Ezira 4:1-24

  • Abarimo kongera kubaka urusengero barwanywa (1-6)

  • Abanzi boherereza ikirego Umwami Aritazerusi (7-16)

  • Igisubizo Aritazerusi yatanze (17-22)

  • Kubaka urusengero bihagarikwa (23, 24)

4  Igihe abanzi ba Yuda na Benyamini+ bumvaga ko abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu bagarutse+ bakaba barimo kubakira Yehova Imana ya Isirayeli urusengero,  bahise basanga Zerubabeli n’abakuru b’imiryango barababwira bati: “Nimureke dufatanye kubaka, kuko natwe dusenga* Imana yanyu,+ kandi tukayitambira ibitambo kuva igihe umwami wa Ashuri Esari-hadoni+ watuzanye hano yatangiraga gutegeka.”+  Ariko Zerubabeli, Yeshuwa n’abandi bayobozi mu miryango ya ba sekuruza b’Abisirayeli barababwira bati: “Ntitwakwemera ko mufatanya natwe kubakira Imana yacu inzu,+ ahubwo ni twe twenyine tuzubakira Yehova Imana ya Isirayeli, nk’uko Kuro umwami w’u Buperesi yabidutegetse.”+  Nuko abantu bo muri icyo gihugu bakomeza guca intege ab’i Buyuda kugira ngo batubaka.+  Baguriraga abajyanama b’ibwami ngo babateshe umutwe,+ umushinga wabo we gukomeza igihe cyose Kuro yari umwami w’u Buperesi, kugeza igihe Umwami Dariyo+ yategekaga.  Igihe Ahasuwerusi* yatangiraga gutegeka, banditse amabaruwa yo kurega abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu.  Nanone igihe Aritazerusi umwami w’u Buperesi yategekaga, Bishilamu, Mitiredati, Tabeli na bagenzi be bandikiye Umwami Aritazerusi. Iyo baruwa bayishyize mu rurimi rw’Icyarameyi,+ kandi bayandika mu nyuguti z’Icyarameyi.*  * Nuko Rehumu wari umutegetsi mukuru na Shimushayi umwanditsi, bandikira Umwami Aritazerusi ibaruwa barega abaturage b’i Yerusalemu. Iyo baruwa yaravugaga iti:  (Yanditswe na Rehumu umutegetsi mukuru na Shimushayi umwanditsi, hamwe na bagenzi babo, ni ukuvuga abacamanza, abayobozi b’uturere, abanyamabanga, abaturage bo muri Ereki,+ ab’i Babuloni, ab’i Susa,+ ari bo Banyelamu,+ 10  n’abo mu bindi bihugu umwami ukomeye Asenapari* yari yaravanye mu bihugu byabo ku ngufu akabatuza mu mijyi y’i Samariya,+ n’abaturage bo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate,* kandi 11  iyi ni yo kopi y’ibaruwa bamwoherereje.) “Mwami Aritazerusi, abagaragu bawe bo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate* turakwandikiye. 12  Umenye ko ba Bayahudi bavuye aho uri bakaza hano, bageze i Yerusalemu. Batangiye kongera kubaka uyu mujyi kandi abaturage bawo ni abantu babi batumvira amategeko. Barimo kubaka inkuta+ no gusana fondasiyo. 13  Nanone kandi, umenye ko uyu mujyi niwongera kubakwa, inkuta zawo zikuzura, nta misoro* bazongera gutanga+ n’amafaranga umwami* yinjiza azagabanuka. 14  Kubera ko duhabwa umushahara w’ibwami,* kandi tukaba tutifuza ko umwami ahomba, ni yo mpamvu tukoherereje iyi baruwa tubikumenyesha, 15  kugira ngo hakorwe ubushakashatsi mu gitabo kivuga amateka y’abami bakubanjirije.+ Icyo gitabo uzasanga kivuga ko abatuye muri uyu mujyi batumvira amategeko, bakabangamira abami kandi bagateza ibibazo mu ntara. Nanone uzasanga kivuga ko kuva na kera abantu baho batumaga abaturage batumvira ubuyobozi. Ni cyo cyatumye uyu mujyi usenywa.+ 16  Mwami turakumenyesha ko uyu mujyi niwongera kubakwa, inkuta zawo zikuzura, utazashobora gutegeka* abatuye mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate.”*+ 17  Umwami asubiza Rehumu wari umutegetsi mukuru na Shimushayi wari umwanditsi, na bagenzi babo bari batuye i Samariya n’abari batuye mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate, ati: “Ndabashuhuje! 18  Ibaruwa mwatwoherereje* bayinsomeye mu buryo bwumvikana neza.* 19  Natanze itegeko, bakora ubushakashatsi babona ko kuva kera abantu bo muri uwo mujyi barwanyaga abami, ntibumvire amategeko kandi bagakunda kwigaragambya.+ 20  I Yerusalemu hagiye haba abami bakomeye bategetse akarere kose ko mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate kandi bahabwaga imisoro. 21  None rero, mutange itegeko rihagarika abo bantu kugira ngo uwo mujyi utongera kubakwa kugeza igihe nzatangira irindi tegeko. 22  Muhite mukurikiza ibyo mbabwiye kugira ngo umwami adakomeza guhomba.”+ 23  Rehumu na Shimushayi wari umwanditsi na bagenzi babo, bamaze kumva ibyavugwaga mu ibaruwa y’Umwami Aritazerusi, bahita bajya i Yerusalemu aho Abayahudi bari bari, bababuza ku ngufu gukomeza imirimo yabo. 24  Icyo gihe ni bwo akazi ko kubaka inzu y’Imana yari i Yerusalemu kahagaze, kandi kakomeje guhagarara kugeza mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Dariyo, umwami w’u Buperesi.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “dushaka.”
Ashobora kuba ari Cambyse wa kabiri.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Yanditswe mu Cyarameyi hanyuma ishyirwa mu zindi ndimi.”
Ibivugwa muri Ezr 4:8 kugeza 6:18 byanditswe bwa mbere mu rurimi rw’Icyarameyi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”
Ni ukuvuga “Ashurubanipari.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”
Mu rurimi rw’umwimerere, aha havugwa imisoro y’uburyo butatu: Umusoro w’umuntu ku giti cye, umusoro ku kintu umuntu yaguze n’umusoro abagenzi batangaga kuko babaga banyuze mu muhanda.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abami.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “turya umunyu w’ibwami.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “utazagira umugabane ku.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”
Cyangwa “mwanyoherereje.” Kuba harakoreshejwe ubwinshi bigaragaza icyubahiro.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Yahinduwe mu rundi rurimi barayisoma.”