Gutegeka kwa Kabiri 14:1-29

  • Ibyo bagombaga kwirinda mu gihe baririra umuntu wapfuye (1, 2)

  • Ibyokurya byanduye n’ibitanduye (3-21)

  • Icya cumi cya Yehova (22-29)

14  “Muri abana ba Yehova Imana yanyu. Ntimukikebagure ku mubiri+ cyangwa ngo mwiyogoshe ibitsike muririra umuntu wapfuye,+  kuko Yehova Imana yanyu abona ko muri abera+ kandi Yehova akaba yarabatoranyije mu bantu bose+ bari ku isi kugira ngo mube abantu be, ni ukuvuga umutungo we wihariye.*  “Ntimukarye ikintu cyose Imana yanga.+  Izi ni zo nyamaswa n’amatungo mushobora kurya:+ Ikimasa, intama, ihene,  impala, isha, ifumberi, ihene yo mu misozi, impongo, intama y’ishyamba n’isirabo.  Inyamaswa zifite ibinono* bigabanyijemo kabiri kandi zuza* na zo mushobora kuzirya.  Ariko mu nyamaswa zuza n’izifite ibinono bigabanyijemo kabiri, izo mutagomba kurya ni izi: Ingamiya, urukwavu n’impereryi, kuko zuza ariko zikaba zidafite ibinono bigabanyijemo kabiri. Muzabone ko zanduye.*+  Ingurube na yo ntimukayirye, kuko ifite ibinono bigabanyijemo kabiri ariko ikaba ituza. Muzabone ko ari ikintu cyanduye. Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.  “Mu bintu byose biba mu mazi, ibi ni byo mushobora kurya: Ibintu byose bigira amababa n’amagaragamba.+ 10  Ariko ikintu cyose kitagira amababa n’amagaragamba ntimuzakirye. Muzabone ko cyanduye. 11  “Ikiguruka cyose kitanduye mushobora kukirya. 12  Ariko ibi byo ntimugomba kubirya: Kagoma, itanangabo, inkongoro yirabura,+ 13  icyaruzi gitukura, icyaruzi cyirabura, sakabaka n’amoko yazo yose, 14  ibikona byose n’amoko yabyo yose, 15  otirishe,* igihunyira, nyiramurobyi, agaca n’amoko yatwo yose, 16  igihunyira gito, igihunyira cy’amatwi maremare, isapfu, 17  inzoya, inkongoro, sarumfuna, 18  igishondabagabo,* ibiyongoyongo n’amoko yabyo yose, samusure n’agacurama. 19  Udusimba twose dufite amababa muzabone ko twanduye. Ntimukaturye. 20  Ikiguruka cyose kitanduye mushobora kukirya. 21  “Ntimukarye itungo ryipfushije.+ Mushobora kuriha umuntu waje gutura mu mujyi wanyu akarirya cyangwa mukarigurisha umunyamahanga kuko Yehova Imana yanyu abona ko muri abantu bera. “Ntimugatekeshe umwana w’ihene amata* ya nyina.+ 22  “Buri mwaka mujye mutanga kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje mu mirima yanyu.+ 23  Mujye murya icya cumi cy’ibyo mwejeje, ni ukuvuga divayi nshya, amavuta n’amatungo yavutse mbere haba mu nka, mu ihene cyangwa mu ntama, mubirire imbere ya Yehova Imana yanyu, mubirire ahantu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye,+ bityo mwige gutinya Yehova Imana yanyu.+ 24  “Ariko ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye nihaba kure,+ mukabona mudashobora gukora urwo rugendo rurerure mujyanyeyo ibyo bintu byose, (kubera ko Yehova Imana yanyu azabaha imigisha,) 25  muzabivunjemo amafaranga, muyafate maze mujye ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya. 26  Ayo mafaranga muzayagure ikintu umutima wanyu wifuza, yaba inka, intama, ihene, divayi, ibinyobwa bisindisha cyangwa ikindi kintu cyose umutima wanyu ushaka, mubirire aho hantu imbere ya Yehova Imana yanyu mwishimye, muri kumwe n’abo mu ngo zanyu.+ 27  Ntimuzirengagize Abalewi bari mu mijyi yanyu,+ kuko nta mugabane cyangwa umurage bahawe muri mwe.+ 28  “Uko imyaka itatu ishize, mujye muzana kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje byose muri uwo mwaka, mubishyire mu mijyi yanyu.+ 29  Hanyuma Abalewi bazajye babirya bahage, kuko bo batahawe umurage cyangwa umugabane. Nanone abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari mu mijyi yanyu bajye baza babirye bahage+ kugira ngo Yehova Imana yanyu azabahe imigisha mu byo mukora byose.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umutungo w’agaciro kenshi.”
Ni ko bita ibirenge by’amatungo cyangwa by’inyamaswa.
Iyo itungo ryuza, rigarura ibyo ryariye rikabihekenya neza, rikongera rikabimira.
Cyangwa “zihumanye.”
Cyangwa “imbuni.”
Ni inyoni ijya gusa n’uruyongoyongo.
Cyangwa “amahenehene.”