Ezekiyeli 36:1-38

  • Ibyahanuriwe imisozi ya Isirayeli (1-15)

  • Abisirayeli bazasubira mu gihugu cyabo (16-38)

    • “Nzeza izina ryanjye rikomeye” (23)

    • “Nk’ubusitani bwa Edeni” (35)

36  “None rero mwana w’umuntu, hanurira imisozi ya Isirayeli, uvuge uti: ‘nimwumve uko Yehova avuga mwa misozi ya Isirayeli mwe.  Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “umwanzi yabiyemeyeho, aravuga ati: ‘ahaa! N’imisozi ya kera isumba iyindi yabaye iyacu!’”’+  “Hanura uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “kubera ko babahinduye amatongo kandi bakabatera baturutse impande zose, kugira ngo abasigaye bo mu mahanga babigarurire, bagakomeza kubavuga kandi abantu bakaba bakomeza kubavuga nabi,+  nimwumve ibyo Umwami w’Ikirenga Yehova avuga mwa misozi ya Isirayeli mwe! Ibi ni byo Umwami w’Ikirenga Yehova abwira imisozi n’udusozi, imigezi n’ibibaya, ahahindutse amatongo n’imijyi itagituwe+ yasahuwe n’abasigaye bo mu mahanga ayikikije kandi bakayiseka.+  Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzacira urubanza abasigaye bo mu mahanga n’abo muri Edomu bose mfite uburakari bwinshi,+ kuko igihugu cyanjye bacyise icyabo bishimye cyane bafite n’agasuzuguro kenshi,*+ bashaka kwifatira inzuri* zacyo kandi bakagisahura.’”’+  “None rero, uhanurire igihugu cya Isirayeli, ubwire imisozi, udusozi, imigezi n’ibibaya uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “dore ngiye kuvuga mfite uburakari n’umujinya, bitewe n’uko amahanga yabakojeje isoni.”’+  “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘nazamuye ukuboko ndahira ko ibihugu bibakikije bizakorwa n’isoni.+  Ariko mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzazana amashami, mwerere imbuto abantu banjye, ari bo Bisirayeli,+ kuko bari hafi kugaruka.  Dore ndabashyigikiye kandi nzabitaho. Muzongera guhingwa no guterwamo imbuto. 10  Nzatuma muba benshi, ni ukuvuga abagize umuryango wa Isirayeli bose uko bakabaye. Imijyi izaturwa+ kandi ahari harahindutse amatongo hongere hubakwe.+ 11  Nzatuma abantu banyu baba benshi n’amatungo yanyu abe menshi.+ Baziyongera kandi babyare abana benshi. Nzatuma abantu bongera kuguturamo nk’uko byahoze+ kandi nzatuma mubaho neza kuruta uko byari bimeze mbere.+ Muzamenya ko ndi Yehova.+ 12  Nzatuma abantu banjye, ni ukuvuga Abisirayeli, bongera kubanyuramo kandi muzaba umurage wabo.+ Muzaba umurage wabo kandi ntimuzongera gutuma batagira abana.’”+ 13  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko bababwira bati: “muri igihugu kirya abantu kandi kigatuma ababyeyi batagira abana,”’ 14  ‘ni yo mpamvu utazongera kurya abantu cyangwa ngo wice abana bo mu bihugu byawe,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 15  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Nzatuma utongera gutukwa n’amahanga cyangwa ngo abantu bakubwire nabi+ kandi ntuzongera guteza akaga ibihugu byawe.’” 16  Yehova yongera kumbwira ati: 17  “Mwana w’umuntu we, igihe abagize umuryango wa Isirayeli bari batuye mu gihugu cyabo, imyifatire yabo n’ibikorwa byabo byaragihumanyije.+ Imyifatire yabo yambereye nk’umwanda w’umugore uri mu mihango.+ 18  Nuko mbasukaho uburakari bwanjye bitewe n’amaraso bamennye mu gihugu+ kandi bitewe n’uko igihugu cyabo cyahumanyijwe* n’ibigirwamana byabo biteye iseseme.*+ 19  Hanyuma mbatatanyiriza mu mahanga bakwirakwira mu bihugu.+ Nabaciriye urubanza ruhuje n’imyifatire yabo n’ibikorwa byabo. 20  Ariko bageze muri ibyo bihugu, abantu batukishije izina ryanjye ryera+ babavuga bati: ‘aba ni abantu ba Yehova, ariko birukanywe mu gihugu cye.’ 21  Nzagira icyo nkora kubera izina ryanjye ryera, iryo abagize umuryango wa Isirayeli batukishije igihe bari mu bihugu bari baragiyemo.”+ 22  “None rero, ubwire abagize umuryango wa Isirayeli uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “kuba ngiye kugira icyo nkora, si ukubera mwebwe abagize umuryango wa Isirayeli, ahubwo ni ukubera izina ryanjye ryera, iryo mwatukishije mu bihugu mwagiyemo.”’+ 23  Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Nzeza izina ryanjye rikomeye+ ryatukiwe mu mahanga, iryo mwatukishije muba muri ayo mahanga. Ayo mahanga azamenya ko ndi Yehova,+ igihe nziyerekana muri mwe imbere yayo ko ndi uwera. 24  Nzabavana mu mahanga mbahurize hamwe mbavanye mu bihugu byose maze mbazane mu gihugu cyanyu.+ 25  Nzabanyanyagizaho amazi meza kandi muzagira isuku.+ Nzabakuraho umwanda wanyu wose+ n’ibigirwamana byanyu biteye iseseme.+ 26  Nzabaha umutima mushya+ kandi nzabashyiramo umwuka mushya.+ Nzabavanamo umutima umeze nk’ibuye,+ mbahe umutima woroshye.* 27  Nzabashyiramo umwuka wanjye kandi nzatuma muyoborwa n’amategeko yanjye,+ mukurikize amabwiriza yanjye kandi mukore ibihuje na yo. 28  Icyo gihe muzatura mu gihugu nahaye ba sogokuruza banyu mube abanjye; nanjye nzaba Imana yanyu.’+ 29  “‘Nzabakiza imyanda yanyu yose, ntegeke imbuto zere cyane kandi sinzongera kubateza inzara.+ 30  Nzatuma ibiti byera imbuto nyinshi n’imirima yere cyane kugira ngo amahanga atazongera kubasuzugura, bitewe n’inzara.+ 31  Icyo gihe muzibuka imyifatire yanyu mibi n’ibikorwa bibi mwakoze. Muzumva mwiyanze bitewe n’icyaha cyanyu n’ibikorwa byanyu bibi cyane.+ 32  Mwebwe abagize umuryango wa Isirayeli, mumenye neza ko ntagiye gukora ibi bintu kubera mwe,+ ahubwo mukorwe n’isoni kandi mugire ikimwaro bitewe n’imyifatire yanyu,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 33  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘umunsi nzabahanaguraho ibyaha byanyu byose, nzatuma imijyi yanyu yongera guturwa+ n’ahabaye amatongo hongere hubakwe.+ 34  Igihugu abantu bose banyuragaho bakabona cyarabaye amatongo, kizongera guhingwa. 35  Abantu bazavuga bati: “igihugu cyari cyarahindutse amatongo cyabaye nk’ubusitani bwa Edeni+ kandi imijyi yari yarashenywe igahinduka amatongo, ubu ikikijwe n’inkuta kandi iratuwe.”+ 36  Amahanga azasigara abakikije azamenya ko njyewe Yehova nubatse ahantu hari harashenywe kandi ngatera imyaka ahantu hatari hatewe ikintu na kimwe. Njyewe Yehova ni njye wabivuze kandi nzabikora.’+ 37  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nanone nzemera ko Abisirayeli bansaba iki kintu nkibakorere: Nzatuma baba benshi, bamere nk’intama nyinshi. 38  Bazaba nk’abantu benshi bera, bateranira i Yerusalemu* ku minsi mikuru yaho+ maze imijyi yari yarasigaye idatuwe yuzure abantu benshi.+ Abantu bazamenya ko ndi Yehova.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “bafite n’agasuzuguro mu mutima.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Ni ukuvuga, umutima wemera kuyoborwa n’Imana.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Kimwe n’intama zo gutambaho ibitambo i Yerusalemu.”