Ezekiyeli 45:1-25

  • Umugabane wera n’umujyi (1-6)

  • Umugabane w’umutware (7, 8)

  • Abatware bagombaga kuba inyangamugayo (9-12)

  • Amaturo y’abaturage n’iry’umutware (13-25)

45  “‘Igihe muzaba mugabanya abantu igihugu mubaha umurage,+ muzahe Yehova umugabane, mumuhe ahantu hera muvanye kuri icyo gihugu.+ Uwo mugabane uzagire uburebure bw’ibirometero 13* n’ubugari bw’ibirometero 5.*+ Aho hantu hose hazabe ahantu hera.  Muri uwo mugabane hazabemo ahantu hera, hafite ishusho ya kare. Ku ruhande rumwe hazabe hareshya na metero 259*+ na metero 259 ku rundi ruhande kandi hazagire inzuri* zifite metero 25* kuri buri ruhande.+  Kuri uwo mugabane, uzapime ahantu hafite uburebure bw’ibirometero 13* n’ibirometero 5* by’ubugari. Muri uwo mugabane ni ho hazaba urusengero, ruzaba ari urwera cyane.  Uwo mugabane wera wafashwe ku gihugu, uzaba uw’abatambyi+ begera Yehova,+ kugira ngo bamukorere mu rusengero. Aho ni ho hazaba amazu yabo n’ahantu hera hazubakwa urusengero.  “‘Abalewi bakora imirimo yo mu rusengero, bazahabwe umugabane ufite uburebure bw’ibirometero 13* n’ubugari bw’ibirometero 5*+ kandi bazagire ibyumba 20 byo kuriramo*+ bibe ibyabo.  “‘Umujyi uzahabwe ahantu hafite uburebure bw’ibirometero 13* (hazabe ari ahantu hera,) n’ubugari bw’ibirometero 2 na metero 600.*+ Aho hazaba ah’abo mu muryango wa Isirayeli bose.  “‘Naho umutware, azahabwe ubutaka ku ruhande rumwe bukora kuri ha hantu hera, naho ku rundi ruhande bugakora ku gace kahawe umujyi. Buzaba buri hafi y’ahantu hera n’agace kahawe umujyi. Buzaba buri ku ruhande rw’iburengerazuba no ku ruhande rw’iburasirazuba. Uburebure bwaho, uhereye ku mupaka w’iburengerazuba ukagera ku mupaka w’iburasirazuba, buzaba bureshya n’agace kahawe umwe mu miryango.+  Aho ni ho hazaba ahe muri Isirayeli. Abatware banjye ntibazongera kugirira nabi abantu banjye+ kandi bazaha ubutaka Abisirayeli bakurikije imiryango yabo.’+  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘mwarakabije mwa batware ba Isirayeli mwe!’ “‘Nimureke kugira urugomo no kurenganya abantu banjye kandi mukore ibihuje n’ubutabera no gukiranuka.+ Mureke kubambura ibintu byabo.’+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 10  ‘Mujye mugira iminzani ipima neza, ni ukuvuga icyo mupimisha ibintu bidasukika* n’icyo mupimisha ibintu bisukika.*+ 11  Ibyo mupimisha ibintu bidasukika n’ibyo mupimisha ibintu bisukika, bigomba kuba bidahindagurika. Bati* igomba kuba ingana na kimwe cya cumi cya homeri* kandi efa* ikaba ingana na kimwe cya cumi cya homeri. Homeri ni yo muzajya mushingiraho mupima ibindi bintu byose. 12  Shekeli*+ igomba kuba ingana na gera* 20. Shekeli 20, kongeraho shekeli 25, ukongeraho shekeli 15, abe ari byo muzajya mufata ko bingana na mane.’* 13  “‘Aya ni yo maturo muzatanga: Ibiro nka 3* mukuye kuri buri biro 160* by’ingano n’ibiro nka 2 mukuye kuri buri biro 130* by’ingano za sayiri. 14  Amavuta abantu bazajya batura, agomba gupimwa hakurikijwe igipimo cya bati. Bati imwe ingana na kimwe cya 10 cya koru.* Bati 10 zizangane na homeri imwe, kuko bati 10 ari homeri imwe. 15  Mu ntama 200 zo muri Isirayeli, hazatangwe intama imwe itambanwe n’ibinyampeke,+ igitambo gitwikwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa,*+ kugira ngo abantu biyunge n’Imana.’+ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 16  “‘Abaturage bose bo mu gihugu bazajya baha iryo turo+ umutware wo muri Isirayeli. 17  Ariko umutware ni we uzajya atanga ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ituro ry’ibinyampeke+ n’ituro ry’ibyokunywa mu gihe cy’iminsi mikuru+ no ku munsi ukwezi kwagaragayeho, ku Masabato+ no mu gihe cy’indi iminsi mikuru yose y’Abisirayeli.+ Ni we uzatanga igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ituro ry’ibinyampeke, igitambo gitwikwa n’umuriro n’igitambo gisangirwa, kugira ngo abo mu muryango wa Isirayeli biyunge n’Imana.’ 18  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘mu kwezi kwa mbere, ku italiki ya mbere, uzafate ikimasa kidafite ikibazo, kikiri gito uvanye mu zindi nka maze weze urusengero urukureho ibyaha.+ 19  Umutambyi azafate ku maraso y’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha ayashyire ku byo inzugi z’urusengero zifasheho,+ ku nguni enye z’umukaba uzengurutse igicaniro no ku byo umuryango w’irembo ry’urugo rw’imbere ufasheho. 20  Uko ni ko uzabigenza ku munsi wa karindwi w’ukwezi, bitewe n’umuntu uzaba yakoze icyaha atabishakaga cyangwa se atabizi.+ Muzeze urusengero murukureho ibyaha.+ 21  “‘Ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa mbere, muzizihize Pasika.+ Muzamare iminsi irindwi murya imigati itarimo umusemburo.+ 22  Kuri uwo munsi, umutware azatange ikimasa kikiri gito, kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha bye n’iby’abaturage bose bo mu gihugu.+ 23  Mu minsi irindwi uwo munsi mukuru uzamara, buri munsi azajye azana ibimasa birindwi bikiri bito, amasekurume y’intama arindwi, byose bidafite ikibazo, abitambire Yehova bibe igitambo gitwikwa n’umuriro muri iyo minsi uko ari irindwi;+ kandi buri munsi ajye atanga isekurume y’ihene, ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 24  Nanone buri kimasa kikiri gito agomba kugitangana n’ituro ry’ibinyampeke ringana na efa imwe, imfizi y’intama akayitangana na efa imwe kandi buri efa ajye ayitangana na litiro eshatu n’igice* z’amavuta. 25  “‘Ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa karindwi, mu gihe cy’iminsi irindwi uwo munsi mukuru uzamara,+ azatange igitambo nk’icyo cyo kubabarirwa ibyaha, igitambo gitwikwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke n’amavuta.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.” Umukono uvugwa aha ni umukono muremure. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 500.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Cyangwa “ibyumba 20.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urugero rwa efa.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urugero rwa bati.” Reba Umugereka wa B14.
Ni urugero rw’ibisukika.
Ni urugero rw’ibidasukika.
Ni urugero rw’ibidasukika.
Shekeli imwe ingana na garama 11,4.
Gera imwe ingana na garama 0,57.
Cyangwa “mina.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatandatu cya efa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “buri homeri y’ingano.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “buri homeri y’ingano za sayiri.”
Ni urugero rw’ibisukika. Koru imwe ingana n’ikintu cyajyamo litiro 220.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hini.”