Ezira 5:1-17

  • Abayahudi basubukura imirimo yo kubaka urusengero (1-5)

  • Ibaruwa Tatenayi yandikiye Umwami Dariyo (6-17)

5  Nuko umuhanuzi Hagayi+ n’umuhanuzi Zekariya+ umwuzukuru wa Ido,+ babwira Abayahudi bari mu Buyuda n’i Yerusalemu amagambo yari aturutse ku Mana ya Isirayeli yabayoboraga.  Icyo gihe ni bwo Zerubabeli+ umuhungu wa Salatiyeli na Yeshuwa+ umuhungu wa Yehosadaki batangiye kongera kubaka inzu y’Imana+ yahoze i Yerusalemu kandi abahanuzi b’Imana bari kumwe na bo babashyigikiye.+  Nuko Tatenayi wari guverineri wo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate* na Shetari-bozenayi hamwe na bagenzi babo, bajya kubareba barababaza bati: “Ni nde wabahaye itegeko ryo kubaka iyi nzu no kuzuza iyi nyubako?”  Barongera barababaza bati: “Abagabo bubaka iyi nzu bitwa ba nde?”  Ariko Imana yitaga* ku bakuru b’Abayahudi+ kandi ntibigeze babahagarika kugeza igihe icyo kibazo cyari kumenyeshwa Dariyo, hanyuma akohereza ibaruwa ivuga icyo bakora.  Dore ibyavugwaga mu ibaruwa Tatenayi wari guverineri wo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate* na Shetari-bozenayi na bagenzi be, bari abayobozi b’uturere two mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate, boherereje Umwami Dariyo.  Baramwandikiye bati: “Mwami Dariyo: “Gira amahoro!  Mwami, twifuzaga kukumenyesha ko twagiye mu ntara y’u Buyuda ku nzu y’Imana ikomeye, tugasanga yubakishwa amabuye manini cyane n’imbaho zishyirwa mu nkuta. Abaturage ni bo bakora ako kazi kandi karihuta kuko bakorana imbaraga.  Ibyo byatumye tubaza abayobozi b’Abayahudi tuti: ‘ni nde wabahaye itegeko ryo kubaka iyi nzu no kuzuza iyi nyubako?’+ 10  Nanone twababajije amazina yabo turayandika kugira ngo tukumenyeshe ababayoboye. 11  “Baradushubije bati: ‘turi abagaragu b’Imana y’isi n’ijuru kandi turimo kongera kubaka inzu yari yarubatswe kera, ubu hakaba hashize imyaka myinshi, ni ukuvuga inzu umwami ukomeye wa Isirayeli yubatse.+ 12  Ariko kubera ko abo dukomokaho barakaje Imana yo mu ijuru,+ yabateje Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni w’Umukaludaya, asenya iyi nzu+ kandi abajyana i Babuloni ku ngufu.+ 13  Ariko mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Kuro, umwami w’i Babuloni, uwo mwami yatanze itegeko ryo kongera kubaka iyi nzu y’Imana.+ 14  Nanone ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza byo mu nzu y’Imana Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rw’i Yerusalemu akabijyana mu rusengero rw’i Babuloni,+ Umwami Kuro yabivanyemo abiha umugabo witwa Sheshibazari,*+ ari na we yagize guverineri.+ 15  Kuro yaramubwiye ati: “Fata ibi bikoresho ubijyane i Yerusalemu, kugira ngo bizashyirwe mu rusengero, ni ukuvuga inzu y’Imana igiye kongera kubakwa aho yahoze.”+ 16  Uwo Sheshibazari ahageze, yatangiye kubaka inzu y’Imana+ i Yerusalemu; kuva icyo gihe iracyubakwa kandi ntiruzura.’+ 17  “None rero mwami niba ubyemeye, bashakishe mu bubiko bw’umwami buri aho i Babuloni, kugira ngo tumenye niba koko Umwami Kuro yaratanze itegeko ryo kongera kubaka inzu y’Imana i Yerusalemu+ kandi mwami turagusaba kuzatumenyesha umwanzuro uzafatira iki kibazo.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijisho ry’Imana yabo ryari ku.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”
Uyu ashobora kuba ari Zerubabeli uvugwa muri Ezr 2:2; 3:8.