Ezekiyeli 42:1-20

  • Ibyumba byo kuriramo (1-14)

  • Impande enye z’urusengero zipimwa (15-20)

42  Nuko aranjyana, angeza mu rugo rw’inyuma ahareba mu majyaruguru.+ Anjyana ku nzu yari irimo ibyumba byo kuriramo yari iruhande rw’umwanya urimo ubusa,+ iruhande rw’inzu, mu majyaruguru.*+  Uburebure bwayo, mu ruhande rurimo umuryango werekeye mu majyaruguru, yari ifite metero 52* n’ubugari bwa metero 26.*  Yari hagati y’urugo rw’imbere rwari rufite metero 10* z’ubugari+ n’imbuga ishashemo amabuye mu rugo rw’inyuma. Amabaraza yayo yararebanaga kandi uko ari atatu yari agerekeranye.  Imbere y’ibyumba byo kuriramo,* hari inzira y’imbere+ ifite ubugari bwa metero enye* n’uburebure bwa metero 44,5* kandi imiryango yabyo yari mu majyaruguru.  Ibyumba byo hejuru byo kuriramo by’iyo nzu byari bito, ubigereranyije n’ibyo muri etaje yo hasi n’iyo hagati, kubera ko byari bifite amabaraza manini.  Ibyo byumba bitatu byari bigerekeranye, ariko ntibyari bifite inkingi nk’izo ku ngo. Ni yo mpamvu byari bito ubigereranyije n’ibyo muri etaje yo hasi n’iyo hagati.  Urukuta rw’amabuye rwo hanze rwari rwegeranye n’ibyumba byo kuriramo, byari mu ruhande rw’urugo rw’inyuma imbere y’ibindi byumba byo kuriramo, rwari rufite uburebure bwa metero 25.*  Uburebure bw’ibyumba byo kuriramo byari mu ruhande rw’urugo rw’inyuma bwari metero 25,* ariko ibyarebanaga n’urusengero byari bifite uburebure bwa metero 44,5.*  Ibyumba byo kuriramo byari bifite umuryango mu ruhande rw’iburasirazuba ari wo umuntu yacagamo kugira ngo abigeremo, aturutse mu rugo rw’inyuma. 10  Hari n’ibyumba byari bikikijwe n’urukuta rw’amabuye rw’urugo ku ruhande rw’iburasirazuba, hafi y’ahantu hari ubusa na ya nzu.+ 11  Imbere yabyo hari inzira imeze nk’iyari imbere y’ibyumba byo kuriramo byo mu majyaruguru.+ Uburebure bwabyo n’ubugari bwabyo byaranganaga kandi aho basohokera n’ibipimo byaho ari kimwe. Imiryango yabyo 12  yari imeze nk’iy’ibyumba byo kuriramo byo mu majyepfo. Aho ya nzira itangirira, imbere y’urukuta rw’amabuye rwo mu burasirazuba, hari umuryango umuntu yashoboraga kwinjiriramo.+ 13  Nuko arambwira ati: “Ibyumba byo kuriramo byo mu majyaruguru n’ibyumba byo kuriramo byo mu majyepfo biri iruhande rw’umwanya urimo ubusa,+ ni ibyumba byo kuriramo byera, ibyo abatambyi begera Yehova bariramo ibitambo byera cyane.+ Ni ho bashyira ibitambo byera cyane, ituro ry’ibinyampeke, igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho icyaha, kuko ari ahantu hera.+ 14  Iyo abatambyi bamaze kwinjira, ntibagomba gusohoka ahera ngo bajye mu rugo rw’inyuma batabanje gukuramo imyenda bakorana,+ kuko ari iyera. Bagomba kwambara indi myenda, kugira ngo babone kwegera aho abandi bantu bemerewe kugera.” 15  Nuko arangije gupima imbere mu rusengero,* anjyana hanze anyujije mu irembo rireba iburasirazuba+ maze aho hantu hose arahapima. 16  Yapimye uruhande rw’iburasirazuba akoresheje urubingo bapimisha. Akurikije urwo rubingo bapimisha, yasanze kuva ku ruhande rumwe ukajya ku rundi hari uburebure bureshya n’imbingo 500.* 17  Yapimye uruhande rwo mu majyaruguru abona hareshya n’imbingo 500,* akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga. 18  Yapimye uruhande rwo mu majyepfo abona hareshya n’imbingo 500,* akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga. 19  Hanyuma yerekeza mu ruhande rw’iburengerazuba, arahapima abona hareshya n’imbingo 500,* akurikije uko urubingo yapimishaga rwareshyaga. 20  Yapimye impande zaho zose uko ari enye. Hari urukuta ruzengurutse+ rufite uburebure bureshya n’imbingo 500* n’ubugari bw’imbingo 500,+ kugira ngo rutandukanye ahantu hera n’ahantu hasanzwe.*+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, inzu yari inyuma y’urusengero.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.” Ibi byerekeza ku mikono miremire. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
Cyangwa “ibyumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.” Iyi ni imvugo ikoreshwa mu mwandiko w’Ikigiriki witwa Septante. Hakurikijwe umwandiko w’Igiheburayo, ni “inzira y’umukono umwe.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu y’imbere.”
Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555 z’uburebure. Reba Umugereka wa B14.
Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555 z’uburebure.
Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555 z’uburebure.
Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555 z’uburebure.
Ni ukuvuga, kirometero imwe na metero 555.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakorerwa ibintu bisanzwe.”