Ezekiyeli 37:1-28

  • Yerekwa ikibaya kirimo amagufwa yumye (1-14)

  • Inkoni ebyiri zari kuba inkoni imwe (15-28)

    • Ubwoko bumwe bwari kuyoborwa n’umwami umwe (22)

    • Isezerano ry’amahoro rihoraho (26)

37  Imbaraga za Yehova zanjeho maze umwuka wa Yehova uramfata unjyana mu kibaya hagati+ kandi cyari cyuzuyemo amagufwa.  Nuko atuma nzenguruka ayo magufwa. Mbona icyo kibaya kirimo amagufwa menshi kandi yari yumye cyane.+  Nuko arambaza ati: “Mwana w’umuntu we, ese aya magufwa yabasha gusubirana ubuzima?” Ndamusubiza nti: “Mwami w’Ikirenga Yehova, ni wowe ubizi.”+  Nuko arambwira ati: “Hanurira aya magufwa uyabwire uti: ‘mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ibyo Yehova avuga.  “‘Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira aya magufwa ati: “nzatuma umwuka ubinjiramo kandi muzasubirana ubuzima.+  Ngiye kubateraho imitsi, mbomekeho inyama, mboroseho uruhu kandi mbashyiremo umwuka musubirane ubuzima. Muzamenya ko ndi Yehova.”’”  Nuko ndahanura nk’uko nari nabitegetswe. Ngitangira guhanura, humvikana urusaku rw’ibintu bikomanaho, amagufwa atangira kwegerana, buri gufwa risanga irindi.  Ngiye kubona mbona kuri ayo magufwa hajeho imitsi, inyama ziyiyomekaho n’uruhu rurayorosa. Ariko nta mwuka wari uyarimo.  Nuko arambwira ati: “Hanurira umuyaga. Mwana w’umuntu we, hanurira umuyaga uwubwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “wa muyaga we,* huha uturutse mu byerekezo bine by’umuyaga, uhuhe kuri aba bantu bishwe, kugira ngo basubirane ubuzima.”’” 10  Ndahanura nk’uko nari nabitegetswe, umwuka ubazamo maze basubirana ubuzima, barahaguruka bahagarara+ ari ingabo nyinshi cyane. 11  Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, aya magufwa ni abagize umuryango wa Isirayeli bose.+ Baravuga bati: ‘amagufwa yacu arumye, nta byiringiro tugifite.+ Twatandukanyijwe n’abandi burundu.’ 12  None rero, bahanurire ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “mwa bantu banjye mwe, ngiye gukingura imva zanyu+ nzibakuremo, mbazane mu gihugu cya Isirayeli.+ 13  Mwa bantu banjye mwe, ninkingura imva zanyu nkazibakuramo, muzamenya ko ndi Yehova.”’+ 14  ‘Nzabashyiramo umwuka wanjye musubirane ubuzima+ kandi nzabatuza mu gihugu cyanyu. Muzamenya ko njyewe Yehova ari njye wabivuze kandi nzabikora,’ ni ko Yehova avuga. 15  Yehova arongera arambwira ati: 16  “Mwana w’umuntu we, fata inkoni uyandikeho uti: ‘ni iya Yuda n’iy’Abisirayeli bari kumwe na we.’*+ Ufate n’indi nkoni uyandikeho uti: ‘ni iya Yozefu, inkoni ya Efurayimu n’abagize umuryango wa Isirayeli bose bari kumwe na we.’*+ 17  Hanyuma uzegeranye zimere nk’inkoni imwe ufashe mu kiganza.+ 18  Abantu bawe nibakubaza bati: ‘ese watubwira icyo ibyo bisobanura?’ 19  Uzabasubize uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nzafata inkoni ya Yozefu iri mu kiganza cya Efurayimu n’abo mu miryango ya Isirayeli bari kumwe na we, mbashyire hamwe n’inkoni ya Yuda. Nzatuma baba inkoni imwe+ kandi bazaba umwe mu kiganza cyanjye.”’ 20  Izo nkoni uzandikaho, uzazifate mu kiganza kugira ngo bazibone. 21  “Hanyuma uzababwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nzavana Abisirayeli mu mahanga bagiyemo, mbahurize hamwe mbavanye hirya no hino, mbazane mu gihugu cyabo.+ 22  Nzabahindura ubwoko bumwe mu gihugu+ ku misozi ya Isirayeli kandi bose bazayoborwa n’umwami umwe.+ Ntibazongera kuba ubwoko bubiri, cyangwa ngo bongere kwitandukanya babe ubwami bubiri.+ 23  Ntibazongera kwihumanya bitewe n’ibigirwamana byabo biteye iseseme,* ibikorwa byabo bibi cyane n’amakosa yabo yose.+ Nzabakiza ibyaha byabo byose bakoze bitewe n’uko bampemukiye kandi nzabeza. Bazaba abantu banjye kandi nanjye nzaba Imana yabo.+ 24  “‘“Umugaragu wanjye Dawidi azaba umwami wabo+ kandi bose bazagira umwungeri* umwe.+ Bazakurikiza amategeko yanjye kandi bitondere amabwiriza yanjye.+ 25  Bazatura mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, ni ukuvuga igihugu ba sekuruza babayemo+ kandi bazagituramo+ bo n’abana* babo n’abana b’abana babo, kugeza iteka ryose.+ Nanone kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umutware wabo kugeza iteka ryose.+ 26  “‘“Nzagirana na bo isezerano ry’amahoro kandi isezerano nzagirana na bo,+ rizahoraho iteka ryose. Nzabatuza mu gihugu cyabo maze babe benshi+ kandi nzashyira urusengero rwanjye hagati yabo kugeza iteka ryose. 27  Ihema* ryanjye rizaba hamwe na bo* kandi nzaba Imana yabo, na bo babe abanjye.+ 28  Urusengero rwanjye niruba hagati muri bo kugeza iteka ryose, amahanga azamenya ko njyewe Yehova, ari njye weza* Isirayeli.”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “wa mwuka we.”
Cyangwa “bagenzi be.”
Cyangwa “bagenzi be.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Cyangwa “umushumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”
Cyangwa “aho kuba; urugo.”
Cyangwa “kuri bo.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”