Ezekiyeli 5:1-17
5 “None rero mwana w’umuntu, shaka inkota ityaye, uyikoreshe nk’icyuma cyogosha. Wogoshe umusatsi wawe n’ubwanwa bwawe, hanyuma ufate umunzani wo gupima maze umusatsi wawe uwugabanyemo ibice bitatu.
2 Kimwe cya gatatu cyawo, uzagitwikire mu mujyi iminsi yo kuwugota ikimara kurangira.+ Ikindi kimwe cya gatatu ugicagagurishe inkota mu mpande zose z’umujyi,+ naho kimwe cya gatatu gisigaye ukinyanyagize mu muyaga kandi nanjye icyo gice nzagikurikiza inkota.+
3 “Uzafateho muke uwupfunyike mu myenda yawe.
4 Uzafate undi uwujugunye mu muriro maze uwutwike. Uwo muriro uzakwira mu Bisirayeli bose.+
5 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘iyi ni Yerusalemu. Nayishyize hagati y’abantu ikikijwe n’ibindi bihugu.
6 Ariko yigometse ku mategeko yanjye n’amabwiriza yanjye kandi ikora ibibi kurusha abandi bantu n’ibihugu byose biyikikije.+ Yanze kumvira amategeko yanjye no gukurikiza amabwiriza nayihaye.’
7 “Ni cyo gituma Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘kubera ko mwakoze ibibi kurusha abantu bose babakikije kandi ntimukurikize amabwiriza yanjye cyangwa ngo mwumvire amategeko yanjye, ahubwo mugakurikiza amategeko y’abantu bose babakikije,+
8 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “dore ngiye kukurwanya wa mujyi we+ kandi nzagukorera ibihuje n’urubanza naguciriye, abantu babireba.+
9 Muri wowe nzahakorera ikintu ntigeze nkora kandi nta kintu kimeze nka cyo nzongera gukora, bitewe n’ibintu bibi cyane byose wakoze.+
10 “‘“Ubwo rero abagabo bagutuyemo bazarya abahungu babo,+ abahungu barye ba papa babo kandi nzagukorera ibihuje n’urubanza naguciriye, ntatanyirize abawe bose bazaba basigaye, mu byerekezo byose.”’*+
11 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko mwahumanyije urusengero rwanjye mukoresheje ibigirwamana biteye iseseme n’ibikorwa byanyu bibi cyane,+ ni yo mpamvu ndahiye mu izina ryanjye ko nzabata.* Ijisho ryanjye ntirizabababarira kandi sinzabagirira impuhwe.+
12 Abangana na kimwe cya gatatu cy’abaturage bawe bazicwa n’icyorezo* cyangwa bicwe n’inzara. Abandi bangana na kimwe cya gatatu bazicwa n’inkota mu mpande zawe zose.+ Naho abangana na kimwe cya gatatu gisigaye, nzabatatanyiriza mu byerekezo byose* kandi nzabakurikiza inkota.+
13 Icyo gihe uburakari bwanjye buzashira, umujinya nari mbafitiye ugabanuke kandi nzumva nyuzwe.+ Igihe nzaba maze kubasukaho umujinya wanjye, bazamenya ko njyewe Yehova, ari njye wavuze nkomeje ko ari njye njyenyine bagomba kwiyegurira.+
14 “‘Nzaguhindura amatongo n’igitutsi mu bihugu bigukikije n’imbere y’abantu bose bakunyuraho.+
15 Igihe nzakorera ibihuje n’urubanza naguciriye mfite uburakari n’umujinya maze nkaguhana bikomeye, uzaseba, abantu bakwange,+ ibihugu bigukikije bigutangeho urugero rwo kuburira abantu kandi uhinduke ikintu giteye ubwoba. Njyewe Yehova ni njye ubivuze.
16 “‘Nzaboherezamo imyambi yica y’inzara, kugira ngo ibarimbure. Iyo myambi nzaboherezamo izabarimbura.+ Nzatuma inzara ibamerera nabi cyane kuko nzatuma ibyokurya bigabanuka.*+
17 Nzaboherezamo inzara n’inyamaswa z’inkazi+ byice abana banyu bibamare. Icyorezo n’amaraso menshi azameneka bizabamara kandi nzabateza inkota.+ Njyewe Yehova ni njye ubivuze.’”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu byerekezo byose by’umuyaga.”
^ Cyangwa “nzatuma muba bake.”
^ Cyangwa “indwara.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu byerekezo byose by’umuyaga.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzavuna inkoni y’imigati.” Bishobora kuba byerekeza ku nkoni bakoreshaga babika imigati.