Gutegeka kwa Kabiri 4:1-49
4 “None rero mwa Bisirayeli mwe, nimutege amatwi amategeko mbigisha n’amabwiriza mbaha kugira ngo muyakurikize bityo mukomeze kubaho,+ mujye mu gihugu Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu azabaha, maze mucyigarurire.
2 Ntimuzagire icyo mwongera ku byo mbategeka cyangwa ngo mugire icyo mugabanyaho.+ Mujye mukomeza kumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka.
3 “Mwe ubwanyu mwiboneye ibyo Yehova yakoze ku birebana na Bayali y’i Pewori. Mwiboneye ukuntu Yehova Imana yanyu yarimbuye umuntu wese wo muri mwe wasenze Bayali y’i Pewori.+
4 Ariko mwe mwakomeje kumvira Yehova Imana yanyu, none mwese muracyariho n’uyu munsi.
5 Dore nabigishije amategeko, mbaha n’amabwiriza+ nk’uko Yehova Imana yanjye yabintegetse, kugira ngo muzayakurikize nimugera mu gihugu mugiye kwigarurira.
6 Muzumvire ayo mategeko mubyitondeye,+ kuko bizatuma umuntu wese wumva ayo mategeko abona ko mufite ubwenge+ kandi mujijutse.+ Azavuga ati: ‘aba bantu bafite imbaraga. Nanone bafite ubwenge kandi barajijutse.’+
7 Kandi se koko, hari abandi bantu bafite imbaraga, bafite imana zibaba hafi nk’uko Yehova Imana yacu atuba hafi igihe cyose tumwiyambaje?+
8 None se hari abandi bantu bafite imbaraga, bafite amategeko n’amabwiriza akiranuka, ameze nk’aya Mategeko yose mbabwiye uyu munsi?+
9 “Icyakora mube maso kandi mwirinde kugira ngo mutibagirwa ibintu byose mwiboneye. Ntibizave ku mitima yanyu igihe cyose mukiriho, kandi muzabibwire abana banyu n’abuzukuru banyu.+
10 Ku munsi mwari muhagaze imbere ya Yehova Imana yanyu ku musozi wa Horebu, Yehova yarambwiye ati: ‘bwira abantu bateranire hamwe kugira ngo bumve amagambo yanjye+ maze bige kuntinya+ igihe cyose bazaba bakiriho, kandi bayigishe abana babo.’+
11 “Icyo gihe mwaraje muhagarara munsi y’umusozi. Uwo musozi wakagaho umuriro mwinshi cyane, ukaka ukagera mu kirere. Wari uriho umwijima mwinshi cyane n’igicu cyijimye.+
12 Yehova yatangiye kubavugisha ari hagati muri uwo muriro.+ Mwumvaga amajwi ariko ntihagire ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose mubona.+ Mwumvaga ijwi gusa.+
13 Nuko ababwira isezerano rye,+ ari yo Mategeko Icumi,*+ kandi abategeka kuryubahiriza. Hanyuma ayo mategeko ayandika ku bisate bibiri by’amabuye.+
14 Icyo gihe ni njye Yehova yategetse kubigisha amategeko no kubaha amabwiriza, kugira ngo muzayakurikize nimugera mu gihugu mugiye kujyamo mukacyigarurira.
15 “Kubera ko nta shusho y’ikintu icyo ari cyo cyose mwabonye igihe Yehova yabavugishirizaga kuri Horebu ari hagati mu muriro, muzirinde
16 kugira ngo mutagwa mu cyaha, mugakora igishushanyo kibajwe, gifite ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose, yaba iy’umugabo, iy’umugore,+
17 iy’inyamaswa iyo ari yo yose yo ku isi, iy’ikintu cyose kiguruka mu kirere,+
18 iy’ikintu cyose gikururuka ku butaka cyangwa iy’ifi+ iyo ari yo yose.
19 Nanone nimureba mu kirere mukabona izuba, ukwezi n’inyenyeri, ni ukuvuga ibintu byose byo mu ijuru, ntibizabashuke ngo mubyunamire mubikorere,+ kuko Yehova Imana yanyu yabihaye abantu bose bo ku isi.
20 Ariko ni mwe Yehova yafashe abakura muri Egiputa, ahantu habi cyane mwababarizwaga, hameze nko mu ruganda rushongesherezwamo ibyuma kugira ngo mube abantu be bwite+ nk’uko bimeze uyu munsi.
21 “Mwatumye Yehova andakarira,+ maze arahira ko ntazambuka Yorodani ngo njye mu gihugu cyiza Yehova Imana yanyu agiye kubaha, ngo kibe umurage wanyu.+
22 Njye nzapfira muri iki gihugu. Sinzambuka Yorodani,+ ariko mwe muzayambuka kandi muzigarurira icyo gihugu cyiza.
23 Muramenye ntimuzibagirwe isezerano Yehova Imana yanyu yagiranye namwe,+ ngo mukore igishushanyo kibajwe, ni ukuvuga ishusho y’ikintu cyose Yehova Imana yanyu yababujije.+
24 Kuko Yehova Imana yanyu ari nk’umuriro utwika.+ Ni Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira, akayikorera yonyine.+
25 “Nimumara igihe kirekire mutuye muri icyo gihugu, mukabyara abana mukagira n’abuzukuru, hanyuma mugakora ibibarimbuza, mugakora igishushanyo kibajwe,+ gifite ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose, bityo mugakora ibibi Yehova Imana yanyu yanga mukamurakaza,+
26 uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, ko muzahita murimbukira muri icyo gihugu mugiye kwambuka Yorodani ngo mucyigarurire. Ntimuzakimaramo igihe, kuko muzarimburwa nta kabuza.+
27 Yehova azabatatanyiriza mu bindi bihugu,+ kandi muzasigara+ muri bake cyane muri ibyo bihugu Yehova azabajyanamo.
28 Nimuhagera muzakorera imana zakozwe n’abantu,+ zikozwe mu biti no mu mabuye, zitareba, zitumva, zitarya kandi zidahumurirwa.
29 “Nimugerayo mugashaka Yehova Imana yanyu, muzamubona rwose,+ kuko muzaba mwamushakanye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose.+
30 Nyuma yaho nimugera mu makuba, ibyo bintu byose bikabageraho, muzagarukira Yehova Imana yanyu mwumvire ijwi rye.+
31 Kuko Yehova Imana yanyu ari Imana igira imbabazi.+ Ntazabata cyangwa ngo abarimbure, cyangwa ngo yibagirwe isezerano yagiranye na ba sogukuruza banyu akagerekaho n’indahiro.+
32 “Ngaho noneho mubaririze ibyabayeho kera mutarabaho, kuva igihe Imana yaremaga umuntu hano ku isi, mubaririze uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi. Ese hari ikintu gikomeye nk’iki cyigeze kibaho, cyangwa hari uwigeze yumva ikintu nk’iki?+
33 Ese hari abandi bantu bigeze bumva ijwi ry’Imana rivugira hagati mu muriro nk’uko mwe mwaryumvise, maze bagakomeza kubaho?+
34 Cyangwa hari abandi bantu Imana yagerageje gufata ngo ibagire abayo ikabakura mu kindi gihugu ikoresheje ibigeragezo, ibimenyetso, ibitangaza,+ intambara,+ ukuboko gukomeye+ kandi kurambuye n’ibikorwa biteye ubwoba,+ nk’ibyo Yehova Imana yanyu yabakoreye byose muri Egiputa, namwe ubwanyu mubyirebera?
35 Mwebwe mwarabyeretswe kugira ngo mumenye ko Yehova ari we Mana y’ukuri,+ ko nta yindi ibaho uretse we.+
36 Yatumye mwumva ijwi ryayo riturutse mu ijuru kugira ngo ibigishe kuyubaha. Nanone ku isi yaberetse umuriro wayo ugurumana, kandi mwumvise amagambo yayo aturutse hagati muri uwo muriro.+
37 “Icyakora mwakomeje kubaho, kubera ko yakunze ba sogokuruza banyu igahitamo ababakomokaho.+ Yabakuye muri Egiputa ikoresheje imbaraga nyinshi kandi ikomeza kubahanga amaso.
38 Yabagiye imbere, yirukana abantu bo mu bihugu byinshi kandi bafite imbaraga kubarusha, kugira ngo ibajyane mu gihugu cyabo, ikibahe kibe umurage wanyu nk’uko bimeze uyu munsi.+
39 None rero, uyu munsi mumenye ibi kandi mubizirikane: Yehova ni we Mana y’ukuri hejuru mu ijuru no hasi ku isi.+ Nta yindi ibaho.+
40 Muzakomeze kumvira amategeko n’amabwiriza ye mbategeka uyu munsi, kugira ngo muzahore mumerewe neza, mwebwe n’abazabakomokaho kandi muzabeho imyaka myinshi muri mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha.”+
41 Icyo gihe Mose atoranya imijyi itatu mu burasirazuba bwa Yorodani,+
42 kugira ngo umuntu wishe mugenzi we atabishakaga kandi atari asanzwe amwanga,+ ajye ahungira muri umwe muri iyo mijyi abeho.+
43 Abo mu muryango wa Rubeni bari kuzajya bahungira mu mujyi wa Beseri+ uri ahantu harambuye mu butayu, abo mu muryango wa Gadi bagahungira mu mujyi wa Ramoti+ i Gileyadi, abo mu muryango wa Manase+ bagahungira mu mujyi wa Golani+ y’i Bashani.
44 Aya ni yo Mategeko+ Mose yahaye Abisirayeli.
45 Aya ni yo mategeko n’amabwiriza ndetse n’ibyo Mose yibukije Abisirayeli bavuye muri Egiputa,+
46 bari hafi ya Yorodani mu kibaya giteganye n’i Beti-pewori,+ mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni,+ uwo Mose n’Abisirayeli batsinze igihe bavaga muri Egiputa.+
47 Bigaruriye igihugu cye n’icya Ogi+ umwami w’i Bashani, bakaba ari bo bami babiri b’Abamori bari batuye mu burasirazuba bwa Yorodani,
48 kuva kuri Aroweri+ iri ku nkengero z’Ikibaya cya Arunoni kugeza ku Musozi wa Siyoni, ari wo Herumoni,+
49 n’akarere ka Araba kose kari mu burasirazuba bwa Yorodani, kugera ku nyanja ya Araba* iri munsi y’umusozi wa Pisiga.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Amagambo Icumi.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Ni ukuvuga, Inyanja y’Umunyu.