Gutegeka kwa Kabiri 8:1-20
8 “Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera kugira ngo mukomeze kubaho,+ mubyare mube benshi kandi mujye mu gihugu Yehova yarahiriye ba sogokuruza banyu ko azabaha+ maze mucyigarurire.
2 Mujye mwibuka inzira zose Yehova Imana yanyu yabanyujijemo mu butayu mu gihe cy’imyaka 40,+ kugira ngo abigishe kwicisha bugufi, abagerageze+ amenye ibiri mu mitima yanyu,+ niba muzakomeza gukurikiza amategeko ye cyangwa niba mutazayakurikiza.
3 Yabigishije kwicisha bugufi, arabareka mwicwa n’inzara,+ abagaburira manu+ mutigeze mumenya, yaba mwe cyangwa ba sogokuruza banyu, kugira ngo abigishe ko umuntu adatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo ko atungwa n’ijambo riva kuri Yehova.+
4 Muri iyo myaka 40, imyenda yanyu ntiyabasaziyeho n’ibirenge byanyu ntibyigeze bibyimba.+
5 Muzi neza mu mitima yanyu ko Yehova Imana yanyu yashakaga kubigisha* nk’uko umuntu yigisha umwana we.+
6 “Mujye mwitondera amategeko ya Yehova Imana yanyu, mumwumvire* kandi mumutinye.
7 Yehova Imana yanyu agiye kubajyana mu gihugu cyiza,+ igihugu kirimo ibibaya bitembamo imigezi, gifite amasoko y’amazi ava mu butaka, agatemba mu bibaya no mu karere k’imisozi miremire.
8 Ni igihugu cyeramo ingano z’ubwoko bwose,* imizabibu, imbuto z’imitini n’amakomamanga,*+ igihugu kirimo ubuki n’imyelayo ivamo amavuta.+
9 Nanone, ni igihugu mutazicirwamo n’inzara cyangwa ngo mugire icyo mubura, igihugu kirimo imisozi yuzuyemo amabuye y’agaciro, urugero nk’ubutare* n’umuringa.
10 “Nimumara kurya mugahaga, muzashimire Yehova Imana yanyu ko yabahaye igihugu cyiza.+
11 Muramenye ntimuzibagirwe Yehova Imana yanyu ngo mureke gukurikiza amabwiriza n’amategeko ye mbategeka uyu munsi.
12 Nimumara kurya mugahaga, mukubaka amazu meza mukayaturamo,+
13 inka n’imikumbi yanyu bikiyongera, mukagira ifeza na zahabu nyinshi, ndetse n’ibyo mutunze byose bikiyongera,
14 ntimuzishyire hejuru+ ngo mwibagirwe Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa, aho mwakoreshwaga imirimo ivunanye,+
15 akabanyuza mu butayu bunini buteye ubwoba+ burimo inzoka z’ubumara na sikorupiyo,* kandi akabanyuza ku butaka bwumye butagira amazi. Yabavaniye amazi mu rutare rukomeye,+
16 abagaburirira manu+ mu butayu, iyo ba sogokuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo abigishe kwicisha bugufi+ kandi abagerageze hanyuma muzamererwe neza.+
17 Nimuramuka mwibwiye mu mitima yanyu muti: ‘imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu ni byo byatumye tuba abakire,’+
18 muzibuke ko Yehova Imana yanyu, ari we ubaha imbaraga zituma mubona ubutunzi+ kugira ngo asohoze isezerano yagiranye na ba sogokuruza banyu kandi akabirahirira. Ibyo ni byo yakoze kugeza n’uyu munsi.+
19 “Nimwibagirwa Yehova Imana yanyu, mugasenga izindi mana kandi mukazikorera, uyu munsi ndababwiza ukuri ko muzarimbuka mugashira.+
20 Muzarimbuka nk’abantu bo mu bihugu Yehova agiye kurimbura kubera ko muzaba mutarumviye Yehova Imana yanyu.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “kubakosora.”
^ Cyangwa “mugendere mu nzira ze.”
^ Ni imbuto zijya kumera nka pome.
^ Ni ingano zisanzwe n’ingano za sayiri.
^ Ni amabuye y’agaciro bashongesha akavamo ibyuma.
^ Ni udusimba tugira ubumara bukaze dukunda kuba mu butayu.