Ezekiyeli 6:1-14

  • Ibyago bizagera ku misozi yo muri Isirayeli (1-14)

    • Ibigirwamana biteye iseseme bizacishwa bugufi (4-6)

    • “Muzamenya ko ndi Yehova” (7)

6  Yehova yongera kumbwira ati:  “Yewe mwana w’umuntu we, erekeza amaso yawe ku misozi ya Isirayeli maze uhanure ibyago bizayigeraho.  Uvuge uti: ‘yemwe mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ibyo Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira imisozi, udusozi, imigezi n’ibibaya ati: “dore ngiye kubateza inkota kandi nzasenya ahantu hanyu hirengeye.  Ibicaniro byanyu bizasenywa, ibicaniro mutwikiraho imibavu* bimeneke+ kandi abantu banyu bishwe nzabajugunya imbere y’ibigirwamana byanyu biteye iseseme.*+  Nzajugunya intumbi z’Abisirayeli imbere y’ibigirwamana byabo biteye iseseme kandi nzanyanyagiza amagufwa yanyu mu mpande zose z’ibicaniro byanyu.+  Imijyi y’aho mutuye hose izahinduka amatongo+ kandi ahantu hirengeye hazasenywa hasigare nta wuhatuye.+ Ibicaniro byanyu bizasenywa bimenagurike, ibigirwamana byanyu biteye iseseme birimburwe, ibicaniro mutwikiraho imibavu bimeneke kandi ibyo mwakoze byose bikurweho.  Abantu bishwe bazagwa hagati muri mwe+ kandi muzamenya ko ndi Yehova.+  “‘“Ariko nzatuma hagira abasigara, kuko muri mwe hari abazarokoka inkota mu bihugu, igihe muzatatanira mu bihugu bitandukanye.+  Abazaba barokotse bazanyibuka bari mu bihugu bazaba barajyanywemo ku ngufu.+ Bazamenya ko nababajwe n’ubuhemu* bwabo bwatumye banta+ n’amaso yabo ararikira cyane ibigirwamana byabo biteye iseseme.+ Bazakorwa n’isoni kandi baterwe iseseme n’ibikorwa byabo byose bibi bakoze n’ibintu bibi cyane bakoze.+ 10  Bazamenya ko ndi Yehova kandi ko igihe nababwiraga ko nzabateza ibyago, ntashakaga kubatera ubwoba gusa.”’+ 11  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘koma mu mashyi, ukubite ibirenge hasi, ubabazwe n’ibikorwa byose bibi hamwe n’ibintu bibi cyane bikorwa n’abo mu muryango wa Isirayeli, kuko bazicwa n’inkota, inzara n’icyorezo.+ 12  Uri kure azicwa n’icyorezo, naho uri hafi yicwe n’inkota kandi uzabirokoka ntibigire icyo bimutwara, azicwa n’inzara. Nzabasukaho uburakari bwanjye.+ 13  Muzamenya ko ndi Yehova,+ igihe abantu babo bishwe bazaba baryamye mu bigirwamana byabo biteye iseseme, bakikije ibicaniro byabo,+ bari ku dusozi twose, hejuru ku misozi hose, munsi y’igiti cyose gitoshye no munsi y’amashami y’ibiti binini, aho batambiraga ibigirwamana byabo byose biteye iseseme ibitambo bihumura neza kugira ngo babishimishe.+ 14  Nzarambura ukuboko kwanjye kugira ngo mbahane, igihugu ngihindure amatongo kandi aho batuye mpahindure ahantu hadashobora guturwa kurusha ubutayu bwo hafi y’i Dibula. Bazamenya ko ndi Yehova.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
Cyangwa “ubwiyandarike; ubwomanzi.”