Ezekiyeli 44:1-31

  • Irembo ry’iburasirazuba ryagombaga guhora rifunze (1-3)

  • Amategeko agenga abanyamahanga (4-9)

  • Amategeko agenga Abalewi n’abatambyi (10-31)

44  Nuko angarura ku irembo ryo hanze ryari ryerekeye mu burasirazuba bw’urusengero+ kandi ryari rifunze.+  Hanyuma Yehova arambwira ati: “Iri rembo rizahora rikinze. Ntirigomba gukingurwa kandi nta muntu uzaryinjiriramo, kuko Yehova Imana ya Isirayeli yaryinjiriyemo.+ Ubwo rero, rigomba guhora rikinze.  Ariko umutware azaryicaramo kuko ari umutware, kugira ngo arire umugati imbere ya Yehova.+ Azajya yinjirira mu ibaraza ry’irembo, abe ari na ho asohokera.”+  Nuko anyuza mu irembo ryo mu majyaruguru angeza imbere y’urusengero. Ndebye, mbona ikuzo rya Yehova ryuzuye urusengero rwa Yehova.+ Mpita nikubita hasi nubamye.+  Yehova arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, itonde,* urebe kandi utege amatwi witonze ibintu byose nkubwira birebana n’amabwiriza n’amategeko agenga urusengero rwa Yehova. Witegereze witonze umuryango winjira mu rusengero n’imiryango yarwo yose yo gusohokeramo.+  Ubwire Abisirayeli b’ibyigomeke uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “mwa Bisirayeli mwe, ndambiwe ibikorwa bibi cyane mukora.  Iyo muzanye mu rusengero rwanjye abanyamahanga batakebwe ku mutima no ku mubiri, bahumanya* urusengero rwanjye. Mutanga ibyokurya byanjye, ni ukuvuga ibinure n’amaraso, mukica isezerano twagiranye mukora ibikorwa bibi cyane.  Ntimwitaye ku bintu byanjye byera,+ ahubwo mwahaye abandi inshingano ngo abe ari bo bakora imirimo yo mu rusengero rwanjye.”’  “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nta munyamahanga uba mu Bisirayeli utarakebwe mu mutima no ku mubiri uzinjira mu rusengero rwanjye.”’ 10  “‘Ariko Abalewi bantaye+ igihe Abisirayeli bayobaga bakanta maze bagasenga ibigirwamana byabo biteye iseseme,* na bo bazagerwaho n’ingaruka z’icyaha cyabo. 11  Bazakora mu rusengero rwanjye, bahabwe inshingano yo kurinda amarembo y’urusengero+ kandi bakore imirimo yo mu rusengero. Bazajya babaga ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa abaturage kandi bazajya bahagarara imbere y’abaturage kugira ngo babakorere. 12  Kubera ko bakoreraga abaturage bari imbere y’ibigirwamana byabo biteye iseseme kandi bakabera abo mu muryango wa Isirayeli igisitaza bagatuma bakora icyaha,+ ni yo mpamvu nazamuye ukuboko kwanjye, nkarahira ko bazagerwaho n’ingaruka z’icyaha cyabo,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 13  Ntibazanyegera ngo bankorere ari abatambyi cyangwa ngo bagire ibintu byanjye byera cyangwa ibintu byera cyane begera kandi bazakorwa n’isoni, bagerweho n’ingaruka z’ibintu bibi cyane bakoze. 14  Icyakora nzabaha inshingano yo kwita ku rusengero, bite ku mirimo yarwo no ku bintu byose birukorerwamo.’+ 15  “‘Naho abatambyi b’Abalewi, ari bo bahungu ba Sadoki,+ bakoze imirimo irebana n’urusengero rwanjye igihe Abisirayeli bayobaga bakanta,+ bo bazanyegera bankorere kandi bazahagarara imbere yanjye kugira ngo banture ibinure+ n’amaraso,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 16  ‘Ni bo bazinjira mu rusengero rwanjye, begere ameza yanjye kugira ngo bankorere+ kandi bazita ku nshingano nabahaye.+ 17  “‘Nibinjira mu marembo y’urugo rwanjye rw’imbere, bazajye binjira bambaye imyenda iboshye mu budodo bwiza cyane.+ Igihe bazaba bakorera mu marembo y’urugo rw’imbere n’ahandi hose imbere mu rugo, ntibakambare imyenda iboshye mu bwoya bw’intama. 18  Bajye bambara igitambaro kizingirwa ku mutwe kiboshye mu budodo bwiza cyane, bambare n’amakabutura aboshye mu budodo bwiza cyane.+ Ntihakagire ikintu bambara cyatuma babira icyuya. 19  Mbere y’uko basohoka bagiye mu rugo rw’inyuma aho abaturage bari, bajye bakuramo imyenda bari bambaye bari mu kazi+ maze bayishyire mu byumba byera byo kuriramo.+ Hanyuma bajye bambara indi myenda kugira ngo badatuma abaturage bera, bitewe n’imyenda yabo. 20  Ntibakogoshe umusatsi wo ku mutwe wabo+ ngo bawumareho kandi ntibakawutereke. Bajye bawugabanya gusa. 21  Abatambyi ntibakanywe divayi bagiye kwinjira mu rugo rw’imbere.+ 22  Ntibagashake umugore wapfushije umugabo cyangwa uwatanye n’umugabo we,+ ahubwo bazashake mu bakobwa bakiri isugi bakomoka mu muryango wa Isirayeli, cyangwa bashake umugore wapfushije umugabo, na we wari umutambyi.’+ 23  “‘Bazigishe abantu banjye kumenya itandukaniro riri hagati y’ikintu cyera n’ikintu gisanzwe, babigishe kumenya itandukaniro riri hagati y’icyanduye n’ikitanduye.+ 24  Ni bo bazajya baca imanza+ kandi bagomba kuzica bakurikije amategeko yanjye.+ Bazajye bubahiriza amategeko n’amabwiriza yanjye arebana n’iminsi mikuru yanjye yose+ kandi beze amasabato yanjye. 25  Ntibazegere umurambo w’umuntu kugira ngo udatuma bahumana. Icyakora bashobora kwihumanya bitewe no kwegera umurambo wa papa wabo, mama wabo, umuhungu wabo, umukobwa wabo, umuvandimwe wabo cyangwa mushiki wabo utarigeze ashaka.+ 26  Umutambyi namara kwiyeza, bazamubarire iminsi irindwi. 27  Umunsi azinjira ahera mu rugo rw’imbere kugira ngo akorere ahera, agomba kwitambira igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 28  “‘Uyu ni wo murage wabo: Ni njye murage wabo.+ Ntimuzagire umugabane mubaha muri Isirayeli, kuko ari njye mugabane wabo. 29  Ni bo bazajya barya ku maturo y’ibinyampeke,+ ibitambo byo kubabarirwa ibyaha, ibitambo byo gukuraho icyaha+ kandi ibintu byose Abisirayeli bahaye Imana bizaba ibyabo.+ 30  Imbuto nziza kurusha izindi zose mu mbuto zeze mbere n’ituro iryo ari ryo ryose muzatanga, bizaba iby’abatambyi.+ Nanone muzahe umutambyi ifu itanoze ivuye mu binyampeke byeze mbere.+ Ibyo bizatuma ingo zanyu zibona umugisha.+ 31  Abatambyi ntibagomba kurya ibiguruka cyangwa inyamaswa basanze byipfushije cyangwa byatanyaguwe n’inyamaswa.’+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shyira umutima ku bintu byose nkubwira.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.