Ezekiyeli 41:1-26

  • Ahera n’Ahera Cyane h’urusengero (1-4)

  • Urukuta n’ibyumba byo mu mpande (5-11)

  • Inzu yo mu burengerazuba (12)

  • Inzu zipimwa (13-15a)

  • Imbere mu rusengero (15b-26)

41  Nuko anjyana ahera,* maze apima inkingi zo ku ruhande. Zari zifite ubugari bugera kuri metero eshatu* ku ruhande rumwe n’ubugari bwa metero eshatu ku rundi ruhande.  Ubugari bw’umuryango bwari metero enye n’igice.* Inkuta zo ku mpande zombi z’umuryango zari metero ebyiri n’igice* ku ruhande rumwe n’izindi metero ebyiri n’igice ku rundi ruhande. Hanyuma apima uburebure bw’ahera abona metero 18* n’ubugari bwa metero 9.*  Nuko yinjira imbere* apima inkingi yo ku muryango, abona ifite umubyimba wa santimentero 90* kandi umuryango wari ufite ubugari bwa metero eshatu.* Inkuta zo ku mpande zombi z’umuryango,* zari zifite metero eshatu n’igice.*  Apima icyumba cyarebanaga n’ahera abona metero icyenda* z’uburebure na metero icyenda z’ubugari.+ Nuko arambwira ati: “Aha ni Ahera Cyane.”+  Hanyuma apima urukuta rw’urusengero, abona rufite umubyimba wa metero eshatu.* Ibyumba byari bizengurutse urusengero, byari bifite ubugari bwa metero ebyiri.*+  Ibyumba byo mu mpande byari bigerekeranye, ari etaje eshatu kandi buri etaje yari ifite ibyumba 30. Inkuta z’urusengero zari zubatse mu buryo butuma ibyumba bizengurutse urusengero bibona aho bifata, bitabaye ngombwa ko byinjira mu rukuta rw’urusengero.+  Ku mpande zombi z’urwo rusengero, hari esikariye* yagendaga yihotagura* kandi yagendaga iba nini uko umuntu yagendaga ajya mu byumba byo hejuru.+ Ubugari bwa buri etaje bwagendaga bwiyongera uko umuntu yavaga muri etaje yo hasi ajya muri etaje yo hejuru, abanje kunyura muri etaje yo hagati.  Nuko mbona fondasiyo ndende izengurutse urusengero. Fondasiyo z’ibyumba byo mu mpande, zareshyaga n’urubingo rwa metero eshatu,* uhereye aho fondasiyo itangirira, kugera mu nguni.  Umubyimba w’urukuta rw’icyumba cyo mu mpande ahagana hanze, wari metero ebyiri n’igice.* Inyuma y’ibyumba byo mu mpande byari bizengurutse urusengero, hari umwanya wasigaraga inyuma y’urukuta.* 10  Hagati y’urusengero n’ibyumba byo kuriramo*+ kuri buri ruhande hari ahantu hangana na metero 9.* 11  Imiryango yinjira mu byumba byo mu mpande yari kuri wa mwanya wasigaraga inyuma, umuryango umwe uri ahagana mu majyaruguru undi uri ahagana mu majyepfo. Ubugari bw’uwo mwanya wasigaraga inyuma bwari metero ebyiri n’igice* mu mpande zose. 12  Inzu yari yubatse ahagana mu burengerazuba, irebana na wa mwanya urimo ubusa, yari ifite metero zigera kuri 31* z’ubugari n’uburebure bwa metero 40.* Urukuta rw’iyo nzu rwari rufite umubyimba wa metero ebyiri n’igice* mu mpande zose. 13  Nuko apima urusengero, abona rufite uburebure bwa metero 45.* Wa mwanya urimo ubusa, inzu* n’inkuta zayo, na byo byari bifite uburebure bwa metero 45. 14  Ubugari bw’imbere y’urusengero ahareba mu burasirazuba, na wa mwanya warimo ubusa, byareshyaga na metero 45.* 15  Apima uburebure bw’inzu yarebanaga na wa mwanya urimo ubusa ku ruhande rw’inyuma n’amabaraza yo ku mpande zombi abona metero 45.* Nanone yapimye ahera, ahera cyane+ n’amabaraza y’urugo. 16  Yapimye n’imbere y’imiryango, amadirishya afite amakadire yagendaga aba mato mato+ n’amabaraza byari aho hantu uko ari hatatu. Hafi y’umuryango, hari hometse imbaho+ zaturukaga hasi zikagera hejuru ku madirishya kandi amadirishya na yo yari azengurutswe n’imbaho. 17  Yapimye hejuru y’umuryango, imbere mu rusengero no hanze yarwo n’urukuta ruzengurutse urusengero. 18  Hari ibishushanyo by’abakerubi+ n’ibiti by’imikindo,+ igiti cy’umukindo kiri hagati y’umukerubi n’undi mukerubi kandi buri mukerubi yari afite mu maso habiri. 19  Mu maso h’umuntu hari herekeye igiti cy’umukindo mu ruhande rumwe, naho mu maso h’intare* herekeye igiti cy’umukindo mu rundi ruhande.+ Byose byari bishushanyije ku rukuta rw’urusengero impande zose. 20  Ku rukuta rw’urusengero hari ibishushanyo by’abakerubi n’iby’ibiti by’imikindo, uhereye hasi ukagera hejuru y’umuryango. 21  Ibyo inzugi z’urusengero zari zifasheho* byari bifite ishusho ya kare.+ Imbere y’ahera* hari ikintu kimeze 22  nk’igicaniro kibajwe mu giti+ gifite ubuhagarike bwa metero imwe n’igice* n’uburebure bwa santimetero 90.* Mu nguni zacyo hari inkingi, hasi* no mu mpande ari imbaho. Nuko arambwira ati: “Aya ni ameza ari imbere ya Yehova.”+ 23  Ahera n’ahera cyane, hari hafite inzugi ebyiri ebyiri.+ 24  Izo nzugi zari zifite ibice bibiri bibiri bikinguka, buri rugi rufite ibice bibiri. 25  Kuri izo nzugi z’urusengero hari ibishushanyo by’abakerubi n’iby’ibiti by’imikindo, bisa n’ibyo ku nkuta.+ Nanone ku ibaraza ryo hanze ahagana imbere hari igisenge cy’imbaho. 26  Hari n’amadirishya afite amakadire agenda aba mato mato+ n’ibishushanyo by’ibiti by’imikindo ku mpande zombi z’ibaraza no ku nkuta z’ibyumba byo mu mpande z’urusengero no ku bisenge byubakishijwe imbaho.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urusengero.” Mu gice cya 41 n’icya 42, iri jambo riba ryerekeza ku hantu Hera h’urusengero cyangwa ku rusengero ubwarwo (harimo Ahera n’Ahera Cyane).
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itandatu.” Umukono uvugwa aha ni umukono muremure. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 40.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Ni ukuvuga, imbere mu rusengero cyangwa Ahera Cyane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ibiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itandatu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubugari bw’umuryango.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono irindwi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itandatu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono ine.”
Cyangwa “amadarajya; ingazi.”
Uko bigaragara ni esikariye izengurutse.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itandatu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.”
Uko bigaragara ni akayira gato kari kazengurutse urusengero.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Cyangwa “ibyumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 70.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 90.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Ni ukuvuga, inzu yari mu burengerazuba bw’urusengero.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Cyangwa “intare ikiri nto ifite umugara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “icyo inzugi z’urusengero zari zifasheho.” Uko bigaragara, byerekeza ku muryango winjiraga Ahera.
Uko bigaragara byerekeza ku Hera Cyane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itatu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 2.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uburebure.”