Ezekiyeli 7:1-27
7 Yehova yongeye kuvugana nanjye arambwira ati:
2 “None rero mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira igihugu cya Isirayeli ati: ‘dore iherezo! Iherezo rigiye kugera ku gihugu cyose.
3 Ubu iherezo rikugezeho; nzaguteza uburakari bwanjye, ngucire urubanza nkurikije imyifatire yawe kandi nguhanire ibintu bibi cyane wakoze byose.
4 Ijisho ryanjye ntirizakubabarira kandi sinzakugirira impuhwe,+ kuko nzaguhana bitewe n’imyifatire yawe, ukagerwaho n’ingaruka z’ibintu bibi cyane wakoze.+ Uzamenya ko ndi Yehova.’+
5 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘dore ibyago! Ibyago bidasanzwe biraje!+
6 Iherezo riraje! Iherezo rizaza! Iherezo rizakugeraho! Dore riraje!
7 Yewe utuye mu gihugu we, igihe cyawe* kirageze. Igihe kirageze, umunsi uri hafi.+ Mu misozi harumvikana akavuyo; si amajwi y’ibyishimo.
8 “‘Vuba aha nzagusukaho uburakari bwanjye+ kandi nzaguteza umujinya wanjye wose,+ ngucire urubanza nkurikije imyifatire yawe, nguhanire ibintu bibi cyane wakoze byose.
9 Ijisho ryanjye ntirizakubabarira kandi sinzakugirira impuhwe.+ Nzaguhana bitewe n’imyifatire yawe ndetse uzagerwaho n’ingaruka z’ibintu bibi cyane wakoze. Uzamenya ko ari njye Yehova ugukubita.+
10 “‘Dore umunsi! Dore umunsi uraje!+ Igihe cyawe* cyageze. Inkoni imezeho uburabyo kandi ubwibone burashibutse.
11 Urugomo rwahindutse inkoni y’ubugome.+ Ari ubutunzi bwabo, ari abantu babo benshi no gukomera kwabo ntibizarokoka.
12 Igihe kizagera, umunsi uzaza maze ugura ye kwishima n’ugurisha ye kurira cyane kuko Imana yarakariye abo bantu benshi.*+
13 Uwagurishije ntazasubira mu isambu yagurishije, niyo yakomeza kuba muzima kuko iyerekwa rigenewe abo bantu benshi bose. Nta muntu uzarokoka ibyo byago; nta muntu n’umwe ukora ibibi uzakomeza kubaho.
14 “‘Bavugije impanda+ kandi buri wese ariteguye, ariko nta n’umwe ujya ku rugamba kuko narakariye cyane abo bantu benshi.+
15 Hanze hari inkota,+ imbere hari icyorezo n’inzara. Umuntu wese uri inyuma y’umujyi azicwa n’inkota, abari mu mujyi bicwe n’inzara n’icyorezo.+
16 Abazarokoka bagashobora guhunga bazajya mu misozi kandi kimwe n’inuma zo mu bibaya, buri wese azarizwa n’ikosa rye.+
17 Amaboko yabo yose azashiramo imbaraga kandi amavi yabo yose azatonyanga amazi.*+
18 Bambaye imyenda y’akababaro*+ kandi baratitira kubera ubwoba.* Buri wese azakorwa n’isoni kandi umutwe wose uzagira uruhara.*+
19 “‘Bazajugunya ifeza zabo mu mihanda kandi zahabu yabo izabatera iseseme. Zahabu yabo n’ifeza yabo ntibizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bwa Yehova.+ Ntibazahaga* cyangwa ngo buzuze ibifu byabo kuko byatumye* basitara bagakora icyaha.
20 Baterwa ishema n’ubwiza bw’imirimbo yabo kandi bayikozemo* ibishushanyo byangwa, ni ukuvuga ibigirwamana byabo biteye iseseme.+ Ni yo mpamvu nzatuma bibatera iseseme.
21 Nzabiha* abanyamahanga babisahure, mbihe n’abantu b’abagome bo mu isi babitware kandi bazabihumanya.*
22 “‘Sinzabareba+ kandi bazahumanya ahantu hanjye hihishe;* abajura na bo bazahinjira bahahumanye.+
23 “‘Mucure umunyururu*+ kuko amaraso y’abantu bapfa baciriwe urubanza+ rwo kubarenganya yuzuye mu gihugu hose kandi umujyi ukaba wuzuyemo urugomo.+
24 Nzazana ibihugu bibi cyane kurusha ibindi,+ bifate amazu yabo,+ ntume ubwibone bw’abantu bakomeye bushira kandi insengero zabo zizahumana.+
25 Igihe umubabaro mwinshi uzabageraho, bazashaka amahoro ariko bayabure.+
26 Ibyago bizaza byikurikiranya n’inkuru zize zikurikiranya; abantu bazashaka iyerekwa riturutse ku muhanuzi+ kandi abantu ntibazongera kubonera amategeko* ku mutambyi, cyangwa ngo babonere inama ku bayobozi.+
27 Umwami azajya mu cyunamo,+ umutware azambara kwiheba kandi amaboko y’abantu bo mu gihugu azatitira bitewe n’ubwoba. Nzabakorera ibihuje n’imyifatire yabo kandi mbacire imanza nk’izo baciriye abandi. Bazamenya ko ndi Yehova.’”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ikamba.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ikamba.”
^ Ni ukuvuga, “yaba abagura amasambu n’abayagurisha nta cyo azabamarira, kuko irimbuka rizabageraho bose.”
^ Ni ukuvuga ko bari kwinyarira bitewe n’ubwoba.
^ Ni ukuvuga, imitwe yabo izogoshwa kubera ko bari mu cyunamo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batwikirwa n’ubwoba.”
^ Cyangwa “ibigunira.”
^ Cyangwa “ubugingo bwabo ntibuzahaga.”
^ Ni ukuvuga, ifeza na zahabu byabo.
^ Ni ukuvuga, ibintu byabo bya zahabu n’ifeza.
^ Ni ukuvuga, ifeza na zahabu byabo bakoreshaga bakora ibigirwamana.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
^ Uko bigaragara, herekeza ku cyumba cy’imbere cyane cyo mu rusengero rwa Yehova.
^ Ni ukuvuga, iminyururu y’imfungwa.
^ Cyangwa “amabwiriza.”