Ezekiyeli 8:1-18
8 Mu mwaka wa gatandatu, mu kwezi kwa gatandatu, ku itariki yako ya gatanu, igihe nari nicaye mu nzu yanjye n’abayobozi b’u Buyuda bicaye imbere yanjye, imbaraga z’Umwami w’Ikirenga Yehova zatangiye kunkoreraho ndi aho ngaho.*
2 Nuko ndebye mbona ikintu kimeze nk’umuntu cyasaga n’umuriro. Ahagana hasi yo mu nda hari igisa n’umuriro,+ naho kuva mu nda ujyana hejuru hari igisa n’umucyo mwinshi, kibengerana nka zahabu ivanze n’ifeza.+
3 Hanyuma arambura igisa n’ikiganza, afata umusatsi wo ku mutwe wanjye maze umwuka untwara ndi hagati y’isi n’ijuru, unjyana i Yerusalemu binyuze mu iyerekwa ryari riturutse ku Mana, unjyana ku muryango w’irembo ry’imbere+ ureba mu majyaruguru, ahari igishushanyo cyasengwaga cyatumaga Imana irakara.*+
4 Ngiye kubona mbona ikuzo ry’Imana ya Isirayeli rihari,+ rimeze nk’iryo nari nabonye mu kibaya.+
5 Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ubura amaso urebe mu majyaruguru.” Nubura amaso ndeba mu majyaruguru maze ngiye kubona mbona mu irembo ry’igicaniro, mu muryango ahagana mu majyaruguru, hari igishushanyo gituma Imana irakara.
6 Arongera arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, urabona ibintu biteye ubwoba kandi bibi cyane Abisirayeli bakorera aha hantu+ bikantandukanya n’urusengero rwanjye?+ Uraza kubona n’ibindi bintu bibi, bibi cyane bikabije bakora.”
7 Nuko anjyana mu irembo ry’urugo, ndebye mbona umwobo mu rukuta.
8 Maze arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, tobora urukuta.” Ndarutobora maze mbona umuryango.
9 Arambwira ati: “Winjiremo urebe ibintu bibi cyane bakorera aha hantu.”
10 Nuko ndinjira, ndareba, mbona ku rukuta hose hashushanyije ibishushanyo by’ibikururuka byose n’inyamaswa zihumanye*+ n’ibigirwamana byose biteye iseseme* by’Abisirayeli.+
11 Abayobozi b’Abisirayeli 70 bari bahagaze imbere yabyo, bahagararanye na Yazaniya umuhungu wa Shafani,+ buri wese afashe icyo batwikiraho umubavu* mu ntoki ze kandi umwotsi uhumura neza warazamukaga.+
12 Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, wabonye ibyo abayobozi ba Isirayeli bakorera mu mwijima, buri wese ari mu cyumba cye cy’imbere, aho yashyize ibyo bishushanyo? Baravuga bati: ‘Yehova ntatureba; Yehova yataye igihugu.’”+
13 Akomeza ambwira ati: “Uraza kubona n’ibindi bintu bibi cyane ndetse biteye ubwoba bakora.”
14 Nuko anjyana mu muryango w’irembo ry’inzu ya Yehova riri ahagana mu majyaruguru, ngiye kubona mbona abagore bicaye baririra imana yitwa Tamuzi.
15 Arongera arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ese urabibona? Urabona n’ibindi bibi cyane ndetse biteye ubwoba kurusha ibi.”+
16 Anjyana mu rugo rw’imbere rw’inzu ya Yehova.+ Aho ku muryango w’urusengero rw’inzu ya Yehova, hagati y’ibaraza n’igicaniro, hari abagabo nka 25 bateye umugongo urusengero rwa Yehova bareba iburasirazuba. Bari bunamiye izuba, bareba iburasirazuba.+
17 Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ese ibi urabibona? Ese ni ikintu cyoroheje kuba mu muryango wa Yuda bakora ibintu bibi cyane, bakuzuza igihugu urugomo+ kandi bagakomeza kundakaza? None dore barashyira ishami* ry’igiti ku zuru ryanjye.
18 Ni yo mpamvu nzagira icyo nkora mbitewe n’uburakari. Ijisho ryanjye ntirizabababarira kandi sinzabagirira impuhwe.+ Bazantakira bavuga mu ijwi ryo hejuru ariko sinzabumva.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko k’Umwami w’Ikirenga Yehova kwamfashe ndi aho ngaho.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “cyateraga ishyari.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”
^ Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.
^ Cyangwa “icyotero.”
^ Uko bigaragara ni ishami ryakoreshwaga mu gusenga ibigirwamana.