Gutegeka kwa Kabiri 10:1-22

  • Hakorwa ibindi bisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere (1-11)

  • Icyo Yehova asaba (12-22)

    • Gutinya Yehova no kumukunda (12)

10  “Icyo gihe Yehova yarambwiye ati: ‘ubaze ibisate bibiri by’amabuye bimeze nka bya bindi bya mbere,+ ubaze n’isanduku mu mbaho maze uzamuke unsange ku musozi.  Ndi bwandike kuri ibyo bisate amagambo yari kuri bya bisate bya mbere wamennye, kandi uzabishyire mu isanduku.’  Nuko mbaza isanduku mu mbaho zo mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, mbaza n’ibisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, ndazamuka njya kuri uwo musozi mbitwaye mu ntoki.+  Yehova yandika kuri ibyo bisate amagambo nk’ayo yari yanditse ku bya mbere,+ ni ukuvuga Amategeko Icumi*+ yababwiye ari hagati mu muriro,+ igihe mwari muteraniye+ kuri wa musozi. Ibyo birangiye Yehova ampa ibyo bisate.  Nuko ndamanuka mva kuri uwo musozi,+ mbishyira muri ya sanduku nari nabaje, kugira ngo bigumemo nk’uko Yehova yari yabintegetse.  “Abisirayeli bava i Beroti Bene-yakani bajya i Mosera. Aho ni ho Aroni yapfiriye, aba ari na ho bamushyingura+ maze umuhungu we Eleyazari amusimbura ku murimo w’ubutambyi.+  Bava aho bajya i Gudigoda, bava i Gudigoda bajya i Yotibata,+ mu karere karimo ibibaya bitembamo imigezi.  “Icyo gihe Yehova yatoranyije Abalewi+ kugira ngo bajye baheka isanduku y’isezerano rya Yehova,+ bahagarare imbere ya Yehova kugira ngo bamukorere kandi bahe abantu umugisha mu izina rye+ nk’uko babikora kugeza n’uyu munsi.*  Ni yo mpamvu Lewi atahawe umugabane n’umurage* mu bavandimwe be. Yehova ni we murage we nk’uko Yehova Imana yawe yabimubwiye.+ 10  Naho njye, namaze kuri uwo musozi iminsi 40 n’amajoro 40+ nk’ubwa mbere kandi icyo gihe nabwo Yehova yaranyumvise.+ Yehova ntiyashatse kubarimbura. 11  Nuko Yehova arambwira ati: ‘haguruka uyobore aba bantu, muve hano kugira ngo bajye kwigarurira igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza.’+ 12  “None mwa Bisirayeli mwe, ni iki Yehova Imana yanyu abasaba?+ Dore icyo abasaba ni iki: Ni ugutinya Yehova Imana yanyu,+ mukamwubaha,+ mukamukunda, mugakorera Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 13  kandi mugakurikiza amabwiriza n’amategeko ya Yehova mbategeka uyu munsi, kugira ngo mumererwe neza.+ 14  Dore ijuru ni irya Yehova Imana yanyu, ndetse ijuru risumba ayandi n’isi n’ibiyirimo byose ni ibye.+ 15  Ba sogokuruza banyu ni bo bonyine Yehova yiyegereje arabakunda, ku buryo yatoranyije ababakomotseho,+ ari bo mwe, abatoranya mu bandi bantu benshi none uyu munsi muri abe. 16  Mugomba kweza imitima yanyu*+ kandi mukareka kunsuzugura.*+ 17  Yehova Imana yanyu ni Imana iruta izindi mana zose,+ ni Umwami w’abami, Imana ikomeye, ifite imbaraga kandi abantu bakwiriye gutinya no kubaha. Ni Imana itagira uwo irenganya+ cyangwa ngo yemere ruswa. 18  Irenganura imfubyi n’umupfakazi,+ igakunda umunyamahanga,+ ikamuha ibyokurya n’imyambaro. 19  Namwe mujye mukunda umunyamahanga kuko mwabaye abanyamahanga mu gihugu cya Egiputa.+ 20  “Mujye mutinya Yehova Imana yanyu. Mujye mumukorera,+ mumubere indahemuka kandi mujye murahira mu izina rye. 21  Ni we wenyine mugomba gusingiza.+ Ni we Mana yanyu yabakoreye ibi bintu byose bitangaje kandi biteye ubwoba mwiboneye n’amaso yanyu.+ 22  Ba sogokuruza banyu bagiye muri Egiputa+ ari abantu 70, none Yehova Imana yanyu yatumye muba benshi mungana n’inyenyeri zo mu kirere.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Amagambo Icumi.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gukebwa mu mitima yanyu.”
Cyangwa “mukareka gushinga ijosi.”