Ezekiyeli 9:1-11

  • Abagabo batandatu bashinzwe kwica n’umugabo ufite wino (1-11)

    • Urubanza ruzatangirira mu rusengero (6)

9  Nuko avuga mu ijwi ryo hejuru numva, ati: “Nimuhamagare abagiye guhana umujyi, buri wese aze afashe mu ntoki ze intwaro yo kurimbura.”  Maze mbona haje abagabo batandatu baturutse mu irembo ryo haruguru+ ryerekeye mu majyaruguru, buri wese afashe mu ntoki ze intwaro yo kurimbura. Muri bo harimo umugabo wari wambaye umwenda mwiza cyane, atwaye ku itako rye ihembe ry’umwanditsi* ririmo wino,* nuko barinjira bahagarara iruhande rw’igicaniro cy’umuringa.+  Ikuzo ry’Imana ya Isirayeli+ riva hejuru y’abakerubi aho ryari riri, rigana mu muryango w’inzu+ maze Imana itangira guhamagara wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane, afite ku itako rye ihembe ry’umwanditsi ririmo wino.  Yehova aramubwira ati: “Genda unyure mu mujyi, muri Yerusalemu maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k’abantu bose bataka kandi bakaniha+ kubera ibintu byose bibi cyane bikorerwa muri uwo mujyi.”+  Nuko abwira abandi numva ati: “Mugende munyure mu mujyi mumukurikiye, mugende mwica. Amaso yanyu ntagire uwo ababarira kandi ntimugire impuhwe.+  Mwice abasaza, abasore n’inkumi, abana bato n’abagore, bose mubarimbure.+ Ariko ntimwegere umuntu wese uriho ikimenyetso.+ Muhere mu rusengero rwanjye.”+ Nuko bahera ku basaza bari imbere y’inzu.+  Arababwira ati: “Muhumanye inzu kandi ingo zayo zombi muzuzuzemo abishwe.+ Ngaho nimugende!” Nuko baragenda barimbura abari mu mujyi.  Mu gihe barimburaga, ni njye njyenyine wasigaye ndi muzima. Nuko nikubita hasi nubamye maze ndataka nti: “Ayii, Mwami w’Ikirenga Yehova! None se ugiye gusuka uburakari bwawe kuri Yerusalemu urimbure abasigaye bose bo muri Isirayeli?”+  Nuko arambwira ati: “Icyaha cy’abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda kirakomeye, ndetse kirakomeye cyane.+ Igihugu cyuzuye ubwicanyi+ kandi umujyi wuzuye akarengane+ kuko bavuga bati: ‘Yehova yataye igihugu; Yehova ntabireba.’+ 10  Ubwo rero nanjye ijisho ryanjye ntirizabababarira kandi sinzagira impuhwe.+ Nzatuma bagerwaho n’ingaruka z’imyifatire yabo.” 11  Nuko mbona wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane, afite ihembe ririmo wino ku itako rye agarutse, avuga uko byagenze ati: “Nabikoze nk’uko wantegetse.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa igikoresho kibamo wino y’abanditsi.
Ni umuti w’ibara runaka bifashisha bandika.