Ezekiyeli 48:1-35

  • Bagabanya igihugu (1-29)

  • Amarembo 12 y’umujyi (30-35)

    • Umujyi witwa “Yehova Arahari” (35)

48  “Aya ni yo mazina y’imiryango uhereye ku mupaka wo mu majyaruguru: Agace k’abo mu muryango wa Dani,+ kari ku nzira ijya i Hetiloni kugera i Rebo-hamati*+ n’i Hasari-enani, ku mupaka w’i Damasiko ahagana mu majyaruguru, iruhande rw’i Hamati.+ Ako karere gahera ku mupaka w’iburasirazuba kakagera ku mupaka w’iburengerazuba.  Agace kagenewe Asheri+ kari ku mupaka w’akagenewe Dani, uhereye ku mupaka w’iburasirazuba ukagera ku mupaka w’iburengerazuba.  Agace kagenewe Nafutali,+ kari ku mupaka w’akagenewe Asheri, kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba.  Agace kagenewe Manase+ kari ku mupaka w’akagenewe Nafutali, kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugera ku mupaka w’iburengerazuba.  Agace kagenewe Efurayimu kari ku mupaka w’akaganewe Manase,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba.  Agace kagenewe Rubeni, kari ku mupaka w’akagenewe Efurayimu,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba.  Agace kagenewe Yuda, kari ku mupaka w’akagenewe Rubeni,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba.  Ku mupaka w’akagenewe Yuda kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba, muzafateho agace gafite ubugari bw’ibirometero 13.*+ Ako gace kazabe gafite uburebure bungana n’ubw’uduce twahawe indi miryango, uhereye ku mupaka w’iburasirazuba, ukagera ku mupaka w’iburengerazuba. Urusengero ruzabe hagati muri ako gace.  “Agace muzashyira ku ruhande kagenewe Yehova, kazabe gafite uburebure bw’ibirometero 13* n’ubugari bw’ibirometero 5.* 10  Aha ni ho hantu hera hazahabwa abatambyi:+ Mu majyaruguru hazaba hareshya n’ibirometero 13,* mu burengerazuba hareshya n’ibirometero 5,* mu burasirazuba hareshya n’ibirometero 5, na ho mu majyepfo hareshya n’ibirometero 13. Urusengero rwa Yehova ruzabamo hagati. 11  Hazaba ah’abatambyi bejejwe bakomoka ku bahungu ba Sadoki+ bakoze imirimo nabahaye kandi batigeze bayoba, igihe Abisirayeli n’Abalewi bayobaga.+ 12  Bazahabwa agace gakuwe ha hantu hagizwe ahantu hera cyane, ku mupaka w’agace kahawe Abalewi. 13  “Abalewi bazahabwe agace kari iruhande rw’akahawe abatambyi, gafite uburebure bw’ibirometero 13* n’ubugari bw’ibirometero 5* (uburebure bwako buzabe ibirometero 13 n’ibirometero 5 by’ubugari). 14  Ntibakahagurishe kandi ntihakagire uhagurana cyangwa ngo atume aho hantu heza cyane hatwarwa n’abandi, kuko Yehova abona ko ari ikintu cyera. 15  “Agace gasigaye gafite ubugari bw’ibirometero 2 na metero 600,* kari hafi y’agace gafite uburebure bw’ibirometero 13,* kazaba agace k’umujyi gakorerwamo ibintu bisanzwe,+ abantu bahature kandi habe urwuri.* Umujyi uzabemo hagati.+ 16  Dore uko umujyi uzaba ungana: Umupaka wo mu majyaruguru uzagira ibirometero 2 na metero 300.* Umupaka wo mu majyepfo ugire ibirometero 2 na metero 300. Umupaka wo mu burasirazuba ugire ibirometero 2 na metero 300 kandi umupaka w’iburengerazuba na wo ugire ibirometero 2 na metero 300. 17  Umujyi uzagira urwuri* rufite metero 130* mu majyaruguru, metero 130 mu majyepfo, metero 130 mu burasirazuba na metero 130 mu burengerazuba. 18  “Uburebure bw’ahantu hazasaguka, buzaba bungana n’ubw’ahantu hera,+ ari ibirometero bitanu* mu burasirazuba n’ibirometero bitanu mu burengerazuba. Hazaba hangana n’ahantu hera kandi ibizeramo ni byo abakora mu mujyi bazajya barya. 19  Abakora mu mujyi bo mu miryango yose ya Isirayeli bazajya bahahinga.+ 20  “Ahantu hose muzatanga, buri ruhande ruzabe rufite ibirometero 13.* Muzateganye ahantu habe ahantu hera, harimo n’ah’umujyi. 21  “Ahasigaye mu mpande zombi z’ahantu hera n’ah’umujyi, hafite uburebure bw’ibirometero 13* ku ruhande rwerekeye iburasirazuba n’uburebure bw’ibirometero 13 mu burengerazuba bw’ahantu hera hafite uburebure bw’ibirometero 13, hazaba ah’umutware.+ Hazaba hangana n’uduce tuhegereye kandi hazaba ah’umutware; ahantu hera n’urusengero bizabamo hagati. 22  “Agace kagenewe Abalewi n’agace k’umujyi bizaba hagati y’ibice bibiri by’ahagenewe umutware. Agace kagenewe umutware kazaba hagati y’umupaka w’agace ka Yuda+ n’umupaka w’agace ka Benyamini. 23  “Ku birebana n’indi miryango isigaye, Benyamini azahabwe agace gahera ku mupaka w’iburasirazuba kakagera ku mupaka w’iburengerazuba.+ 24  Simeyoni azahabwe agace kegeranye n’aka Benyamini,+ uhereye ku mupaka w’iburasirazuba ukagera ku mupaka w’iburengerazuba. 25  Isakari azahabwe agace+ kegeranye n’aka Simeyoni, kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugera ku mupaka w’iburengerazuba. 26  Zabuloni azahabwe agace kegeranye n’aka Isakari,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba.+ 27  Gadi azahabwe agace kegeranye n’aka Zabuloni,+ kuva ku mupaka w’iburasirazuba kugeza ku mupaka w’iburengerazuba. 28  Umupaka wo mu majyepfo ahegereye agace kahawe Gadi, uzahere i Tamari+ ugere ku mazi y’i Meribati-kadeshi,+ ugere ku Kibaya*+ no ku Nyanja Nini.* 29  “Icyo ni cyo gihugu muzagabanya imiryango y’Abisirayeli+ kikaba icyabo kandi aho ni ho bazahabwa,”+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 30  “Aya ni yo azaba amarembo asohoka mu mujyi. Uruhande rwo mu majyaruguru ruzagire ibirometero 2 na metero 300.*+ 31  “Amarembo y’umujyi azitirirwa amazina y’imiryango y’Abisirayeli. Mu majyaruguru hazaba amarembo atatu: Rimwe rizitirirwa Rubeni, irindi ryitirirwe Yuda, irindi ryitirirwe Lewi. 32  “Ku ruhande rw’iburasirazuba hazaba hari uburebure bw’ibirometero 2 na metero 300,* habe n’amarembo atatu: Rimwe rizitirirwa Yozefu, irindi ryitirirwe Benyamini, irindi ryitirirwe Dani. 33  “Uruhande rwo mu majyepfo ruzagira ibirometero 2 na metero 300* rugire n’amarembo atatu: Rimwe rizitirirwa Simeyoni, irindi ryitirirwe Isakari, irindi ryitirirwe Zabuloni. 34  “Uruhande rwo mu burengerazuba ruzagira uburebure bw’ibirometero 2 na metero 300,* rugire n’amarembo atatu: Rimwe rizitirirwa Gadi, irindi ryitirirwe Asheri, irindi ryitirirwe Nafutali. 35  “Umuzenguruko w’uwo mujyi uzagira ibirometero 9 na metero 200.* Kuva uwo munsi uwo mujyi uzitwa “Yehova Arahari.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.” Uyu ni umukono muremure. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 250.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 25.000.”
Ni ukuvuga, Mediterane.
Ni ukuvuga, ikibaya cya Egiputa.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 4.500.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 18.000.”