Ezekiyeli 39:1-29

  • Kurimbuka kwa Gogi n’ingabo ze (1-10)

  • Ahambwa mu Kibaya cya Hamoni-Gogi (11-20)

  • Abisirayeli bazagaruka mu gihugu cyabo (21-29)

    • Abisirayeli basukwaho umwuka w’Imana (29)

39  “None rero mwana w’umuntu, hanurira Gogi+ umubwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “dore ngiye kukurwanya wowe Gogi, umutware mukuru wa Mesheki na Tubali.+  Nzaguhindukiza ngushorere, nkuzamure nkuvanye mu turere twa kure cyane two mu majyaruguru,+ nkuzane ku misozi ya Isirayeli.  Nzakubita umuheto wawe uri mu kiganza cyawe cy’ibumoso ugwe kandi nzatuma imyambi yawe iri mu kiganza cyawe cy’iburyo igwa hasi.  Uzagwa ku misozi ya Isirayeli,+ wowe n’ingabo zawe zose n’abantu bose bazaba bari kumwe nawe. Nzaguha ibisiga by’ubwoko bwose n’inyamaswa zo mu gasozi zose bikurye.”’+  “‘Uzagwa kure y’umujyi,+ kuko ari njye ubwanjye wabivuze,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.  “‘Nzohereza umuriro kuri Magogi no ku baturage bo mu birwa birimo umutekano+ kandi bazamenya ko ndi Yehova.  Nzamenyekanisha izina ryanjye ryera mu bantu banjye, ari bo Bisirayeli kandi sinzemera ko izina ryanjye ryera ryongera gutukwa. Amahanga azamenya ko ndi Yehova,+ Uwera wa Isirayeli.’+  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘dore bizaza kandi bizaba. Uyu ni wo munsi navuze.  Abaturage bo mu mijyi ya Isirayeli bazasohoka bacane umuriro bakoresheje intwaro, ni ukuvuga ingabo nto* n’ingabo nini, imiheto n’imyambi, ibihosho* n’amacumu. Bazamara imyaka irindwi bazicanisha umuriro.+ 10  “Ntibazongera kujya gushaka inkwi kure y’umujyi cyangwa kujya gutoragura inkwi mu mashyamba, kuko bazacana intwaro.” “‘Bazatwara ibintu by’abari barabatwariye ibyabo kandi basahure ababasahuraga,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 11  “‘Uwo munsi nzaha Gogi+ aho guhambwa muri Isirayeli, ni ukuvuga mu kibaya cy’abanyura mu burasirazuba bw’inyanja kandi icyo kibaya kizafunga inzira y’abakinyuramo. Aho ni ho bazahamba Gogi n’abantu be bose kandi hazitwa Ikibaya cya Hamoni-Gogi.*+ 12  Abo mu muryango wa Isirayeli bazamara amezi arindwi babahamba kugira ngo basukure igihugu.+ 13  Abaturage bose bo mu gihugu bazakora akazi ko kubahamba kandi ibyo bizatuma bamenyekana ku munsi nzihesha ikuzo,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 14  “‘Abantu bazahabwa akazi ko kujya banyura mu gihugu kugira ngo bahambe imirambo izaba yarasigaye ku butaka maze bagisukure. Bazamara amezi arindwi bayishaka. 15  Abanyura mu gihugu nibazajya babona igufwa ry’umuntu, bazajya bashyira ikimenyetso iruhande rwaryo. Nyuma yaho abahawe akazi ko guhamba bazarihamba mu Kibaya cya Hamoni-Gogi.+ 16  Nanone aho hazaba umujyi witwa Hamona.* Uko ni ko bazasukura igihugu.’+ 17  “None rero mwana w’umuntu, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘bwira ibiguruka by’ubwoko bwose n’inyamaswa zose zo mu gasozi uti: “nimuhurire hamwe muze. Mwese nimuhurire hamwe ku gitambo cyanjye, igitambo ndimo kubategurira, igitambo gikomeye mbatambira ku misozi ya Isirayeli.+ Muzarya inyama munywe n’amaraso.+ 18  Muzarya inyama z’abantu bakomeye kandi munywe amaraso y’abatware bo mu isi. Bose ni nk’amapfizi y’intama n’abana b’intama, ihene n’ibimasa, amatungo yose abyibushye y’i Bashani. 19  Muzarya ibinure by’igitambo mbategurira, munywe n’amaraso yacyo kugeza musinze.”’ 20  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Muzarira ku meza yanjye, muhage amafarashi n’abagendera ku magare y’intambara n’abantu b’intwari n’abarwanyi b’ubwoko bwose.’+ 21  “‘Nzagaragariza ikuzo ryanjye mu mahanga kandi amahanga yose azabona urubanza naciye n’imbaraga* nerekaniye muri ayo mahanga.+ 22  Uhereye uwo munsi, abo mu muryango wa Isirayeli bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo. 23  Amahanga azamenya ko abantu bo muri Isirayeli bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu bitewe n’icyaha cyabo, kuko bampemukiye.+ Ibyo byatumye ntongera kubitaho,+ mbateza abanzi babo+ maze bose babicisha inkota. 24  Nabakoreye ibihuje no guhumana kwabo n’ibyaha byabo kandi sinongeye kubitaho.’ 25  “None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nzagarura abo mu muryango wa Yakobo bajyanywe+ mu kindi gihugu ku ngufu kandi nzababarira abagize umuryango wa Isirayeli bose.+ Nzarwanirira izina ryanjye* ryera.+ 26  Nibamara gukorwa n’isoni bitewe n’ibintu byose bakoze bakampemukira,+ bazatura mu gihugu cyabo bafite umutekano, nta muntu n’umwe ubatera ubwoba.+ 27  Nimbagarura mbakuye mu mahanga, nkabahuriza hamwe mbakuye mu bihugu by’abanzi babo,+ nzagaragariza muri bo ko ndi uwera, imbere y’abantu bo mu bihugu byinshi.’+ 28  “‘Igihe nzabohereza mu bindi bihugu ku ngufu, ariko nyuma nkabakurayo, nkabagarura mu gihugu cyabo singire n’umwe nsigayo, bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo.+ 29  Sinzongera gutererana+ abo mu muryango wa Isirayeli, kuko nzabasukaho umwuka wanjye,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ingabo akenshi zatwarwaga n’abarashishaga imiheto.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Inkoni zikwikiyemo ibyuma bisongoye zakoreshwaga nk’intwaro.”
Cyangwa “ikibaya cy’abantu benshi cyane ba Gogi.”
Bisobanura ngo: “Abantu benshi cyane.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “sinzemera ko izina ryanjye rigira ikindi ribangikanywa na cyo.”