Ezekiyeli 40:1-49

  • Ezekiyeli ajyanwa muri Isirayeli mu iyerekwa (1, 2)

  • Ezekiyeli abona urusengero mu iyerekwa (3, 4)

  • Imbuga n’amarembo (5-47)

    • Irembo ry’inyuma ryo mu ruhande rw’iburasirazuba (6-16)

    • Urugo rw’inyuma; andi marembo (17-26)

    • Urugo rw’imbere n’amarembo (27-37)

    • Ibyumba byakorerwagamo imirimo yo mu rusengero (38-46)

    • Igicaniro (47)

  • Ibaraza ry’urusengero (48, 49)

40  Mu mwaka wa 25 turi mu gihugu twari twarajyanywemo ku ngufu,+ ni ukuvuga mu ntangiriro z’uwo mwaka, ku itariki ya 10, hakaba hari mu mwaka wa 14 nyuma y’aho umujyi usenyewe,+ uwo munsi imbaraga za Yehova zanjeho maze anjyana muri uwo mujyi.+  Yanjyanye mu gihugu cya Isirayeli ndi mu iyerekwa ry’ibyo Imana yanyerekaga maze anyicaza hejuru ku musozi muremure cyane.+ Ahagana mu majyepfo y’uwo musozi hari hubatswe nk’umujyi.  Igihe yanjyanaga aho hantu, nabonye umuntu uhagaze mu irembo. Yasaga n’umuringa+ kandi mu ntoki ze yari afashe umushumi uboshye mu budodo bwiza n’urubingo rwo gupimisha.*+  Uwo muntu arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, witegereze neza, utege amatwi witonze kandi wite ku bintu byose* ngiye kukwereka, kuko ari yo mpamvu waje hano. Ibyo ubona byose ubibwire Abisirayeli.”+  Nuko mbona urukuta rw’inyuma rukikije urusengero.* Uwo muntu yari afite mu ntoki ze urubingo rwo gupimisha rureshya na metero hafi eshatu,* (buri hantu hareshya na santimetero 44* yarenzagaho intambwe y’ikiganza) nuko atangira gupima urukuta kandi umubyimba warwo wanganaga n’urubingo rumwe n’ubuhagarike bwarwo bungana n’urubingo rumwe.  Hanyuma agana mu irembo ryerekeye iburasirazuba+ maze azamuka kuri esikariye* zaryo. Nuko apima mu irembo, abona uruhande rumwe rwaho rufite ubugari bureshya n’urubingo rumwe n’urundi ruhande rufite ubugari bureshya n’urubingo rumwe.  Hari n’utwumba tw’abarinzi, buri kumba gafite uburebure bureshya n’urubingo rumwe n’ubugari bureshya n’urubingo rumwe kandi hagati y’akumba n’akandi hari metero zigera kuri ebyiri n’igice.*+ Apima mu irembo iruhande rw’ibaraza ryinjira imbere mu rugo, abona hareshya n’urubingo rumwe.  Nuko apima ibaraza ry’irembo ryinjira imbere mu rugo, abona rireshya n’urubingo rumwe.  Apima ibaraza ry’irembo abona rireshya na metero enye,* apima n’inkingi zaryo abona ari hafi metero imwe.* Ibaraza ry’irembo ryari ku ruhande rurebana n’imbere mu rugo. 10  Hari ibyumba bitatu by’abarinzi kuri buri ruhande rw’irembo ry’iburasirazuba. Uko ari bitatu byaranganaga kandi inkingi zo kuri buri ruhande na zo zaranganaga. 11  Nuko apima ubugari bw’umuryango w’irembo buba hafi metero enye n’igice,* apima n’uburebure bw’irembo buba metero hafi esheshatu.* 12  Kuri buri ruhande imbere y’ibyumba by’abarinzi hari ahantu hazitiye, hapimaga santimetero 44.* Ibyumba by’abarinzi byo ku mpande zombi, buri cyumba cyari gifite metero eshatu.* 13  Hanyuma apima irembo uhereye ku gisenge cy’akumba kamwe k’umurinzi ukagera ku gisenge* cy’akandi kumba, abona metero zigera kuri 13.* Umuryango w’akumba kamwe wari uteganye n’uw’akandi kumba.+ 14  Nuko apima inkingi zo mu mpande, abona metero hafi 27* z’ubuhagarike ndetse apima n’inkingi z’urugo zari mu marembo impande zose. 15  Kuva ku irembo binjiriramo kugera ku ibaraza ry’irembo ahagana imbere, hari metero 22.* 16  Utwumba tw’abarinzi n’inkingi zatwo zo mu mpande,+ byari bifite amadirishya ariho amakadire agenda aba mato ugana imbere. Imbere mu mabaraza nanone harimo amadirishya kuri buri ruhande kandi ku nkingi zo mu mpande hari hashushanyijeho ibiti by’imikindo.+ 17  Hanyuma anjyana mu rugo rw’inyuma maze mpabona ibyumba byo kuriramo*+ n’imbuga ishashemo amabuye ikikije urwo rugo impande zose. Muri iyo mbuga hari ibyumba 30 byo kuriramo. 18  Iyo mbuga ishashemo amabuye yari ku mpande z’amarembo, yari ifite uburebure bureshya n’ubw’amarembo. Ni yo mbuga y’ahagana hasi. 19  Nuko apima ahereye ku irembo ry’urugo rw’inyuma ukageza ku irembo rigana mu rugo rw’imbere, abona metero 45* mu burasirazuba no mu majyaruguru. 20  Urugo rw’inyuma rwari rufite irembo ryerekeye mu majyaruguru. Apima uburebure bwaryo n’ubugari bwaryo. 21  Hari utwumba dutatu tw’abarinzi kuri buri ruhande. Inkingi zaryo zo mu mpande n’ibaraza, byari bifite ibipimo bingana n’iby’irembo rya mbere. Ryari rifite uburebure bwa metero 22* n’ubugari bwa metero zigera kuri 13.* 22  Amadirishya yaryo, ibaraza ryaryo n’ibishushanyo by’ibiti by’imikindo+ byari bifite ibipimo bingana n’iby’irembo ryerekeye iburasirazuba. Abantu barigeragaho babanje kuzamuka esikariye zirindwi kandi ibaraza ryaryo ryari imbere yazo. 23  Hari irembo ry’urugo rw’imbere, ryari riteganye n’irembo ryo mu majyaruguru n’irindi ryari riteganye n’iryo mu burasirazuba. Yapimye uko hagati y’irembo n’irindi hareshya, abona metero 45.* 24  Hanyuma anjyana ahagana mu majyepfo maze mbona irembo mu majyepfo.+ Nuko apima inkingi zo ku mpande n’ibaraza ryaryo, abona bifite ibipimo bingana n’iby’andi marembo. 25  Kuri buri ruhande rwaryo no ku ibaraza ryaryo, hari amadirishya ameze nk’ayo ku yandi marembo. Ryari rifite uburebure bwa metero 22* n’ubugari bwa metero zigera kuri 13.* 26  Hari esikariye zirindwi zizamuka zijya kuri iryo rembo+ kandi ibaraza ryaryo ryari imbere yazo. Ryari rifite ibishushanyo by’ibiti by’imikindo ku nkingi zaryo zo ku mpande, kimwe ku ruhande rumwe, ikindi ku rundi ruhande. 27  Urugo rw’imbere rwari rufite irembo ryerekeye mu majyepfo. Nuko apima agana mu majyepfo, hagati y’irembo n’irindi, abona metero 45.* 28  Anjyana mu rugo rw’imbere anyujije mu irembo ryo mu majyepfo maze apima irembo ryo mu majyepfo, abona rifite ibipimo bingana n’iby’andi marembo. 29  Utwumba tw’abarinzi twaryo, inkingi zaryo zo ku mpande n’ibaraza ryaryo, byari bifite ibipimo bingana n’iby’andi marembo. Kuri buri ruhande rwaryo no ku ibaraza ryaryo hari amadirishya. Ryari rifite uburebure bwa metero 22* n’ubugari bwa metero zigera kuri 13.*+ 30  Hari amabaraza impande zose, yari afite uburebure bwa metero zigera kuri 13* n’ubugari bwa metero 2 na santimetero 50.* 31  Ibaraza ryaryo ryarebaga mu rugo rw’inyuma kandi ku nkingi z’iryo rembo zari ku mpande zombi, hari ibishushanyo by’ibiti by’imikindo;+ umuntu yarigeragaho azamutse esikariye umunani.+ 32  Igihe yanjyanaga mu rugo rw’imbere anyujije iburasirazuba, yapimye irembo asanga rifite ibipimo bingana n’iby’andi marembo. 33  Utwumba tw’abarinzi twaryo, inkingi zaryo zo ku mpande n’ibaraza ryaryo, byari bifite ibipimo bingana n’iby’andi marembo. Iryo rembo n’ibaraza ryaryo byari bifite amadirishya impande zose. Ryari rifite uburebure bwa metero 22* n’ubugari bwa metero zigera kuri 13.* 34  Ibaraza ryaryo ryarebaga mu rugo rw’inyuma kandi ku nkingi z’iryo rembo zari ku mpande zombi hari ibishushanyo by’ibiti by’imikindo. Umuntu yarigeragaho azamutse esikariye umunani. 35  Nuko anjyana ku irembo ryo mu majyaruguru+ maze araripima asanga na ryo ringana n’andi. 36  Utwumba tw’abarinzi twaryo, inkingi zaryo zo ku mpande n’ibaraza ryaryo, byanganaga n’ibyo ku yandi marembo. Ryari rifite amadirishya kuri buri ruhande. Ryari rifite uburebure bwa metero 22* n’ubugari bwa metero zigera kuri 13.* 37  Inkingi zo mu ruhande zarebanaga n’urugo rw’inyuma kandi ku nkingi z’iryo rembo zari ku mpande zombi, hari ibishushanyo by’ibiti by’imikindo. Umuntu yarigeragaho azamutse esikariye umunani. 38  Iruhande rw’inkingi z’amarembo hari icyumba cyo kuriramo n’umuryango wacyo. Aho ni ho bogerezaga ibitambo bitwikwa n’umuriro.+ 39  Kuri buri ruhande rw’ibaraza ryo ku marembo, hari ameza abiri babagiragaho ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ibitambo byo kubabarirwa ibyaha+ n’ibitambo byo gukuraho ibyaha.+ 40  Ku ruhande rwo hanze, aho umuntu azamukira yinjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru hari ameza abiri. Mu rundi ruhande rw’ibaraza ry’irembo, na ho hari ameza abiri. 41  Kuri buri ruhande rw’irembo hari ameza ane, yose hamwe akaba umunani, ari yo babagiragaho ibitambo. 42  Ayo meza yakoreshwaga mu gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro, yari abajwe mu ibuye. Yari afite uburebure bwa santimetero 67,* ubugari bwa santimetero 67 n’ubuhagarike bwa santimetero 45.* Ayo meza ni yo bashyiragaho ibikoresho byo kubaga ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo. 43  Ku nkuta zose z’imbere hari hometseho utubati dufite ubugari bungana n’intambwe imwe y’ikiganza. Kuri ya meza ni ho barambikaga inyama z’ibitambo. 44  Inyuma y’irembo ry’urugo rw’imbere, hari ibyumba byo kuriramo by’abaririmbyi.+ Byari mu rugo rw’imbere, hafi y’irembo ryo mu majyaruguru, bireba mu majyepfo. Ikindi cyumba cyo kuriramo cyari hafi y’irembo ryo mu burasirazuba, kireba mu majyaruguru. 45  Nuko arambwira ati: “Iki cyumba cyo kuriramo kireba mu majyepfo, ni icy’abatambyi bashinzwe imirimo ikorerwa mu rusengero.+ 46  Icyumba cyo kuriramo kireba mu majyaruguru ni icy’abatambyi bashinzwe imirimo ikorerwa ku gicaniro.+ Ni abahungu ba Sadoki+ bo mu Balewi, bashinzwe kwegera Yehova kugira ngo bamukorere.”+ 47  Hanyuma apima urugo rw’imbere. Uburebure bwarwo bwari metero 45* n’ubugari ari metero 45. Rwari rufite impande enye zingana. Igicaniro cyari imbere y’urusengero. 48  Nuko anjyana ku ibaraza ry’urusengero+ maze apima inkingi zo ku ruhande rw’ibaraza, abona metero ebyiri n’igice* ku ruhande rumwe na metero ebyiri n’igice ku rundi ruhande. Ubugari bw’irembo bwari metero imwe n’igice* ku ruhande rumwe na metero imwe n’igice ku rundi ruhande. 49  Iryo baraza ryari rifite uburebure bwa metero icyenda* n’ubugari bwa metero eshanu.* Abantu barigeragaho bazamukiye kuri esikariye. Kuri buri ruhande rw’amarembo hari inkingi, imwe iri ku ruhande rumwe n’indi ku rundi ruhande.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ushyire umutima ku bintu byose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu.” Uko ni ko iryo jambo ryakoreshejwe kuva mu gice cya 40 kugeza ku cya 48, iyo ryabaga ryerekeza ku nyubako z’urusengero cyangwa ku rusengero ubwarwo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itandatu, buri mukono urenzeho intambwe y’ikiganza. Uwo ni umukono muremure ungana n’umukono usanzwe (wa santimetero 44,5) n’intambwe y’ikiganza (santimetero 7,4).” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Cyangwa “amadarajya; ingazi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono umunani.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 13.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itandatu.”
Bishobora kuba bisobanura “hejuru aho urukuta rurangiriye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 60.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Cyangwa “mpabona ibyumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe n’igice.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 3.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 11.”