koko bizaba, ni bwo bazamenya ko muri bo hari umuhanuzi.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikamutwara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaraso ye azaba ku mutwe we.”
Cyangwa “ubugingo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni wowe nzabaza amaraso ye.”
Cyangwa “ubugingo.”
Cyangwa “agakora ibintu bidahuje n’ubutabera.”
Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntibizibukwa.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yahumanyije.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Cyangwa “bakubwire amagambo agaragaza irari ryinshi.”