Ezekiyeli 47:1-23

  • Umugezi utemba uva mu rusengero (1-12)

    • Amazi agenda aba menshi (2-5)

    • Amazi yo mu Nyanja y’Umunyu akira (8-10)

    • Ibishanga ntibyakize (11)

    • Ibiti byera imbuto ziribwa kandi bigakiza (12)

  • Imipaka y’igihugu (13-23)

47  Nuko angarura ku muryango w’urusengero.+ Maze ndebye mbona amazi atemba aturuka munsi y’irembo ry’urusengero+ yerekeza iburasirazuba, kuko umuryango w’urusengero warebaga iburasirazuba. Ayo mazi yatembaga aturutse munsi y’urusengero ku ruhande rw’iburyo, mu majyepfo y’igicaniro.  Hanyuma ansohora anyujije mu irembo ryo mu majyaruguru,+ anzengurutsa hanze angeza ku irembo ry’inyuma ryerekeye iburasirazuba+ maze ndebye mbona amazi atemba mu ruhande rw’iburyo.  Igihe uwo mugabo yasohokaga yerekeza iburasirazuba afite umugozi bapimisha mu ntoki ze,+ yapimye metero 518* maze anyuza muri ayo mazi, nuko angera mu tugombambari.*  Apima izindi metero 518* maze anyuza muri ayo mazi, angera mu mavi. Arongera apima izindi metero 518 maze anyuza muri ayo mazi, angera aho bakenyerera.  Igihe yapimaga izindi metero 518,* wari wabaye umugezi ntashoboraga kwambuka ngenda n’amaguru, amazi yabaye menshi ku buryo kuyambuka bisaba koga, ari umugezi umuntu adashobora kwambuka n’amaguru.  Nuko arambaza ati: “Mwana w’umuntu we, ibi wabibonye?” Hanyuma angarura ku nkombe z’uwo mugezi.  Ngarutse mbona ku nkombe zombi z’uwo mugezi hari ibiti byinshi cyane.+  Arambwira ati: “Aya mazi aratemba agana iburasirazuba kandi arakomeza akagera muri Araba*+ akinjira mu nyanja. Nagera mu nyanja,+ amazi yaho azakira.  Ahantu hose ayo mazi* anyura, ibinyabuzima byinshi bihari bizagira ubuzima. Hazaba amafi menshi cyane bitewe n’uko aya mazi azaba ahanyura. Amazi y’inyanja azakira kandi aho uwo mugezi uzagera hose ibintu byose bizagira ubuzima. 10  “Abarobyi bazahagarara ku nkombe z’iyo nyanja uhereye muri Eni-gedi+ ukagera muri Eni-egulayimu. Hazaba imbuga yo kwanikaho inshundura, habe n’amoko menshi cyane y’amafi nk’ayo mu Nyanja Nini.*+ 11  “Icyakora ibishanga n’ubutaka bubyegereye byo ntibizakira. Bizaba umunyu.+ 12  “Mu mpande zombi z’uwo mugezi, hazamera ibiti by’amoko yose byera imbuto ziribwa. Amababi yabyo ntazuma kandi imbuto zabyo zizakomeza kwera. Buri kwezi bizajya byera imbuto, kuko amazi yabyo aturuka mu rusengero.+ Imbuto zabyo zizaba ibyokurya n’amababi yabyo abe ayo gukiza.”+ 13  Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “Iki ni cyo gihugu muzagabanya kikaba icy’imiryango 12 ya Isirayeli kandi Yozefu azahabwe imigabane ibiri.+ 14  Muzagihabwa, buri wese ahabwe ahangana n’ah’undi.* Narahiriye ba sogokuruza banyu ko nzakibaha,+ none ndakibahaye ngo kibe icyanyu. 15  “Uyu ni wo mupaka w’icyo gihugu mu majyaruguru: Uhera ku Nyanja Nini, ukanyura mu nzira ijya i Hetiloni+ ugana i Sedadi,+ 16  ugakomeza i Hamati,+ i Berotayi+ n’i Siburayimu, iri hagati y’akarere ka Damasiko n’ak’i Hamati, ukagera i Hazeri-hatikoni iri hafi y’umupaka wa Hawurani.+ 17  Umupaka uzahera ku nyanja, ugere i Hasari-enani,+ ukomeze mu majyaruguru ku mupaka w’i Damasiko no ku mupaka w’i Hamati.+ Uwo ni wo mupaka wo mu majyaruguru. 18  “Umupaka w’iburasirazuba uri hagati ya Hawurani na Damasiko no kuri Yorodani hagati ya Gileyadi+ n’igihugu cy’Abisirayeli. Muzapime muhereye kuri uwo mupaka mugeze ku nyanja y’iburasirazuba.* Uwo ni wo mupaka w’iburasirazuba. 19  “Umupaka wo mu majyepfo uzava i Tamari ugere ku mazi y’i Meribati-kadeshi,+ ugere no ku Kibaya* no ku Nyanja Nini.+ Uwo ni wo mupaka wo mu majyepfo. 20  “Ku ruhande rw’iburengerazuba hari Inyanja Nini, uhereye kuri uwo mupaka kugera ku gace karebana na Rebo-hamati.*+ Uwo ni umupaka w’iburengerazuba.” 21  “Muzigabanye icyo gihugu, mukigabanye imiryango 12 ya Isirayeli. 22  Muzagabane icyo gihugu kibe icyanyu, muheho n’abanyamahanga batuye muri mwe, bakaba barabyaye abana igihe bari kumwe namwe. Muzabafate nk’Abisirayeli kavukire. Na bo bazahabwe umurage hamwe n’indi miryango ya Isirayeli. 23  Umunyamahanga azahabwe umurage ku gace kahawe umuryango atuyemo,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 1.000.” Umukono uvugwa aha ni umukono muremure. Reba Umugereka wa B14.
Ni ukuvuga, hejuru y’ikirenge.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 1.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 1.000.”
Cyangwa “ikibaya cy’ubutayu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iyo migezi ibiri.”
Ni ukuvuga, Mediterane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “buri wese ahabwe umugabane ungana n’uw’umuvandimwe we.”
Ni ukuvuga, Inyanja y’Umunyu.
Ni ukuvuga, Ikibaya cya Egiputa.
Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”