Ezekiyeli 4:1-17

  • Yerekana uko Yerusalemu yari kugotwa (1-17)

    • Amara iminsi 390 n’indi 40 yikoreye icyaha cy’Abisirayeli (4-7)

4  “None rero mwana w’umuntu, ufate itafari urishyire imbere yawe, urishushanyeho umujyi wa Yerusalemu.  Uwugote+ kandi uwubakeho urukuta rwo kuwugota,+ uwurundeho ikirundo cyo kuririraho,+ ushyireho inkambi z’abasirikare bawugose n’ibikoresho byo kuwusenya impande zose.+  Ufate ipanu uyihagarike, ibe nk’urukuta rw’icyuma hagati yawe n’uwo mujyi. Hanyuma witegereze uwo mujyi uzaba ugoswe. Ni wowe uzaba uwugose. Ibyo bizabere Abisirayeli ikimenyetso.+  “Uzaryamira urubavu rwawe rw’ibumoso, wishyireho icyaha cy’Abisirayeli.+ Iminsi uzamara ururyamiye, uzaba wikoreye icyaha cyabo.  Ibyo uzabikora iminsi 390 ingana n’imyaka y’icyaha cyabo+ kandi uzikorera icyaha cy’Abisirayeli.  Ibyo uzabikora kugeza iyo minsi irangiye. “Ku nshuro ya kabiri uzaryamira urubavu rw’iburyo, umare iminsi 40 wikoreye ibyaha by’Abayuda.+ Umunsi umwe nawukunganyirije n’umwaka, umunsi umwe uzaba uhwanye n’umwaka umwe.  Uzahindukira witegereze Yerusalemu igoswe,+ ukuboko kwawe kwambaye ubusa kandi ugomba kuyihanurira ibyago bizayigeraho.  “Dore nzakubohesha imigozi kugira ngo udahindukira ukaryamira urundi rubavu, kugeza igihe uzarangiriza iminsi yo kugota.  “Nanone uzafate ingano zisanzwe, ingano za sayiri, ibishyimbo, inkori, uburo na kusemeti maze ubishyire mu kintu kimwe ubikoremo umugati kuko ari wo uzarya mu minsi 390 uzamara uryamiye urubavu rumwe.+ 10  Uzajya upima ibyo ugiye kurya; bizajya biba bingana na garama zigera kuri 230.* Uzajya ubirya ku gihe cyashyizweho. 11  “Amazi yo kunywa na yo uzajya ubanza uyapime. Uzajya unywa ibikombe bibiri* gusa kandi uyanywe ku gihe cyashyizweho. 12  “Ibyo byokurya uzajya ubirya nk’aho ari umugati w’ingano za sayiri. Uzajya uwukora bakureba, uwokeshe amabyi y’abantu yumye.” 13  Yehova akomeza avuga ati: “Uko ni ko Abisirayeli bazarira umugati wabo uhumanye mu bihugu nzabatatanyirizamo.”+ 14  Nuko ndavuga nti: “Oya Mwami w’Ikirenga Yehova! Kuva nkiri muto kugeza ubu, sinigeze nihumanya* ndya inyamaswa yipfushije cyangwa itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa+ kandi nta nyama n’imwe y’ikintu gihumanye yigeze igera mu kanwa kanjye.”+ 15  Arambwira ati: “Noneho nkwemereye gukoresha amase y’inka aho gukoresha amabyi y’abantu, ayo mase abe ari yo uzajya wokesha umugati wawe.” 16  Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ngiye gutuma ibyokurya bishira* muri Yerusalemu.+ Bazajya barya umugati bapimiwe+ bahangayitse kandi banywe amazi bapimiwe bafite ubwoba.+ 17  Ibyo bizabaho kugira ngo nibabura umugati n’amazi, bajye barebana mu maso bumiwe kandi bacike intege kubera ibyaha byabo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 20.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatandatu cya hini,” ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cya litiro. Reba Umugereka wa B14.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kuvuna inkoni y’imigati.” Bishobora kuba byerekeza ku nkoni bakoreshaga babika imigati.