Gutegeka kwa Kabiri 23:1-25
23 “Nta mugabo wakonwe* cyangwa uwo bakase imwe mu myanya ndangagitsina ugomba kuba mu bagize iteraniro* rya Yehova.+
2 “Nta mwana ufite ababyeyi batashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ugomba kuba mu bagize iteraniro rya Yehova.+ Ndetse kugeza ku gisekuru cya 10 cy’abamukomokaho, ntihazagire uba mu bagize iteraniro rya Yehova.
3 “Ntihazagire Umwamoni cyangwa Umumowabu uba mu bagize iteraniro rya Yehova.+ Ndetse kugeza ku gisekuru cya 10 cy’ababakomokaho, ntihazagire uba mu bagize iteraniro rya Yehova,
4 kuko igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa+ batabazaniye umugati n’amazi kandi bakaba baraguriye Balamu umuhungu wa Bewori w’i Petori y’i Mezopotamiya kugira ngo abasabire ibyago.+
5 Ariko Yehova Imana yanyu ntiyumviye Balamu.+ Ahubwo ibyo byago Yehova Imana yanyu yabibahinduriyemo imigisha,+ kuko Yehova Imana yanyu yabakunze.+
6 Mu buzima bwanyu bwose, ntimuzatume bagira amahoro cyangwa ngo bamererwe neza.+
7 “Ntimukange Abedomu kuko ari abavandimwe banyu.+
“Ntimukange Abanyegiputa kuko mwabaye abanyamahanga mu gihugu cyabo.+
8 Abuzukuruza babo bo bashobora kuba mu bagize iteraniro rya Yehova.
9 “Nimujya kurwana n’abanzi banyu, muzirinde ikibi cyose.+
10 Muri mwe nihagira umuntu wandura bitewe n’uko yasohoye intanga nijoro,+ azajye inyuma y’inkambi. Ntazinjire mu nkambi.
11 Nibujya kwira aziyuhagire maze izuba nirimara kurenga agaruke mu nkambi.+
12 Muzateganye ahantu hiherereye inyuma y’inkambi, abe ari ho muzajya mujya kwituma.
13 Mu bikoresho byanyu muzajye mwitwaza igikoresho cyo gucukuza,* nimujya kwituma mugicukuze umwobo maze muhindukire mutwikire umwanda wanyu,
14 kuko Yehova Imana yanyu ari mu nkambi yanyu+ kugira ngo abakize kandi atume mutsinda abanzi banyu. Inkambi yanyu izabe iyera+ kugira ngo atazababonamo ikintu kidakwiriye, maze ntakomeze kujyana namwe.
15 “Umugaragu nacika shebuja akabahungiraho, ntimuzamusubize shebuja.
16 Azakomeze kubana namwe, abe aho azahitamo hose mu mijyi y’iwanyu. Ntimuzamufate nabi.+
17 “Ntihakagire umukobwa wo muri Isirayeli uba indaya+ cyangwa ngo hagire umuhungu wo muri Isirayeli uba indaya.*+
18 Ntimukazane mu nzu ya Yehova Imana yanyu amafaranga yishyuwe indaya yaba iy’umugabo* cyangwa iy’umugore, mushaka gukora ikintu icyo ari cyo cyose mwasezeranyije Imana, kuko ibyo byombi ari ibintu Yehova Imana yanyu yanga cyane.
19 “Ntimuzake abavandimwe banyu inyungu,+ yaba inyungu ku mafaranga, ku byokurya cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose gitangwaho inyungu.
20 Abanyamahanga mushobora kubaka inyungu,+ ariko ntimuzayake+ abavandimwe banyu kugira ngo Yehova Imana yanyu abahe umugisha mu byo muzakora byose, mu gihugu mugiye kujyamo mukagituramo.+
21 “Nimugira ikintu musezeranya Yehova Imana yanyu,+ ntimugatinde gukora ibyo mwiyemeje+ kuko mutabikoze Yehova Imana yanyu yazabibabaza kandi byababera icyaha.+
22 Ariko nimwirinda kugira icyo musezeranya ntibizababera icyaha.+
23 Ibyo mwavuze ko muzakora mujye mubikora,+ musohoze ibyo mwasezeranyije Yehova Imana yanyu nk’ituro ritangwa ku bushake.+
24 “Nihagira ujya mu ruzabibu rwa mugenzi we, ajye arya imizabibu ahage ariko ntakagire iyo ashyira mu kintu yitwaje.+
25 “Nihagira ujya mu myaka yo mu murima wa mugenzi we, ajye acisha intoki amahundo yeze, ariko azirinde gutemesha umuhoro imyaka yo mu murima wa mugenzi we.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ukuvuga ko hari ibintu abandi Bisirayeli babaga bemerewe ariko bo batabyemerewe.
^ Cyangwa “uwo bamennye amabya.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urumambo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “indaya yo mu rusengero.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbwa.” Bishobora kuba byerekeza ku bagabo b’abatinganyi.