Gutegeka kwa Kabiri 34:1-12

  • Yehova yereka Mose igihugu (1-4)

  • Mose Apfa (5-12)

34  Nuko Mose ava mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, azamuka Umusozi wa Nebo+ agera hejuru y’umusozi wa Pisiga,+ ahateganye n’i Yeriko.+ Yehova amwereka igihugu cyose cyo kuva i Gileyadi kugera i Dani,+  igihugu cya Nafutali cyose, igihugu cya Efurayimu, icya Manase n’igihugu cyose cya Yuda kugera ku nyanja y’iburengerazuba.*+  Amwereka n’i Negebu+ n’akarere ka Yorodani+ n’ibibaya by’i Yeriko n’umujyi w’ibiti by’imikindo kugeza i Sowari.+  Yehova aramubwira ati: “Iki ni cyo gihugu narahiye Aburahamu, Isaka na Yakobo nti: ‘nzagiha abagukomokaho.’+ Ndakikweretse ngo ukirebeshe amaso kuko utazambuka ngo ukijyemo.”+  Hanyuma Mose umugaragu wa Yehova apfira aho mu gihugu cy’i Mowabu nk’uko Yehova yari yarabivuze.+  Amushyingura mu kibaya cyo mu gihugu cy’i Mowabu ahateganye n’i Beti-pewori kandi kugeza n’uyu munsi nta wuzi aho imva ye iri.+  Mose yapfuye afite imyaka 120.+ Yari agifite imbaraga kandi amaso ye yari akiri mazima.  Abisirayeli bamara iminsi 30 baririra Mose mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu.+ Amaherezo igihe cyo kuririra Mose kirarangira.  Yosuwa umuhungu wa Nuni yari afite ubwenge bwinshi,* kubera ko Mose yari yaramurambitseho ibiganza.+ Nuko Abisirayeli batangira kumwumvira, bagakora ibyo Yehova yari yarategetse Mose.+ 10  Icyo gihe, muri Isirayeli ntihongeye kubaho umuhanuzi umeze nka Mose,+ uwo Yehova yari azi neza.*+ 11  Yakoze ibimenyetso n’ibitangaza byose Yehova yamutumye gukora mu gihugu cya Egiputa, abikorera imbere ya Farawo n’abagaragu be bose n’abaturage be bose,+ 12  akoresheje ukuboko gukomeye n’imbaraga zikomeye kandi ziteye ubwoba yagaragarije imbere y’Abisirayeli bose.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, Inyanja Nini, ari yo Nyanja ya Mediterane.
Cyangwa “ubwenge buturuka ku mbaraga z’Imana.”
Cyangwa “yari azi imbonankubone.”