Gutegeka kwa Kabiri 24:1-22

  • Ibirebana no gushaka n’ubutane (1-5)

  • Mujye mwubaha ubuzima (6-9)

  • Mujye mwita ku bakene (10-18)

  • Amategeko arebana n’imyaka yasigaye mu murima (19-22)

24  “Umugabo nashaka umugore, hanyuma ntamwishimire kubera ko yamubonyeho ikintu kidakwiriye, azamwandikire icyemezo cy’ubutane akimuhe,+ amwirukane iwe.+  Namara kuva iwe azaba ashobora gushaka undi mugabo.+  Uwo mugabo wundi namwanga, akamwandikira icyemezo cy’ubutane akakimuha akamwirukana iwe, cyangwa uwo mugabo wamushatse agapfa,  wa mugabo wamushatse bwa mbere ntazemererwa kongera kumugira umugore kuko uwo mugore azaba yanduye.* Icyo ni ikintu Yehova yanga cyane. Ntimuzatume icyaha nk’icyo gikorwa mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mugituremo.  “Umugabo ushatse vuba ntakajye ku rugamba cyangwa ngo agire ikindi ategekwa gukora. Ajye aguma iwe umwaka wose kugira ngo ashimishe umugore yashatse.+  “Ntihazagire ufata urusyo cyangwa ingasire ngo abigire ingwate,*+ kuko yaba atwaye igikoresho mugenzi we akenera kugira ngo abeho.  “Nihagira umuntu ufatwa atwaye umuvandimwe we w’Umwisirayeli ku ngufu, akaba yamufashe nabi yarangiza akamugurisha,+ uwakoze ibyo azicwe.+ Uko azabe ari ko mukura ikibi muri mwe.+  “Nihaduka indwara y’ibibembe,* muzitonde mukurikize ibyo abatambyi b’Abalewi bazababwira byose.+ Muzabe maso mukore ibyo nategetse abatambyi byose.  Mujye mwibuka ibyo Yehova Imana yanyu yakoreye Miriyamu igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa.+ 10  “Nihagira uguriza mugenzi we ikintu icyo ari cyo cyose,+ ntazinjire mu nzu ye ngo atware icyo yamuhaye ngo kibe ingwate. 11  Ahubwo azahagarare hanze, maze uwo yagurije amuzanire iyo ngwate hanze. 12  Niba uwo muntu ari umukene, uwamugurije ntazararane ingwate ye.+ 13  Azamusubize iyo ngwate izuba rikimara kurenga, kugira ngo aryame mu mwenda we+ maze amusabire umugisha. Nabigenza atyo Yehova Imana yanyu azabona ko ari umukiranutsi. 14  “Ntimuzariganye umukozi ukorera ibihembo ufite ibibazo kandi w’umukene, yaba ari umuvandimwe wanyu cyangwa ari umunyamahanga uri mu gihugu cyanyu cyangwa mu mujyi wanyu.+ 15  Mujye mumuhemba kuri uwo munsi.+ Izuba ntirikarenge mutaramuhemba, kuko afite ibibazo kandi akaba ategereje ko mumuhemba. Naho ubundi yatakira Yehova akabarega, bikababera icyaha.+ 16  “Papa w’abana ntakicwe azira abana be, kandi abana ntibakicwe bazira ba papa babo.+ Umuntu wese ajye yicwa azira icyaha cye.+ 17  “Ntimugace nabi urubanza rw’umunyamahanga cyangwa urw’imfubyi,+ ngo mubarenganye kandi ntimugafate umwenda w’umupfakazi ngo muwugire ingwate.+ 18  Mujye mwibuka ko mwabaye abacakara mu gihugu cya Egiputa maze Yehova Imana yanyu akabacungura akabakurayo.+ Ni yo mpamvu mbategeka gukora ibyo byose. 19  “Nimusarura imyaka yo mu mirima yanyu, mukibagirirwa umutwaro mu mirima yanyu, ntimuzasubire inyuma ngo muwutore. Muzawusigire umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi,+ kugira ngo Yehova Imana yanyu abahe imigisha mu byo mukora byose.+ 20  “Nimusarura imyelayo yanyu, mugahanura imbuto zayo, ntimugasubire mu mashami yayo. Imbuto zizaba zisigaye zizaba iz’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi.+ 21  “Nimusarura imizabibu yanyu, ntimuzasubire inyuma ngo mutware iyasigaye mu murima. Muzayisigire umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi. 22  Mujye mwibuka ko mwabaye abacakara mu gihugu cya Egiputa. Ni yo mpamvu mbategeka gukora ibyo byose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “azaba ahumanye.”
Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.
Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ibibembe, rifite ibisobanuro byinshi. Hashobora kuba hakubiyemo indwara zitandukanye z’uruhu zandura, izifata imyenda n’izifata amazu.