Ezira 2:1-70

  • Urutonde rw’abasubiye i Yerusalemu (1-67)

    • Abakozi bo mu rusengero (43-54)

    • Abana b’abagaragu ba Salomo (55-57)

  • Ibitambo abantu batanze ku bushake bigenewe urusengero (68-70)

2  Aba ni bo bantu bo muri iyo ntara bavuye i Babuloni,+ aho Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yari yarabajyanye+ hanyuma bakagaruka i Yerusalemu n’i Buyuda, buri wese akajya mu mujyi we.+  Bazanye na Zerubabeli,+ Yeshuwa,+ Nehemiya, Seraya, Relaya, Moridekayi, Bilushani, Misipari, Bigivayi, Rehumu na Bayana. Dore umubare w’abagabo b’Abisirayeli:+  Abakomokaga kuri Paroshi bari 2.172.  Abakomokaga kuri Shefatiya bari 372.  Abakomokaga kuri Ara+ bari 775.  Abakomokaga kuri Pahati-mowabu+ wo mu muryango wa Yeshuwa na Yowabu bari 2.812.  Abakomokaga kuri Elamu+ bari 1.254.  Abakomokaga kuri Zatu+ bari 945.  Abakomokaga kuri Zakayi bari 760. 10  Abakomokaga kuri Bani bari 642. 11  Abakomokaga kuri Bebayi bari 623. 12  Abakomokaga kuri Azigadi bari 1.222. 13  Abakomokaga kuri Adonikamu bari 666. 14  Abakomokaga kuri Bigivayi bari 2.056. 15  Abakomokaga kuri Adini bari 454. 16  Abakomokaga kuri Ateri, ni ukuvuga abakomotse kuri Hezekiya bari 98. 17  Abakomokaga kuri Bezayi bari 323. 18  Abakomokaga kuri Yora bari 112. 19  Abakomokaga kuri Hashumu+ bari 223. 20  Abakomokaga kuri Gibari bari 95. 21  Ab’i Betelehemu bari 123. 22  Abagabo b’i Netofa bari 56. 23  Abagabo bo muri Anatoti+ bari 128. 24  Abo muri Azimaveti bari 42. 25  Ab’i Kiriyati-yeyarimu, i Kefira n’i Beroti bari 743. 26  Ab’i Rama+ n’i Geba+ bari 621. 27  Abagabo b’i Mikimasi bari 122. 28  Abagabo b’i Beteli no muri Ayi+ bari 223. 29  Ab’i Nebo+ bari 52. 30  Ab’i Magibishi* bari 156. 31  Abakomokaga kuri Elamu wundi bari 1.254. 32  Abakomokaga kuri Harimu bari 320. 33  Ab’i Lodi, i Hadidi no muri Ono bari 725. 34  Ab’i Yeriko bari 345. 35  Ab’i Senaya* bari 3.630. 36  Dore umubare w’Abatambyi:+ Abakomokaga kuri Yedaya,+ ni ukuvuga abakomotse kuri Yeshuwa+ bari 973. 37  Abakomokaga kuri Imeri+ bari 1.052. 38  Abakomokaga kuri Pashuri+ bari 1.247. 39  Abakomokaga kuri Harimu+ bari 1.017. 40  Dore umubare w’Abalewi:+ Mu muryango wa Hodaviya, abakomokaga kuri Yeshuwa na Kadimiyeli+ bari 74. 41  Dore umubare w’abaririmbyi:+ Abakomokaga kuri Asafu+ bari 128. 42  Dore umubare w’abakomokaga ku barinzi b’amarembo:+ Abakomotse kuri Shalumu, abakomotse kuri Ateri, abakomotse kuri Talumoni,+ abakomotse kuri Akubu,+ abakomotse kuri Hatita, abakomotse kuri Shobayi, bose hamwe bari 139. 43  Dore abakoraga mu rusengero:*+ Abakomokaga kuri Ziha, abakomokaga kuri Hasufa, abakomokaga kuri Tabawoti, 44  abakomokaga kuri Kerosi, abakomokaga kuri Siyaha, abakomokaga kuri Padoni, 45  abakomokaga kuri Lebana, abakomokaga kuri Hagaba, abakomokaga kuri Akubu, 46  abakomokaga kuri Hagabu, abakomokaga kuri Shalumayi, abakomokaga kuri Hanani, 47  abakomokaga kuri Gideli, abakomokaga kuri Gahari, abakomokaga kuri Reyaya, 48  abakomokaga kuri Resini, abakomokaga kuri Nekoda, abakomokaga kuri Gazamu, 49  abakomokaga kuri Uza, abakomokaga kuri Paseya, abakomokaga kuri Besayi, 50  abakomokaga kuri Asina, abakomokaga kuri Mewunimu, abakomokaga kuri Nefusimu, 51  abakomokaga kuri Bakibuki, abakomokaga kuri Hakufa, abakomokaga kuri Harihuri, 52  abakomokaga kuri Baziluti, abakomokaga kuri Mehida, abakomokaga kuri Harisha, 53  abakomokaga kuri Barikosi, abakomokaga kuri Sisera, abakomokaga kuri Tema, 54  abakomokaga kuri Neziya, abakomokaga kuri Hatifa. 55  Dore abakomokaga ku bagaragu ba Salomo: Abakomokaga kuri Sotayi, abakomokaga kuri Sofereti, abakomokaga kuri Peruda,+ 56  abakomokaga kuri Yala, abakomokaga kuri Darikoni, abakomokaga kuri Gideli, 57  abakomokaga kuri Shefatiya, abakomokaga kuri Hatili, abakomokaga kuri Pokereti-hazebayimu n’abakomokaga kuri Ami. 58  Abakoraga mu rusengero* n’abakomokaga ku bagaragu ba Salomo bari 392. 59  Aba ni bo baturutse i Telimela, i Teliharisha, i Kerubu, muri Adoni no muri Imeri. Abo ntibashoboye kugaragaza ko abo bakomokagaho bari Abisirayeli.+ 60  Abakomokaga kuri Delaya, abakomokaga kuri Tobiya n’abakomokaga kuri Nekoda bari 652. 61  Mu bakomokaga ku batambyi harimo abakomokaga kuri Habaya, abakomokaga kuri Hakozi+ n’abakomokaga kuri Barizilayi.+ Izina rye ni irya sebukwe* kuko yashatse umwe mu bakobwa ba Barizilayi w’i Gileyadi. 62  Bishatse mu bitabo ngo barebe abo bakomokagaho ariko ntibababona, bituma batemererwa kuba abatambyi.*+ 63  Guverineri* yababwiye ko batagombaga kurya ku bintu byera cyane,+ kugeza igihe hari kuzira umutambyi wari kubaza Imana akoresheje Urimu na Tumimu.*+ 64  Abatashye bose hamwe bari 42.360,+ 65  bari kumwe n’abagaragu n’abaja 7.337 kandi bari bafite abaririmbyi b’abagabo n’abagore 200. 66  Amafarashi yabo yari 736, inyumbu* zabo ari 245, 67  ingamiya zabo ari 435, naho indogobe zabo ari 6.720. 68  Igihe bamwe mu batware b’imiryango bageraga ku nzu ya Yehova i Yerusalemu, batanze impano+ zari zigenewe inzu y’Imana y’ukuri kugira ngo yongere kubakwa* aho yahoze.+ 69  Batanze impano zo gushyigikira uwo mushinga bakurikije ubushobozi bwabo, batanga zahabu ingana n’ibiro 512* n’ifeza ingana n’ibiro 2.850*+ n’amakanzu 100 y’abatambyi. 70  Nuko abatambyi, Abalewi, bamwe mu baturage, abaririmbyi, abarinzi b’amarembo n’Abakozi bo mu rusengero* batura mu mijyi yabo. Uko ni ko Abisirayeli bose batuye mu mijyi yabo.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora kuba bisobanura “abakomokaga kuri Magibishi.”
Bishobora kuba bisobanura “abakomokaga kuri Senaya.”
Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
Ni ukuvuga, papa w’umugore we.
Cyangwa “batemererwa kuba abatambyi kuko bafatwaga nk’abantu bahumanye.”
Cyangwa “Tirushata,” rikaba ari izina ry’Abaperesi ryahabwaga guverineri w’intara.
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
Cyangwa “ihagarare.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idarakama 61.000.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mina 5.000.” Mina ikoreshwa mu Byanditswe by’Igiheburayo ingana na garama 570. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”