Ezekiyeli 35:1-15

  • Ibyago byahanuriwe imisozi ya Seyiri (1-15)

35  Yehova yongera kumbwira ati:  “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe imisozi miremire y’i Seyiri+ maze uhanure ibyago bizayigeraho.+  Uyibwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ngiye kubarwanya mwa misozi miremire y’i Seyiri mwe kandi nzarambura ukuboko kwanjye kugira ngo mbahane mbagire ubutayu.+  Imijyi yanyu nzayihindura amatongo kandi namwe nzabahindura ahantu hadatuwe.+ Muzamenya ko ndi Yehova.  Bizaterwa n’uko mwagaragaje urwango rudashira+ kandi mugatuma Abisirayeli bicwa n’inkota igihe bari mu bibazo, ubwo bahabwaga igihano cyabo cya nyuma.”’+  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Ni yo mpamvu ndahiye mu izina ryanjye ko nzabategurira kumena amaraso kandi kumena amaraso bizabakurikirana.+ Kuko mwanze amaraso, kumena amaraso bizabakurikirana.+  Imisozi miremire y’i Seyiri nzayihindura ahantu hadatuwe+ kandi nzarimbura umuntu wese uyinyuramo n’umuntu wese uhagaruka.  Imisozi yaho nzayuzuzamo abishwe; abicishijwe inkota bazagwa ku dusozi twanyu, mu bibaya byanyu no mu migezi yanyu yose.  Nzabahindura ahantu hadatuwe igihe cyose kandi imijyi yanyu ntizaturwa.+ Muzamenya ko ndi Yehova.’ 10  “Kubera ko wavuze uti: ‘ayo mahanga yombi n’ibyo bihugu byombi bizaba ibyanjye kandi byombi tuzabifata,’+ nubwo Yehova ubwe yari ahibereye, 11  Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ni cyo gituma ndahiye mu izina ryanjye ko nzakugaragariza uburakari n’ishyari nk’ibyo wabagaragarije bitewe n’urwango wari ubafitiye.+ Nzatuma bamenya, igihe nzagucira urubanza. 12  Namwe muzamenya ko njyewe Yehova numvise amagambo yose y’agasuzuguro mwavuze mutuka imisozi ya Isirayeli, muvuga muti: “yahindutse amatongo kandi twarayihawe ngo tuyirye.” 13  Ariko mwakomeje kuvuga amagambo yo kunyirariraho kandi mukomeza kumvuga nabi.+ Ibyo mwavuze byose narabyumvise.’ 14  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nimbahindura amatongo, isi yose izishima. 15  Nk’uko wishimye igihe umurage w’abo mu muryango wa Isirayeli wahindukaga amatongo, ibyo ni byo nawe nzagukorera.+ Wa misozi miremire y’i Seyiri we, uzahinduka amatongo. Edomu+ yose izahinduka amatongo. Abantu bazamenya ko ndi Yehova.’”

Ibisobanuro ahagana hasi