Ezira 8:1-36

  • Urutonde rw’abasubiranye i Yerusalemu na Ezira (1-14)

  • Bitegura urugendo (15-30)

  • Bava i Babuloni bakagera i Yerusalemu (31-36)

8  Aba ni bo bayobozi mu miryango ya ba sekuruza banditswe hakurikijwe imiryango bakomokamo. Ni bo bavanye nanjye i Babuloni igihe Umwami Aritazerusi yategekaga:  Mu bakomokaga kuri Finehasi handitswe Gerushomu, mu bakomokaga kuri Itamari handitswe Daniyeli, mu bakomokaga kuri Dawidi handitswe Hatushi.  Mu bakomokaga kuri Shekaniya, ni ukuvuga abakomotse kuri Paroshi, handitswe Zekariya yandikanwa n’abagabo 150.  Mu bakomokaga kuri Pahati-mowabu handitswe Eliyeho-enayi umuhungu wa Zerahiya, yandikanwa n’abagabo 200.  Mu bakomokaga kuri Zatu handitswe Shekaniya umuhungu wa Yahaziyeli, yandikanwa n’abagabo 300.  Mu bakomokaga kuri Adini handitswe Ebedi umuhungu wa Yonatani, yandikanwa n’abagabo 50.  Mu bakomokaga kuri Elamu handitswe Yeshaya umuhungu wa Ataliya, yandikanwa n’abagabo 70.  Mu bakomokaga kuri Shefatiya handitswe Zebadiya umuhungu wa Mikayeli, yandikanwa n’abagabo 80.  Mu bakomokaga kuri Yowabu handitswe Obadiya umuhungu wa Yehiyeli, yandikanwa n’abagabo 218. 10  Mu bakomokaga kuri Bani handitswe Shelomiti umuhungu wa Yosifiya, yandikanwa n’abagabo 160. 11  Mu bakomokaga kuri Bebayi handitswe Zekariya umuhungu wa Bebayi, yandikanwa n’abagabo 28. 12  Mu bakomokaga kuri Azigadi handitswe Yohanani umuhungu wa Hakatani, yandikanwa n’abagabo 110. 13  Mu bakomokaga kuri Adonikamu, ari bo ba nyuma bagarutse, handitswe Elifeleti, Yeyeli na Shemaya, bandikanwa n’abagabo 60. 14  Naho mu bakomokaga kuri Bigivayi handitswe Utayi na Zabudi, bandikanwa n’abagabo 70. 15  Nabahurije hamwe ku mugezi ugana Ahava, tuhamara iminsi itatu. Ariko nagenzuye mu baturage n’abatambyi, nsanga nta Mulewi* n’umwe urimo. 16  Nuko mpamagaza Eliyezeri, Ariyeli, Shemaya, Elunatani, Yaribu, Elunatani, Natani, Zekariya na Meshulamu bari abayobozi, na Yoyaribu na Elunatani bari abigisha. 17  Mbategeka kujya mu gace kitwa Kasifiya kurebayo umutware Ido, ngo bamubwire we n’abavandimwe be, bari abakozi bo mu rusengero* i Kasifiya, batuzanire abakozi bo gukora mu nzu y’Imana yacu. 18  Kubera ko Imana yacu yari idushyigikiye* batwoherereje umugabo w’umunyabwenge witwa Sherebiya ukomoka mu muryango wa Mahali, umwuzukuru wa Lewi umuhungu wa Isirayeli, azana n’abahungu be n’abavandimwe be. Bose bari abagabo 18, 19  na Hashabiya ari kumwe na Yeshaya wo mu muryango wa Merari, abavandimwe be n’abahungu babo bakaba bari abagabo 20. 20  Naho abakozi bo mu rusengero* bari 220. Abo ni bo Dawidi n’abatware bahaye inshingano yo gukorera Abalewi, kandi bose amazina yabo yaranditswe. 21  Nuko tukiri aho ku ruzi rwa Ahava, ntangaza ko abantu bigomwa kurya no kunywa kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, tuyisabe kutuyobora mu rugendo no kuturinda, twe n’abana bacu n’ibintu byose twari dufite. 22  Numvaga mfite isoni zo gusaba umwami ngo aduhe abasirikare n’abagendera ku mafarashi bo kuturinda abanzi bacu muri urwo rugendo, kuko twari twarabwiye umwami tuti: “Imana yacu igira neza irinda* abayishaka bose, ariko ikarakarira cyane abantu bose bayireka.” 23  Ubwo rero twigomwe kurya no kunywa dusaba Imana kuturinda muri urwo rugendo na yo iratwumva. 24  Hanyuma mu bakuru b’abatambyi ntoranyamo 12, ari bo Sherebiya, Hashabiya n’abavandimwe babo 10. 25  Nuko mbapimira ifeza na zahabu n’ibikoresho, ni ukuvuga impano umwami n’abajyanama be n’abatware be n’Abisirayeli bose bari aho bari baratanze zigenewe inzu y’Imana yacu. 26  Dore ibyo napimye nkabiha ba bagabo 12: Toni 22 n’ibiro 230* by’ifeza, ibikoresho 100 bikozwe mu ifeza byapimaga ibiro 68,* toni 3 n’ibiro 420* bya zahabu, 27  udusorori 20 dukozwe muri zahabu, dufite agaciro k’ibiceri* 1.000 by’Abaperesi bya zahabu, n’ibikoresho 2 bikozwe mu muringa mwiza ubengerana bifite agaciro nk’aka zahabu. 28  Hanyuma ndababwira nti: “Muri abantu bera imbere ya Yehova n’ibi bikoresho ni ibyera, kandi iyi feza n’iyi zahabu ni amaturo abantu batuye Yehova ku bushake, Imana y’abo mukomokaho. 29  Mukomeze kubirinda cyane kugeza igihe muzabipimira imbere y’abakuru b’abatambyi n’Abalewi n’abayobozi mu miryango ya ba sekuruza b’Abisirayeli, i Yerusalemu mu byumba* by’inzu ya Yehova.” 30  Nuko abatambyi n’Abalewi bakira ifeza na zahabu n’ibikoresho bari bamaze kubapimira, kugira ngo babijyane i Yerusalemu mu nzu y’Imana yacu. 31  Hanyuma ku itariki ya 12 z’ukwezi kwa mbere tuva ku ruzi rwa Ahava twerekeza i Yerusalemu, kandi Imana yacu yabanye natwe, iturinda abanzi bacu n’imitego bari baduteze. 32  Twaje kugera i Yerusalemu hashira iminsi itatu, 33  nuko ku munsi wa kane dupimira ifeza na zahabu n’ibikoresho mu nzu y’Imana yacu, tubiha umutambyi Meremoti umuhungu wa Uriya ari kumwe na Eleyazari umuhungu wa Finehasi, n’Abalewi ni ukuvuga Yozabadi, umuhungu wa Yeshuwa na Nowadiya umuhungu wa Binuwi. 34  Ibintu byose byarabazwe kandi birapimwa maze ibiro byabyo byose birandikwa. 35  Abari baragarutse bavuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu batambira Imana ya Isirayeli ibitambo bitwikwa n’umuriro. Batambiye Abisirayeli bose ibimasa 12, amapfizi y’intama 96, amasekurume y’intama 77, n’amasekurume y’ihene 12 y’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Ibyo byose byari igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova. 36  Nuko tumenyesha abari bakuriye ba guverineri b’intara, tumenyesha na ba guverineri bo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate* amategeko umwami yatanze, bafasha abaturage kandi batanga ibintu byose byari bikenewe ku nzu y’Imana y’ukuri.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga “Abalewi batari abatambyi.” Reba Ibisobanuro by’amagambo kuri “Lewi; Umulewi.”
Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Kubera ko ukuboko kwiza kw’Imana yacu kwari kuri twe.”
Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Ukuboko kwiza kw’Imana yacu kuri ku bayishaka bose.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 650.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 2.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idariki.” Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”