Ezekiyeli 7:1-27

  • Iherezo riraje (1-27)

    • Ibyago bidasanzwe (5)

    • Amafaranga ajugunywa mu mihanda (19)

    • Urusengero ruzahumanywa (22)

7  Yehova yongeye kuvugana nanjye arambwira ati:  “None rero mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira igihugu cya Isirayeli ati: ‘dore iherezo! Iherezo rigiye kugera ku gihugu cyose.  Ubu iherezo rikugezeho; nzaguteza uburakari bwanjye, ngucire urubanza nkurikije imyifatire yawe kandi nguhanire ibintu bibi cyane wakoze byose.  Ijisho ryanjye ntirizakubabarira kandi sinzakugirira impuhwe,+ kuko nzaguhana bitewe n’imyifatire yawe, ukagerwaho n’ingaruka z’ibintu bibi cyane wakoze.+ Uzamenya ko ndi Yehova.’+  “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘dore ibyago! Ibyago bidasanzwe biraje!+  Iherezo riraje! Iherezo rizaza! Iherezo rizakugeraho! Dore riraje!  Yewe utuye mu gihugu we, igihe cyawe* kirageze. Igihe kirageze, umunsi uri hafi.+ Mu misozi harumvikana akavuyo; si amajwi y’ibyishimo.  “‘Vuba aha nzagusukaho uburakari bwanjye+ kandi nzaguteza umujinya wanjye wose,+ ngucire urubanza nkurikije imyifatire yawe, nguhanire ibintu bibi cyane wakoze byose.  Ijisho ryanjye ntirizakubabarira kandi sinzakugirira impuhwe.+ Nzaguhana bitewe n’imyifatire yawe ndetse uzagerwaho n’ingaruka z’ibintu bibi cyane wakoze. Uzamenya ko ari njye Yehova ugukubita.+ 10  “‘Dore umunsi! Dore umunsi uraje!+ Igihe cyawe* cyageze. Inkoni imezeho uburabyo kandi ubwibone burashibutse. 11  Urugomo rwahindutse inkoni y’ubugome.+ Ari ubutunzi bwabo, ari abantu babo benshi no gukomera kwabo ntibizarokoka. 12  Igihe kizagera, umunsi uzaza maze ugura ye kwishima n’ugurisha ye kurira cyane kuko Imana yarakariye abo bantu benshi.*+ 13  Uwagurishije ntazasubira mu isambu yagurishije, niyo yakomeza kuba muzima kuko iyerekwa rigenewe abo bantu benshi bose. Nta muntu uzarokoka ibyo byago; nta muntu n’umwe ukora ibibi uzakomeza kubaho. 14  “‘Bavugije impanda+ kandi buri wese ariteguye, ariko nta n’umwe ujya ku rugamba kuko narakariye cyane abo bantu benshi.+ 15  Hanze hari inkota,+ imbere hari icyorezo n’inzara. Umuntu wese uri inyuma y’umujyi azicwa n’inkota, abari mu mujyi bicwe n’inzara n’icyorezo.+ 16  Abazarokoka bagashobora guhunga bazajya mu misozi kandi kimwe n’inuma zo mu bibaya, buri wese azarizwa n’ikosa rye.+ 17  Amaboko yabo yose azashiramo imbaraga kandi amavi yabo yose azatonyanga amazi.*+ 18  Bambaye imyenda y’akababaro*+ kandi baratitira kubera ubwoba.* Buri wese azakorwa n’isoni kandi umutwe wose uzagira uruhara.*+ 19  “‘Bazajugunya ifeza zabo mu mihanda kandi zahabu yabo izabatera iseseme. Zahabu yabo n’ifeza yabo ntibizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bwa Yehova.+ Ntibazahaga* cyangwa ngo buzuze ibifu byabo kuko byatumye* basitara bagakora icyaha. 20  Baterwa ishema n’ubwiza bw’imirimbo yabo kandi bayikozemo* ibishushanyo byangwa, ni ukuvuga ibigirwamana byabo biteye iseseme.+ Ni yo mpamvu nzatuma bibatera iseseme. 21  Nzabiha* abanyamahanga babisahure, mbihe n’abantu b’abagome bo mu isi babitware kandi bazabihumanya.* 22  “‘Sinzabareba+ kandi bazahumanya ahantu hanjye hihishe;* abajura na bo bazahinjira bahahumanye.+ 23  “‘Mucure umunyururu*+ kuko amaraso y’abantu bapfa baciriwe urubanza+ rwo kubarenganya yuzuye mu gihugu hose kandi umujyi ukaba wuzuyemo urugomo.+ 24  Nzazana ibihugu bibi cyane kurusha ibindi,+ bifate amazu yabo,+ ntume ubwibone bw’abantu bakomeye bushira kandi insengero zabo zizahumana.+ 25  Igihe umubabaro mwinshi uzabageraho, bazashaka amahoro ariko bayabure.+ 26  Ibyago bizaza byikurikiranya n’inkuru zize zikurikiranya; abantu bazashaka iyerekwa riturutse ku muhanuzi+ kandi abantu ntibazongera kubonera amategeko* ku mutambyi, cyangwa ngo babonere inama ku bayobozi.+ 27  Umwami azajya mu cyunamo,+ umutware azambara kwiheba kandi amaboko y’abantu bo mu gihugu azatitira bitewe n’ubwoba. Nzabakorera ibihuje n’imyifatire yabo kandi mbacire imanza nk’izo baciriye abandi. Bazamenya ko ndi Yehova.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ikamba.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ikamba.”
Ni ukuvuga, “yaba abagura amasambu n’abayagurisha nta cyo azabamarira, kuko irimbuka rizabageraho bose.”
Ni ukuvuga ko bari kwinyarira bitewe n’ubwoba.
Ni ukuvuga, imitwe yabo izogoshwa kubera ko bari mu cyunamo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batwikirwa n’ubwoba.”
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “ubugingo bwabo ntibuzahaga.”
Ni ukuvuga, ifeza na zahabu byabo.
Ni ukuvuga, ibintu byabo bya zahabu n’ifeza.
Ni ukuvuga, ifeza na zahabu byabo bakoreshaga bakora ibigirwamana.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
Uko bigaragara, herekeza ku cyumba cy’imbere cyane cyo mu rusengero rwa Yehova.
Ni ukuvuga, iminyururu y’imfungwa.
Cyangwa “amabwiriza.”