Gutegeka kwa Kabiri 25:1-19

  • Amabwiriza yo guhanisha umuntu inkoni (1-3)

  • Ntimugahambire umunwa w’ikimasa gihura (4)

  • Ibirebana no gushaka uwahoze ari umugore w’umuvandimwe wawe (5-10)

  • Imyifatire idakwiriye mu gihe abagabo barwanye (11, 12)

  • Ibipimo by’uburemere n’ibindi bipimo bihuje n’ukuri (13-16)

  • Abamaleki bagombaga kurimburwa (17-19)

25  “Abantu nibagira icyo bapfa, bazabashyire abacamanza.+ Abo bacamanza bazabacire urubanza, maze uri mu kuri bavuge ko atsinze, uwakoze icyaha bavuge ko atsinzwe.+  Uwakoze icyaha naba akwiriye gukubitwa,+ umucamanza azategeke ko bamuryamisha, bamukubitire imbere ye inkoni zihwanye n’icyaha cye.  Bashobora kumukubita inkoni 40.+ Ntibazagire n’imwe barenzaho kugira ngo batamukubita inkoni nyinshi zirenze izo, maze umuvandimwe wanyu agakorwa n’isoni ari imbere yanyu.  “Ntimugahambire umunwa w’ikimasa mu gihe gihura ibinyampeke.+  “Niba abavandimwe batuye mu gace kamwe, umwe muri bo agapfa atabyaye umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashakwe n’umugabo utari uwo muri uwo muryango. Umuvandimwe w’uwo mugabo azamugire umugore we.+  Umwana w’imfura azabyarana n’uwo mugore azitirirwa izina ry’umuvandimwe we wapfuye,+ kugira ngo ritibagirana muri Isirayeli.+  “Niba uwo muvandimwe adashaka gushakana n’uwo mupfakazi, uwo mupfakazi azasange abayobozi mu marembo y’umujyi, ababwire ati: ‘umuvandimwe w’umugabo wanjye yanze ko izina ry’umuvandimwe we rizakomeza kwibukwa muri Isirayeli. Yanze ko dushakana.’  Abayobozi b’umujyi w’iwabo bazamuhamagare babimubaze, maze ahagarare imbere yabo avuge ati: ‘sinshaka gushakana na we.’  Namara kuvuga atyo, umupfakazi w’umuvandimwe we azamwegere abayobozi babireba, amukure urukweto mu kirenge,+ amucire mu maso maze avuge ati: ‘ibi ni byo bakorera uwanze kubyarira umuhungu uwo bavukana.’ 10  Hanyuma muri Isirayeli bajye berekeza ku muryango we bavuga bati: ‘dore inzu y’uwakuwemo urukweto.’ 11  “Abagabo babiri nibarwana maze umugore w’umwe yaza gutabara umugabo we, agafata imyanya ndangagitsina y’uwo urwana n’umugabo we, 12  uwo mugore muzamuce ikiganza. Ntimuzamugirire impuhwe. 13  “Mu dufuka* twanyu ntimukagire ibipimisho by’uburemere by’uburyo bubiri,+ ikiremereye n’ikitaremereye. 14  Mu mazu yanyu ntimukagire ibipimisho* by’ibinyampeke by’uburyo bubiri,+ ni ukuvuga ikinini n’igito. 15  Mujye muhorana ibipimisho bihuje n’ukuri kandi byuzuye, kugira ngo muzabeho iminsi myinshi mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha.+ 16  Kuko umuntu wese uriganya muri ubwo buryo Yehova Imana yanyu amwanga cyane.+ 17  “Mujye mwibuka ibyo Abamaleki babakoreye igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa,+ 18  ukuntu babategeye mu nzira, bakabatera babaturutse inyuma, bakica abari basigaye inyuma bose, ubwo mwari mwananiwe cyane. Ntibatinye Imana. 19  Yehova Imana yanyu namara kubakiza abanzi banyu bose bazaba babakikije, mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mugituremo,+ muzatume Abamaleki batongera kwibukwa ukundi munsi y’ijuru.+ Muramenye ntimuzabyibagirwe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “impago.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Reba Umugereka wa B14.