Ezekiyeli 46:1-24

  • Ibitambo n’igihe byatambirwaga (1-15)

  • Umurage uvuye mu mutungo w’umutware (16-18)

  • Aho gutekera ibitambo (19-24)

46  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘irembo ry’urugo rw’imbere rireba iburasirazuba+ rizajye rihora rikinze+ mu minsi itandatu y’akazi,+ ariko ku munsi w’Isabato no ku munsi ukwezi kwagaragayeho rikingurwe.  Umutware azajye yinjirira mu ibaraza ry’irembo aturutse hanze,+ ahagarare iruhande rw’ibyo umuryango w’irembo ufasheho. Abatambyi bazamutambire igitambo gitwikwa n’umuriro, bamutambire n’ibitambo bisangirwa,* hanyuma umutware yuname imbere y’irembo, narangiza asohoke. Ariko iryo rembo ntirizakingwe kugeza nimugoroba.  Abaturage bo mu gihugu na bo bajye bunamira Yehova ku muryango w’iryo rembo, ku masabato n’igihe ukwezi kwagaragaye.+  “‘Igitambo gitwikwa n’umuriro umutware azajya azana imbere ya Yehova ku munsi w’isabato, ni amasekurume y’intama atandatu adafite ikibazo n’imfizi y’intama idafite ikibazo.+  Imfizi y’intama ajye ayitangana n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro 11,* amasekurume y’intama ayatangane n’ituro ry’ibinyampeke ashoboye gutanga, atange na litiro eshatu n’igice* z’amavuta kuri buri biro 11 by’ibinyampeke.+  Ku munsi ukwezi kwagaragayeho, azatange ikimasa kikiri gito kidafite ikibazo akuye mu zindi nka, amasekurume y’intama atandatu n’imfizi y’intama. Byose bizabe bidafite ikibazo.+  Ikimasa kikiri gito azagitangane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro 11,* imfizi y’intama ayitangane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro 11, naho amasekurume y’intama ayatangane n’ibyo ashoboye kubona. Buri biro 11 by’ibinyampeke ajye abitangana na litiro eshatu n’igice* z’amavuta.  “‘Umutware niyinjira, azajye yinjirira mu ibaraza ry’irembo abe ari na ho asohokera.+  Abantu bo mu gihugu nibaza imbere ya Yehova mu gihe cy’iminsi mikuru+ baje gusenga, abinjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru+ bajye basohokera mu irembo ryo mu majyepfo,+ naho abinjiriye mu irembo ryo mu majyepfo basohokere mu irembo ryo mu majyaruguru. Ntihakagire usohokera mu irembo yinjiriyemo, ahubwo ajye asohokera mu irembo riri imbere ye. 10  Naho umutware uri muri bo, nibinjira ajye yinjirana na bo, nibasohoka asohokane na bo. 11  Ku minsi mikuru no mu bihe by’iminsi mikuru, ikimasa kikiri gito kizatanganwe n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro 11,* imfizi y’intama itanganwe n’ituro ry’ibinyampeke ry’ibiro 11, naho amasekurume y’intama, ayatangane n’ibyo ashoboye kubona. Buri biro 11 by’ibinyampeke, ajye abitangana na litiro eshatu n’igice* z’amavuta.+ 12  “‘Umutware natanga igitambo gitwikwa n’umuriro,+ cyangwa agatamba igitambo gisangirwa* ngo kibe igitambo gitangwa ku bushake gitambiwe Yehova, bajye bamukingurira irembo ryerekeye mu burasirazuba maze atange igitambo cye gitwikwa n’umuriro n’ibitambo bye bisangirwa, nk’uko ajya abigenza ku munsi w’Isabato.+ Narangiza ajye asohoka, namara kugenda bakinge irembo.+ 13  “‘Buri munsi ujye utanga isekurume y’intama idafite ikibazo kandi itarengeje umwaka umwe, ibe igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova.+ Ujye uyitanga buri gitondo. 14  Buri gitondo ujye uyitangana n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri* kandi ujye utanga amavuta angana na litiro irengaho* yo kuminjagira ku ifu inoze, ibe ituro ry’ibinyampeke rihoraho riturwa Yehova. Iryo ni itegeko rizajya rikurikizwa igihe cyose. 15  Buri gitondo bazajye batanga imfizi y’intama, ituro ry’ibinyampeke n’amavuta, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri gihe.’ 16  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘umutware naha abahungu be umurage, uzaba umutungo w’abo bahungu. Ni umutungo bahawe ngo ubabere umurage. 17  Ariko naha umwe mu bagaragu be impano avanye mu murage we, izaba iy’uwo mugaragu kugeza ku mwaka wo gusubiza abantu uburenganzira bwabo,*+ hanyuma umutware ayisubirane. Abahungu be ni bo bonyine bazagumana umurage yabahaye. 18  Umutware ntagafate ku murage w’abaturage ngo abirukane ahantu habo. Abahungu be azabahe umurage awuvanye mu mutungo we bwite, kugira ngo hatagira umuntu wo mu bantu banjye wirukanwa ahantu yahawe.’” 19  Hanyuma anjyana ahari ibyumba byera byo kuriramo* by’abatambyi bireba mu majyaruguru,+ anyujije mu nzira+ ica iruhande rw’irembo maze mbona mu ruhande rw’inyuma hari umwanya, aherekeye iburengerazuba. 20  Nuko arambwira ati: “Aha ni ho abatambyi bazajya batekera igitambo cyo gukuraho ibyaha n’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kandi ni ho bazajya bokereza ituro ry’ibinyampeke,+ kugira ngo batagira ikintu basohokana bakakijyana mu rugo rw’inyuma, bakeza abaturage.”+ 21  Anyuza ku nkingi enye zo mu nguni z’urugo anjyana mu rugo rw’inyuma maze ndebye mbona urugo iruhande rwa buri nkingi yo mu rugo rw’inyuma. 22  Mu nguni enye z’urugo hari imbuga ntoya, zifite uburebure bwa metero 20* na metero 13* z’ubugari. Zose uko ari enye, zari zifite ibipimo bingana. 23  Zose uko ari enye zari zikikijwe n’imirongo y’amabuye kandi munsi y’iyo mirongo, hari hubatse ahantu ho gutekera ibitambo. 24  Nuko arambwira ati: “Aha ni ho abashinzwe guteka ibitambo by’abaturage bakorera.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hini.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hini.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hini.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.”
Cyangwa “igitambo cy’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatandatu cya efa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatatu cya hini.”
Cyangwa “kugeza mu mwaka wo guha abantu umudendezo.”
Cyangwa “ibyumba byera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 40.” Imikono ivugwa aha ni imikono miremire. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”