Gutegeka kwa Kabiri 5:1-33

  • Isezerano rya Yehova kuri Horebu (1-5)

  • Amategeko Icumi asubirwamo (6-22)

  • Abantu bagira ubwoba bari ku Musozi wa Sinayi (23-33)

5  Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati: “Mwa Bisirayeli mwe, mutege amatwi mwumve amategeko n’amabwiriza mbabwira uyu munsi, kugira ngo muyamenye kandi muyakurikize mubyitondeye.  Yehova Imana yacu yagiranye natwe isezerano ku musozi wa Horebu.+  Yehova ntiyagiranye iryo sezerano na ba sogokuruza, ahubwo yarigiranye natwe twese abariho uyu munsi.  Yehova yavuganiye namwe kuri uwo musozi ari hagati mu muriro+ nk’uko umuntu avugana n’undi barebana.  Icyo gihe nari mpagaze hagati yanyu na Yehova+ kugira ngo mbabwire amagambo ya Yehova (kuko umuriro wari watumye mutinya, ntimwazamuka uwo musozi).+ Yaravuze ati:  “‘Ndi Yehova Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, aho wakoreshwaga imirimo ivunanye cyane.+  Ntugasenge izindi mana zitari njye.+  “‘Ntugakore igishushanyo kibajwe+ cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri mu ijuru, cyangwa ku isi, cyangwa mu mazi.  Ntukabipfukamire, ntukabikorere,+ kuko njyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine.+ Nemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ibyaha bya ba papa babo, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+ 10  Ariko abankunda bakubahiriza amategeko yanjye, bo n’ababakomokaho nkomeza kubakunda urukundo rudahemuka, imyaka itabarika. 11  “‘Ntugakoreshe nabi izina rya Yehova Imana yawe,+ kuko Yehova azahana umuntu wese ukoresha nabi izina rye.+ 12  “‘Ujye wizihiza umunsi w’Isabato kandi ubone ko ari uwera, nk’uko Yehova Imana yawe yabigutegetse.+ 13  Ujye ukora imirimo yawe yose mu minsi itandatu,+ 14  ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe Isabato.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho,+ yaba wowe, umuhungu wawe, umukobwa wawe, umugaragu wawe, umuja wawe, ikimasa cyawe, indogobe yawe cyangwa irindi tungo ryawe iryo ari ryo ryose, cyangwa umunyamahanga utuye mu mijyi yanyu,+ kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe na bo bajye baruhuka nkawe.+ 15  Ujye wibuka ko wabaye umucakara mu gihugu cya Egiputa, maze Yehova Imana yawe akagukurayo akoresheje imbaraga ze nyinshi.+ Ni yo mpamvu Yehova Imana yawe yagutegetse kwizihiza umunsi w’Isabato. 16  “‘Jya wubaha papa wawe na mama wawe+ nk’uko Yehova Imana yawe yagutegetse, kugira ngo uzabeho imyaka myinshi kandi ubayeho neza, mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha.+ 17  “‘Ntukice.+ 18  “‘Ntugasambane.+ 19  “‘Ntukibe.+ 20  “‘Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.+ 21  “‘Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe.+ Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, umurima we, umugaragu we, umuja we, ikimasa cye, indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.’+ 22  “Ayo Mategeko Yehova yayabwiriye Abisirayeli bose ku musozi ari hagati mu muriro, mu gicu no mu mwijima mwinshi,+ ayavuga mu ijwi riranguruye kandi nta kindi yongeyeho. Hanyuma ayandika ku bisate bibiri by’amabuye arabimpa.+ 23  “Mukimara kumva ijwi ryaturukaga mu mwijima igihe umusozi wakagaho umuriro,+ abakuru b’imiryango yanyu bose n’abayobozi banyu baranyegereye. 24  Icyo gihe mwarambwiye muti: ‘dore Yehova Imana yacu yatweretse ubwiza bwe no gukomera kwe, kandi twumvise ijwi rye rituruka hagati mu muriro.+ Uyu munsi twabonye ko Imana ishobora kuvugana n’umuntu kandi agakomeza kubaho.+ 25  None se kuki twarinda gupfa dutwitswe n’uyu muriro waka cyane? Dukomeje kumva ijwi rya Yehova Imana yacu twapfa nta kabuza. 26  Ubundi se ni nde mu bantu bose wigeze wumva ijwi ry’Imana ihoraho rivugira mu muriro nk’uko twe twaryumvise, maze agakomeza kubaho? 27  Wowe ujye wigira hafi ya Yehova Imana yacu wumve ibyo avuga. Uzajya utubwira ibyo Yehova Imana yacu yakubwiye byose, natwe tuzajya tugutega amatwi tubikore.’+ 28  “Nuko Yehova yumva amagambo mumbwiye. Yehova arambwira ati: ‘numvise amagambo aba bantu bakubwiye. Ibyo bakubwiye byose ni ukuri.+ 29  Iyaba gusa bakomezaga kugira uwo mutima wo kuntinya+ kandi buri gihe bakumvira amategeko yanjye.+ Byazatuma bamererwa neza bo n’abana babo, kugeza iteka ryose.+ 30  Genda ubabwire uti: “nimusubire mu mahema yanyu.” 31  Ariko wowe usigarane nanjye hano, ureke nkubwire amabwiriza n’amategeko yose ugomba kubigisha, kugira ngo bazayakurikize nibagera mu gihugu ngiye kubaha ngo bacyigarurire.’ 32  Namwe muzakore ibyo Yehova Imana yanyu yabategetse byose+ mubyitondeye kandi mudaca ku ruhande.+ 33  Muzakurikize ibintu byose Yehova Imana yanyu yabategetse+ kugira ngo mubeho kandi mumererwe neza, mumare imyaka myinshi mu gihugu mugiye kwigarurira.+

Ibisobanuro ahagana hasi