Ibaruwa yandikiwe Filemoni 1:1-25

  • Intashyo (1-3)

  • Urukundo rwa Filemoni n’ukwizera kwe (4-7)

  • Ibyo Pawulo yasabaga Filemoni ku birebana na Onesimo (8-22)

  • Intashyo za nyuma (23-25)

 Njyewe Pawulo, wafunzwe+ bampora Kristo Yesu, hamwe na Timoteyo+ umuvandimwe wacu, ndakwandikiye Filemoni dukunda, ukaba n’umukozi mugenzi wacu.  Ndakwandikiye nawe mushiki wacu Afiya, nawe Arikipo+ dufatanyije urugamba rwo gukorera Kristo, hamwe n’abagize itorero bose bateranira mu nzu yawe.+  Mbifurije ineza ihebuje* n’amahoro biva ku Mana ari yo Papa wacu wo mu ijuru no ku Mwami wacu Yesu Kristo.  Buri gihe nshimira Imana yanjye iyo nkuvuga mu masengesho,+  kuko nkomeza kumva ukuntu wizera Umwami Yesu n’ukuntu umukunda, ugakunda n’abera bose.*  Nsenga nsaba ko ukwizera ufite, ari na ko natwe dufite, kwatuma urushaho gusobanukirwa ibyiza byose twabonye binyuze kuri Kristo.  Urukundo rwawe rwarampumurije cyane kandi rutuma ngira ibyishimo byinshi. Muvandimwe, ni ukuri wahumurije bagenzi bawe muhuje ukwizera.*  Ni yo mpamvu, nubwo mfite ububasha bwo kugutegeka gukora ibikwiriye kuko ndi intumwa ya Kristo,  nkwandikiye nkwinginga kuko nzi urukundo ukunda abandi. Njyewe Pawulo urabizi ko nisaziye kandi nkaba mfunzwe nzira Kristo Yesu. 10  Ndakwinginga ku byerekeye Onesimo,+ uwo nafashije kugira ukwizera+ igihe nari ndi muri gereza* kandi akaba ari nk’umwana wanjye. 11  Mbere nta cyo yari akumariye, ariko ubu adufitiye akamaro twembi. 12  Ndamwohereje ngo agaruke iwawe. Ni ukuri, mukunda urukundo rurangwa n’ubwuzu. 13  Nakwishimira kumugumana kugira ngo akomeze kunkorera mu mwanya wawe, muri iki gihe mfunzwe nzira kubwiriza ubutumwa bwiza.+ 14  Ariko sinshaka kugira icyo nkora utabinyemereye, kugira ngo udakora igikorwa cyiza bitewe n’agahato, ahubwo ugikore ubyishakiye.+ 15  Mu by’ukuri, wenda yavuye iwanyu by’akanya gato kugira ngo uzamugarurirwe iteka ryose, 16  atakiri umugaragu,+ ahubwo ari umuvandimwe, ndetse ari umuvandimwe ukundwa.+ Njye ubwanjye ndamukunda cyane, ariko wowe uramukunda cyane kurushaho, bitewe n’imishyikirano musanzwe mufitanye, ikirenzeho, mukaba mufatanyije n’umurimo w’Umwami. 17  Niba rero uri incuti yanjye, umwakire neza nk’uko wanyakira nanjye ubwanjye. 18  Nanone kandi, niba hari ikibi yagukoreye cyangwa hakaba hari ideni akurimo, ibyo abe ari njye uzabibaza. 19  Njyewe Pawulo mbyanditse n’ukuboko kwanjye. Niba hari ideni akurimo nzaryishyura. Siniriwe nkubwira ko nawe ubwawe ari nk’aho undimo ideni. 20  Nuko rero muvandimwe wanjye, unkorere ibyo ngusabye, kuko dufatanyije gukorera Umwami. Nubikora uzaba umpumurije kuko ndi umugaragu wa Kristo. 21  Nkwandikiye niringiye ko uzakora ibyo ngusabye, kandi nzi ko uzakora n’ibirenze ibyo mvuze. 22  Ariko nanone untegurire icumbi, kuko niringiye ko binyuze ku masengesho yanyu nzafungurwa nkagaruka aho muri.+ 23  Epafura+ dufunganywe tuzira Kristo Yesu aragusuhuza. 24  Abandi bigishwa dufatanyije umurimo, ari bo Mariko, Arisitariko,+ Dema+ na Luka,+ na bo baragusuhuza. 25  Umwami Yesu Kristo nakomeze kubagaragariza ineza ihebuje kubera mufite imitekerereze myiza.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “abo Imana yatoranyije.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihe nari mboshye.”